Amafoto: Arsenal itsinze Chelsea yegukana igikombe cya FA inaca agahigo katarakorwa n’indi kipe iyo ariyo yose mu Bwongereza

Uyu mugoroba wo ku wa gatandatu, ni indi tariki itazibagirana ku bakunzi b’ikipe ya Arsenal kuko ibashije kwegukana igikombe cya FA Cup nyuma yo gutsinda Chelsea (yarangije umukino ari abakinnyi 10) ibitego bibiri ku busa.

Abakinnyi XI babanje mu kibuga ku ruhande rwa Arsenal: Martinez, Holding, David Luiz, Tierney, Bellerin, Xhaka, Ceballos, Maitland-Niles, Pepe, Lacazette, Aubameyang (captain)

Abasimbura: Macey, Sokratis, Kolasinac, Torreira, Smith, Willock, Nelson, Saka, Nketiah.

Abakinnyi XI babanje mu kibuga ku ruhande rwa Chelsea: Caballero, James, Azpilicueta (c), Zouma, Rudiger, Alonso, Jorginho, Kovacic, Umusozi, Giroud, Pulisic

Abasimbura: Arrizabalaga, Christensen, Tomori, Emerson, Kante, Barkley, Hudson-Odoi, Pedro, Abraham.

Christian Pulisic yafunguye amazamu ku ruhande rwa Chelsea kuri uyu mukino wa nyuma w’igikombe cya FA nyuma yo gukinana neza na bagenzi be.

Nicolas Pepe yibwiye ko aboneye Arsenal igitego cyo kwishyura ku ruhande rwa Arsenal ariko ibyishimo bye byaje gukomwa mu nkokora kuko Pierre-Emerick Aubameyang yari yaraririye ubwo uyu mukinnyi yatsindaga iki gitego.

Nyuma yamasegonda make ibi bibaye, rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang yaje gukinirwa nabi na kapiteni wa Chelsea, Cesar Azpilicueta, mu rubuga rw’amahina, maze umusifuzi, Anthony Taylor, aza gutanga penariti ku ruhande rwa Arsenal nyuma y’igenzura rito ryari rimaze gukorwa na VAR.

Aubameyang nta kosa yakoze kuko yahise atsindira iyi kipe y’Abarashi bo mu majyaruguru ya London igitego cyo kwishyura. Mu gice cya kabiri cy’umukino, Pierre-Emerick Aubameyang yongeye kubonera Arsenal igitego cyaje gushimangira intsinzi.

Uyu mukinnyi ukomoka ku mugabane wa Afurika mu gihugu cya Gabon yashimangiye ko ari umwe mu bakinnyi bazahora bibukwa n’ibisekuruza bizaza ubwo yagarukanaga imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri maze abasha kubona igitego cya kabiri kikaba n’igitego cyatumye Arsenal ishimangira intsinzi.

Mateo Kovacic yaje gusohorwa mu kibuga nyuma yo gukora ikosa rya kabiri mu gihe ibyiringiro bya Chelsea byo kwegukana igikombe muri uyu mwaka w’imikino na byo byarushijeho kugera ku ndunduro nyuma yo kuvunikisha abakinnyi bayo barimo Azpilicueta na Pulisic.

Ikipe ya Arsenal kandi yabashije guca agahigo ko kwegukana iki gikombe inshuro nyinshi kurusha andi makipe yo mu Bwongereza, kuko iki gikombe yegukanye ku ngoma y’umutoza Mikel Arteta kibaye icya 14 mu mateka yayo.

 

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *