“Abambariranye ubusa ntibambikana ubusa. kandi ubu haracyari habisi rwose …”: Rutangarwamaboko

Nzayisenga Modeste Rutangarwamaboko uzwi nk’umupfumu n’umuvuzi gakondo, yishimiye isabukuru y’imyaka itatu amaze ashyingiwe n’umugore we, avuga ko umugore n’umugabo bemeye kubana bakagera n’aho baryamana ntagikwiye kubagamburuza ngo gituma bandagazanya.

Mu mvugo zizimije zuje ikibonezamvugo cyo hambere, Rutangarwamaboko yagaragaje ko atewe ishema n’imyaka itatu ishize abana n’umugore we mu munyenga w’urukundo.

Yagize ati:“kandi ubu haracyari habisi rwose ntakaraba ahubwo ubu Bwombeke bwuje Ubwuzu bw’ibyo akungo gakuze”.

Uyu mugabo ukunze kugaragaza ko imibereho ye ishingiye ku muco n’imigenzo y’Abakurambere, yashyingiwe tariki 30 Nyakanga 2017 we n’umugore we Umuziranenge Sana Cynthia mu muhango wuzuye ibya gakondo 100%.

Rutangarwamaboko uvuga ko urugo rwabo rwubakiye ku muco, avuga ko ishimwe arituye u Rwanda rwamubyawe we n’umugore we “none natwe rukaba rwaraduhaye Kubyara no kururerera”.

Ubukwe bwe bwabaye mu buryo bwa Kinyarwanda

Ubu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati:“Mwakire ishimwe babyeyi, miryango n’inshuti nk’amaguru mu muco wacu kubaho ni ukubana, umugabo n’umugore bo ntibabana ahubwo babanamo kandi abambariranye ubusa ntibambikana ubusa”.

Uyu mugabo ukunze kuvuga ko bimwe mu bibazo byugarije imiryango bishingiye ku kuba itubakiye ku muco n’imigenzo yo hambere, avuga ko urwe n’umugore we ari ho rushinze imizi.

Ati:“Imana y’i Rwanda yo n’abazimu bacu bashimwe kuko iyo tubizirikanyijeho no kubiyambaza nta na rimwe ingo z’i Rwanda zigeze zubakirwa kuzezengera/gusenyuka. Dore n’ubu turi igihamya cy’ibyo benimana dushima ko urugo mwatwubakiye rukishyuka, ikimenyetso cy’uyu Umwishywa twarongoje”.

Yaboneyeho kwibutsa ko hakenewe abazahura umuco nyarwanda bityo n’imiryango yongere ibone injishi zikomeza kuyiheka, irambane ntikomeze gutsikizwa n’ibibazo.

Yagize ati:“cyono nze niyufure ibinziga mu ruharo rw’umujishi nashyizwemo n’abakuru wo kuzahura umuco wacu no kugangahura abantu n’ibintu ngo bisubire kuba iby’i Rwanda maze nze twombeke kurusha Byombero by’Umudende injishi yanjye itanjishuka, imyambi ni abarashi KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO!”

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *