Abakunzi ba Manchester United batunguwe bikomeye n’amagambo umunyezamu wayo Dean Henderson yavuze kuri mugenzi we David De Gea

Umunyezamu ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza akaba akinira ikipe ya Manchester United witwa Dean Henderson yashimye bikomeye mugenzi we David De Gea mu gihe yitegura kuva mu ikipe ya Sheffield United yari yaratijwemo akaza guhatanira umwanya wo kubanza mu kibuga I Old Trafford.

Uyu musore wimyaka 23 y’amavuko azaguma mu ikipe ya Sheffield United yari yaratijwemo, kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye ariko avuga ko intumbero ye ari ukwegukana umwanya wa mbere muri Manchester United mu mwaka w’imikino utaha.

Dean Henderson, umunyezamu wa Manchester United

De Gea yihanganiye ibihe bitoroshyeikipe ya Manchester United yanyuzemo mu myaka 7 ishize, ariko muri iyi minsi ari kugenda akora amakosa akomeye bigatuma benshi bibaza ku hazaza he muri iyi kipe y’Amashitani atukura.

Aha twavuga nko ku ikosa ryaje kugaragara cyane bitewe n’amagambo ya Roy Keane yavuze, nyuma y’ikosa yakoze rikavamo igitego cya Tottenham, mu mukino Manchester United yakinnye bwa mbere nyuma y’amezi atatu yari ashize shampiyona yarasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Dean Henderson akomeje kugira ibihe byiza muri Sheffield United yatijwemo

Icyakora, Dean Henderson yabashije kuvuga amagambo arengera uyu munyezamu ukomoka muri Espagne, maze abwira ikipe ye ya Manchester United ko De Gea akwiye guhabwa undi mwanya wo kwerekana ko ashobora gusubira mu bihe bye byiza.

Mu kiganiro yagiranye na TV3, Dean Henderson yagize ati:”Abafana bagomba kwibuka ibyo [De Gea] yakoze mu myaka icyenda ishize – yabaye intangarugero. Birashoboka ko yabaye umukinnyi mwiza kurusha abandi muri United muri kiriya gihe. Agomba guhabwa andi mahirwe”.

David De Gea, umunyezamu wa Manchester United

“Ndi umusore ukiri muto. Ndimo gukora cyane. Ndi umufana w’iyi kipe kandi ndashaka kuyikinira. Nizere ko mfite urugendo rwiza nk’umukinnyi wabigize umwuga muri Man United nk’uko David de Gea yarugiriyeyo”.

Hagati aho, Dean Henderson yemeye kandi ko ashobora gushaka indi kipe yerekezamo mu gihe umugambi we wo kuba umunyezamu wa mbere wa Manchester United utazasohora.

Henderson yongeyeho ati:”Ntekereza ko byumvikana ko buri wese abizi. Ndashaka gukinira Manchester United n’u Bwongereza”.

David De Gea ni umwe mu banyezamu b’abahanga ku isi

“Numva mpora nkubita urukuta rw’amatafari. Ahari nzabona amahirwe [yo gukinira United], ahari sinzayabona, noneho icyo gihe nzaba ngomba kureba inzira itandukanye”.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *