Abakunzi ba Arsenal bahiye ubwoba cyane kubera Amarenga Pierre-Emerick Aubameyang yaciye nyuma yo kuyifasha kwegukana igikombe cya FA

Pierre-Emerick Aubameyang yanyeganyeje inshundura inshuro ebyiri ku mukino wa nyuma w’igikombe cya FA batsinzemo ikipe ya Chelsea ibitego 2-1, maze abasha kwegukana igikombe cye cya mbere nka kapiteni wa Arsenal – ariko nyuma y’umukino yanga kwemeza ko azaguma muri iyi kipe

Pierre-Emerick Aubameyang yanze kugira icyo atangaza ku hazaza he mu ikipe ya Arsenal nubwo yari amaze kuyifasha kwegukana FA Cup ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01/08/2020.

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Gabon yabashije kunyeganyeza inshundura z’izamu rya Willy Caballero inshuro ebyiri mu gihe igitego cya Chelsea cyari cyatsinzwe na Christian Pulisic wafunguye amazamu kuri uyu mukino wabereye I London ku kibuga cya Wembley.

Ariko abajijwe niba iyi ntsinzi yaba isobanuye ko azaguma muri iyi kipe y’abarashi bo mu majyaruguru ya London mu mwaka w’imikino utaha, Aubameyang ntabwo yagize icyo atangaza.

Yabwiye BT Sport ati:“Mu byukuri ntabwo ntekereza kuri ibi. Gusa ndashaka kwishimira iki gikombe hamwe n’abasore bagenzi banjye. Ndatekereza ko twari dukwiye gutsinda. Buri wese yatanze ibyiza yifitemo uyu munsi ku ikipe, kandi yego, turabikwiye. Urugendo ni rurerure ariko uyu munsi twishimiye uyu mukino wari ukomeye”.

Aubameyang yinjiye mu mwaka wa nyuma w’amasezerano ye muri Arsenal kandi birashoboka ko azagurishwa muri iyi mpeshyi mu gihe yaba aramutse yanze gusinya amasezerano mashya.

Ibyo bizatuma Arsenal yamaze no gukatisha itike yo kugaragara mu mikino ya UEFA Europa League mu mwaka w’imikino utaha, izaba itakaje rutahizamu itazabonera umusimbura mu buryo bworoshye.

Ariko, umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yizeye kumvisha rutahizamu we akaguma muri iyi kipe kugirango amufashe mu kazi ke ko kongera kwiyubaka ku kibuga cya Emirates.

Mu magambo yujemo gutebya kwinshi, Arteta yagize ati:”Akeneye ubunararibonye bwinshi mu bijyanye no kwegukana ibikombe, dushobora kubimumenyereza kurushaho. Azi icyo mutekerezaho. Ndashaka kumwubakiraho ikipe. Ndatekereza ko ashaka kuguma hano kandi akarangiza amasezerano”.

“Ariko ndatekereza ko ibi bihe bizamufasha kumenya no kwizera ko turi mu nzira nziza kandi ko afite uruhare runini muri ibyo. Akundwa n’abantu bose bari muri iyi kipe. Twizere ko azashobora gukomezanya natwe”.

Kuri Arteta, uru rwari urugendo rwa mbere mu kwegukana ibikombe nyuma y’amezi umunani gusa yinjiye mu mwuga w’ubutoza.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *