Amafoto ya Perezida Evariste Ndayishimiye yikoreye ijerekani anasangira urwagwa n’abaturage akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01 Kanama 2020, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yari I Gitega muri komini Giheta, mu birori kwizihiza umunsi mukuru wahariwe Ama commune wanabereye mu ma komini yose agize igihugu cy’u Burundi.

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye akomeje kwegerana n’abaturage ndetse no gusangira nabo nyuma yo gutorerwa gusimbura Pierre Nkurunziza muri Kamena 2020.

Uyu mukuru w’igihugu akomeje gutangaza abantu benshi kuko mu minsi ishize nabwo yagaragaye ari kuvuza ingoma n’abakaraza mu Burundi hizihizwa umunsi mukuru wo gushyigikirana.

Uwo munsi kandi, Perezida Ndayishimiye yagaragaye yikoreye umufuka urimo ituro yageneye abaturage bo muri Komini Giheta mu ntara ya Gitega ari nako umufasha we Angelique Ndayishimiye nawe yari afashe igiseke.

Perezida Ndayishimiye n’umuryango we bari bitwaje ibyokurya bitandukanye bageneye abaturage b’ahitwa Musama muri Komine Giheta.

Muri Mata ubwo Perezida Ndayishimiye yiteguraga amatora nabwo yagaragaye yikoreye umufuka urimo imfashanyo yahaye abahuye n’umwuzure waturutse ku mvura nyinshi yaguye mu Gatumba mu ntara ya Bujumbura.

Kuwa kane Kamena 2020 nibwo urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga mu Burundi rwemeje ko Gen.Evariste Ndayishimiye wo mu ishyaka CNDD-FDD ariwe wegukanye intsinzi mu matora ya Perezida,Abadepite n’abayobozi ba Komini yabaye ku wa 20 z’ukwezi kwa gatanu 2020.

Tubibutse ko amajwi y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi yatangajwe,yerekanye ko Gen. Evariste Ndayishimiye wa CNDD-FDD yagize 68,72%; agakurikirwa na Agathon Rwasa wa CNL wagize 24,19%.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *