Amafoto: Butera Knowless yagaragaje umwana we mu mashusho y’indirimbo ye yitwa ‘Nyigisha’

Butera Knowless, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Nyigisha’, yifashishamo umwana we witwa Butera Or. Butera Knowless yavuze ko icy’ingenzi yashakaga atari ukugaragaza umwana mu isura ahubwo ari ugutanga ubutumwa

‘Nyigisha’ ni indirimbo yanditswe na Ishimwe Clement, umugabo wa Knowless. Irimo ubutumwa buburira abantu gusaba Imana guca bugufi, no guhabwa ubwenge bwo kugira uko bitwara mu bihe byose baba bagezemo.

Iyi ndirimbo yatangiye kwandikwa muri Gashyantare uyu mwaka. Knowless yavuze ko kujya hanze isi iri mu bihe by’icyorezo atari bo babihisemo kuko byari biteganyijwe ko izajya hanze nyuma y’icyunamo bikaza guhurirana n’ibi bihe.

Indirimbo ijya kurangiza agaragara ari kumwe n’umukobwa we Butera Or

Amajwi yayo yakozwe na Clement Ishimwe uyobora Kina Music naho amashusho akorwa na Meddy Saleh.

Mu gitero cya mbere agira ati:“Nyigisha kuba umuntu nyagasani, mpa ubumuntu, mpa umutima mu bupfura simbe gito ngo ubuto bunshuke bimviremo gutana. Nyigisha gutanga ibitekerezo byanjye, unyigishe no kubaha iby’abandi […] nyigisha gushima nta buryarya, unyigishe gushima ntakomeretsa”.

Uyu muhanzikazi uri kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi amaze atangiye umuziki, yabwiye Igihe ducyesha iyi nkuru ko iyi ndirimbo yanditswe hagamijwe gukebura abantu kuko urukundo rwakonje muri iki gihe.

Ati:“Ni indirimbo Ishimwe Clement yanditse ariko ireba umuntu uwo ariwe wese, iyo urebye mu bantu ubona urukundo rutagihari, abantu bihugiraho. Intambara zibaho, ibyorezo… iyo urebye ugasanga abantu tumenye ko turi abantu kandi tukagira ubumuntu isi yagera kuri byinshi, ni aho igitekerezo cyavuye”.

Butera Knwoless yasohoye amashusho y’indirimbo ye mu gihe yizihiza imyaka icumi amaze mu muziki

Mu mashusho y’iyi ndirimbo hagaragaramo abantu batandukanye barimo umubyeyi uri kwigisha abana ndetse n’ababyinnyi.

Knowless ati:“Impamvu hagaragaramo umubyeyi uri kwigisha abana ni uko igiti kigororwa kikiri gito. Nashatse kugaragaza ko abana bitaweho bakiri bakigishwa ubumuntu bakiri bato byaba byiza Isi ntirusheho kuba mbi. Gukoresha ababyina ‘Danse contemporaine’ ni uko iyi atari indirimbo twari gushyiramo abantu bazunguza amabuno cyangwa bakora ibindi nk’abo nsanzwe nkoresha, iyi iratandukanye”.

Indirimbo ijya kurangira Knowless agaragara ari kumwe n’umwana we w’umukobwa w’imyaka ine Ishimwe Butera Or bari ahantu hasa nk’ahijimye atagaragara neza mu maso.

Yavuze ko impamvu yatekereje kumukoresha ari uko ashaka ko urumuri rumurasira.

Butera Knowless yavuze ko icy’ingenzi yashakaga atari ukugaragaza umwana mu isura ahubwo ari ugutanga ubutumwa

Ati:“Ni amashusho yafashwe izuba risa n’iriri kurenga, nashakaga kugaragaza ko nifuza ko izuba rimurasira, akabona urumuri ndetse agakomeza gukurana ubumuntu”.

Yabajijwe impamvu atahisemo kumugaragaza neza ari mu mashusho yo ku manywa, avuga ko byatewe n’ubutumwa yashakaga gutanga.

Akira website uyu munsi ikoze neza uko ubishaka ku mafaranga make angana na 128k.

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na  Hosting. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *