Amaherezo, KNC na Munyakazi Sadate bagaragaye basangira nyuma y’intambara y’Ubutita imaze igihe hagati yabo. Amafoto

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, n’uwa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi ku izina rya KNC, bagaragaye basangira nyuma y’intambara y’ubutita yari imaze igihe iri hagati yabo.

Guhera ku wa Mbere nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangiye guterana amagambo n’ubwa Gasogi United, bapfa abakinnyi amakipe yombi ahuriyeho, yifuza cyangwa yaguze.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kane, Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko ntacyo apfa na Munyakazi Sadate ariko atishimira agasuzuguro ke.

Ati:“Sadate ntidupfa umugore, nta kibanza dupfa, kuki nagirana ikibazo na Sadate? Njyewe nta kibazo mfitanye na Sadate, icyo ntishimira rimwe na rimwe ni agasuzuguro ke. Ubu ntabwo wafata Gasogi ngo uyite igare”.

KNC, Munyakazi Sadate na Muhirwa Freddy bagaragaye basangira amafunguro

Kuri Munyakazi Sadate, na we yavuze ko KNC yasuzuguye Rayon Sports ndetse akarenga akamweguza ku buyobozi.

Ati:“Rayon Sports ntabwo iri ku rwego rwa Gasogi, numvise mu minsi ishize yaragerageje [KNC] gusuzugura Rayon Sports, kuyituka, gutuka ubuyobozi bwayo, kuvuga amagambo atari meza no kweguza umuyobozi wayo, twabifashe nko kwivugira, murabizi igihugu cyacu ntawe kinigana ijambo”.

Kuri uyu wa Gatanu, Munyakazi Sadate yashyize ifoto kuri Status ya Whatsapp, ari kumwe na KNC na Muhirwa Freddy wigeze kuba umuyobozi wungirije wa Rayon Sports, basangira amafunguro.

Munyakazi yakurikije iyi foto amagambo agira ati:“Umupira w’amaguru ntabwo ari intambara, nyuma ya byose, inshuti zihora ari inshuti”.

Ku wa Kane nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije umutoza Guy Bukasa watozaga Gasogi United, nk’umutoza wayo mushya.

Munyakazi Sadate yavuze ko nyuma y’ibyabaye byose, inshuti zikomeza kuba inshuti

Ku rundi ruhande, kuri uyu wa Gatanu, Gasogi United yerekanye Cassa Mbungo André na Kirasa Alain batozaga Rayon Sports nk’abatoza bayo bashya.

Bivugwa ko Rayon Sports yifuza kugura Manace Mutatu Mbedi na Bola Lobota Emmanuel ba Gasogi United, ariko KNC yavuze ko abakinnyi bombi bafite amasezerano, ubashaka azanyura mu nzira zemewe.

Ku rundi ruhande ariko, ikipe ya Gasogi United irateganya kurega Kwizera Olivier wasinyiye Rayon Sports mu ibanga nyamara yari yaramaze kumvikana nayo, kongera amasezerano y’umwaka umwe.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *