Amafoto: Miss Ihozo Sabrina wabaye Miss Photogenique muri Miss Rwanda 2015 yasezeranye n’umukunzi we

Kalisi Ihozo Sabrina watowe nk’umukobwa uberwa n’amafoto (Miss Photogénique) mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, yasezeranye imbere y’amategeko na Karega Dan Munyura bamaze igihe bakundana.

Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 2 Nyakanga 2020, aho bombi bahamije isezerano ryabo imbere y’amategeko nk’uko inkuru ya Igihe ibivuga.


Kalisi Ihozo Sabrina n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko, ku wa 4 Nyakanga bazasezerana imbere y’Imana

Kuwa 04 Nyakanga 2020 nibwo Miss Kalisi Ihozo Sabrina na Karega Dan Munyura bazasezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Omega Church i Kagugu.

Muri Kamena, Miss Kalisi Ihozo Sabrina yaherukaga gukorerwa ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka Bridal Shower, byari byitabiriwe na zimwe mu nshuti ze magara.

Ubu imyiteguro y’ibirori by’ubukwe bwabo igeze kure. Gusa impapuro z’ubutumire zarasohotse ariko kubera amabwiriza yashyizweho yo kwirinda COVID-19, batumiye abantu bo mu miryango nabo bake.

Miss Kalisi Ihozo Sabrina na Karega Dan Munyura bafashe umwanzuro wo kurushinga nyuma y’igihe kinini bamaze basakaza amafoto atandukanye bishimanye mu buryo bukomeye, ndetse urebye ubutumwa buri wese aherutse gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram usanga bwiganjemo amafoto bombi bahuriyemo bahuje urugwiro.

Aba bombi bamaze igihe bakundana ariko bafashe umwanzuro wo kuba umugabo n’umugore muri uyu mwaka

Kalisi Ihozo Sabrina w’imyaka 26 ni mushiki w’umuhanzi wamenyekanye nka Dady Cassanova. Yabaye umukobwa uberwa n’amafoto mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2015 mu muhango wabaye kuwa 22 Gashyantare 2015.

Icyo gihe Miss Kundwa Doriane niwe wari wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *