Amafoto: Mu Rwanda hatanzwe ibitambo by’inka 1500 n’ihene 700 n’intama

Tariki ya 31 Kanama 2020, ni bwo Abayisilamu bose bo mu Rwanda ndetse n’abandi bo ku Isi bizihije Umunsi Mukuru w’igitambo wa Eid al Adha. Mu bitambo byatanzwe harimo inka 1500, ihene zirenga 700 ndetse n’intama, aho Abayisilamu baturutse mu bice bitandukanye bahabwa inyama ziba zatanzwe na bagenzi babo mu kwifatanya nabo ku munsi mukuru.

Gutamba ni inkingi ya gatatu mu zigize ukwemera kwa Islam ndetse ku munsi wa Eid Al Adha, abayisilamu babishoboye babaze amatungo arimo ihene n’inka nk’ibitambo, bagaburira abakene.

Mu bitambo byatanzwe harimo ihene zirenga 700 ndetse n’intama

Eid Al-Adha ni umunsi wa kabiri ari nawo ukomeye muri ibiri yemerwa nk’ikiruhuko mu Idini ya Islam, nyuma ya Eid al-Fitr. Wizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama.

Mu kwibuka igitambo cya Aburahamu, itungo ritangwaho igitambo bibarwa ko riba rikwiye gusangirwa hagati y’abatanga igitambo, abakene ndetse n’inshuti.

Ihene zirenga 700 nizo zatanzwe ku munsi wa Eid al-Adha

Kuri uyu munsi abayoboke b’Idini ya Islam basangira n’inshuti zabo ndetse n’abandi bantu batandukanye cyane abakeneye ifunguro, bakabaha inyama zirimo iz’inka, ihene, ingamiya n’intama.

Mu kwizihiza Eid al-Adha, hatanzwe ibitambo by’inka 1500 n’ihene 700

Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa mu gihe abayisilamu benshi baba barimo gusoza umutambagiro mutagatifu i Mecca ariko kuri iyi nshuro wakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus.

Abayisilamu baturutse mu bice bitandukanye bahabwa inyama ziba zatanzwe na bagenzi babo mu kwifatanya nabo ku munsi mukuru

Mu Rwanda ibitambo bitangwa bikusanywa mu Bayisilamu no mu miryango y’abafatanyabikorwa babo b’imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Abayisilamu b’Abanyarwanda bamaze kumva ko ari inshingano zabo gufasha bagenzi babo batishoboye

Mufti w’u Rwanda, Salim Hitimana, yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko icyo gikorwa cyifitemo isomo ryo kwigisha abantu kwigomwa n’iry’uko umwana mwiza wigishijwe akarerwa n’umubyeyi mwiza yiyubakamo indangagaciro yo kumva no kumwumvira.

Abayisilamu b’Abanyarwanda bamaze kumva ko ari inshingano zabo gufasha bagenzi babo batishoboye

Yagize ati:“Ibitambo byashoboye kuboneka ni inka zigera mu 1500, ihene zirenga 700 n’andi [arimo intama]. Abayisilamu bamaze kubyumva ko nabo bafite ubushobozi bwo kujya muri ibi bikorwa by’igandukiramana. Hari ababisabye ko bakwifatanya n’abandi, ariko n’imiryango ikorera mu gihugu n’indi mpuzamahanga ikomoka muri Turikiya yabigizemo uruhare’’.

Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mbarushimana Suleiman

“Byageze nko kuri 80% ugereranyije n’ibyo twabonaga mu bihe byashize kuko icyorezo cya Coronavirus no mu madini cyarahageze ku buryo abafatanyabikorwa bacu batashoboye kuza uyu mwaka ariko n’abaje bari bikwije kandi natwe’’.

Intama nazo ziri mu matungo yabazwe mu yatanzweho ibitambo

Yashimangiye ko Abayisilamu b’Abanyarwanda bamaze kumva ko ari inshingano zabo gufasha bagenzi babo nyuma y’uko Umuryango w’Abayisilamu utangije ubukangurambaga bwo kubashishikariza kwita ku bikorwa byo gutanga ibitambo n’amafunguro muri Ramadhan.

Mu kwizihiza Eid al-Adha hatangwa ibitambo by’amatungo ahabwa abakene mu rwego rwo kwifatanya nabo

Yakomeje ati:“Umunsi wagenze neza, nubwo Abayisilamu benshi bakoreye amasengesho mu rugo. Ilayidi imara iminsi itatu ari nayo mpamvu Abayisilamu basabwa gusabana mu ngo zabo mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus”.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *