Abakunzi ba Real Madrid baguye mu kantu nyuma y’uko Zinedine Zidane uyitoza akomoje ku gusezera vuba aha

Umutoza ukomoka ku mugabane wa Afurika mu gihugu gihugu cya Algeria akaba atoza ikipe ya  Real Madrid, Zinedine Zidane, yemeje ko bitazafata igihe kirekire kugirango asezere ku butoza kuko igitutu cy’akazi kimaze kuba cyinshi.

Ni ku nshuro ya kabiri uyu mutoza wufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa ari muri iyi kipe bakunze kwita Los Blancos ndetse ahanganiye igikombe na mucyeba wayo w’ibihe byose, FC Barcelone.

Ikipe ya Real Madrid niyo iri ku mwanya w’icyubahiro ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona izwi nka La Liga, n’ikinyuranyo cy’amanota abiri mu gihe hasigaye imikino itandatu kugirango iyi shampiyona igere ku musozo wayo.

Nubwo yagize ibihe byiza muri iyi kipe cyane mu irushanwa rya UEFA Champions League rhuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’u Burayi, Zidane yahishuye ko atazamara igihe kinini muri aka kazi ari gukora ubu.

Mu magambo ye, uyu mutoza uheruka kwegukana igikombe cya UEFA Champions League ubugira gatatu yikurikiranya, yagize ati:“Ntabwo nzatoza imyaka 20. Nzasezera mbere yaho”.

“Ndi umutoza udasanzwe, buri kimwe gishobora kuba. Ntacyo mfite muri gahunda zanjye. Buri munsi ku wundi umpa ibyo ngomba gukora. Igihe bizamara, ntabwo nkizi”.

“Mu mutwe wanjye nahoze ndi umukinnyi. Nakinnye imyaka 18 cyangwa 19 nyuma yaho abantu bambajije niba naba umutoza, nabasubije oya”.

“Nyuma nafashe icyemezo cyo kumuba. Gusa ibi birarambirana. Ntabwo nzageza ku myaka 20, ibyo ndabibijeje”.

Ikipe ya Real Madrid imaze imyaka itatu idatwara igikombe cya shampiyona ya Espagne izwi nka La Liga, nyuma y’uko icyo yaherukaga n’ubundi yagiheshejwe n’umutoza Zinedine Zidane mu mwaka w’imikino wa 2016/17.

Zinedine Zidane n’abasore be, bazagaruka mu kibuga ku wa Kane tariki ya 2 Nyakanga bahura n’ikipe ya Getafe mu gihe mucyeba wayo w’ibihe byose FC Barcelone igomba gucakirana na Atlético Madrid kuri uyu wa Kabiri.

Uyu mutoza w’imyaka 48 y’amavuko, ategerejweho kongera kugeza ikipe ya Real Madrid ku bihe byiza muri UEFA Champions League, ni nyuma yo kwegukana ibikombe bitatu byikurikiranya hagati ya 2015 na 2018.

Mu mukino ubanza wa 1/8 wabaye mbere y’uko irushanwa ry’uyu mwaka risubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus, Real Madrid yatsindiwe mu rugo na Manchester City ibitego 2-1. Umukino wo kwishyura uzaba mu ntagiriro za Kanama uyu mwaka.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *