Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umugabo ufite ubwenegihugu bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yarashwe arapfa. Uyu akekwaho kuba ari we wafashe amashusho Abanyarwandakazi bambaye ubusa.
Kuri Twitter RIB yatangaje ko David Shukuru Mbuyi ukomoka muri DR.Congo yarashwe agerageza gutoroka aho yari afungiye. Yakekwagaho icyaha cy’icuruzwa ry’abantu.
Itangazo rya RIB rivuga ko David Shukuru Mbuyi, w’imyaka 25 y’amavuko yari yatawe muri yombi akekwaho ubunyunyuzi bushingiye ku gitsina no gucuruza abantu (sexual exploitation and human trafficking).
Uyu yarasiwe muri kasho ya Nyarugunga agerageza gutoroka nk’uko biri mu itangazo. Uyu yakekwagaho ibyaha by’ubucuruzi bw’abantu birenga imbibi z’igihugu bugamije gushora Abakobwa b’Abanyarwanda mu busambanyi imbere mu gihugu no hanze.
RIB ivuga ko Shukuru yatawe muri yombi mu ntangiriro z’iki cyumweru afatanwa n’Abakobwa bane b’Abanyarwanda ubwo basakazaga amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga babigambiriye kugira ngo babibonemo indonke.
Ambassade ya DR.Congo ngo yamenyeshejwe biriya by’iraswa ry’umuturage ufite ubwenegihugu bwa kiriya gihugu. RIB ivuga ko iperereza rikomeje kuri biriya byabaye.
Ejo hashize ku wa gatanu tariki 31 Nyakanga, RIB yerekanye abakobwa b’Abanyarwandakazi baheruka gusakaza amashusho bambaye ubusa ku mbuga nkorangambaga, ndetse basaba imbabazi.
Umwe muri aba bakobwa ubu bafashwe na RIB, yabwiye Itangazamakuru ko biriya bikorwa babikoze ku wa Gatanu ubwo we n’inshuti ye y’umukobwa basohokanye n’umugabo bavuga ko ari na we wabakoresheje biriya bikorwa by’urukozasoni.
Uyu mukobwa avuga ko uwo mugabo yabajyanye mu kabari kamwe gakorera i Kigali [Utubari ntituremererwa gufungura] bakanywa inzoga bakanarya akabasaba ko yabajyana iwe akabafata amashusho bambaye ubusa kugira ngo abone abamukurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Avuga ko bamwereye bagerayo bakongera kunywa inzoga ubundi, bambara ubusa imbonankubone (Live) kuri konti ya Instagram y’uwo mugabo.
Uyu mukobwa w’imyaka 23 y’amavuko agira ati:”Twabikoze tuzi ko ntangaruka bizagira, nta nubwo twari tuzi ko mu mategeko yo mu Rwanda hari ikibazo kizabaho, ni ubwa mbere natwe twari tubibonye ubusa bugiye ku mugaragaro”.
Uyu munyarwandakazi ufite imyaka 23 uvuga ko ari ubwa mbere yari akoze ibi bikorwa, kandi na we yicira urubanza kuko yumva ari “igisebo”
Ati:“Niyo mpamvu mpagaze aha mbasaba imbabazi ko biriya bintu bitazongera kandi mumbabarire n’Abanyarwanda bose n’urubyiruko bagenzi banjye bambabarire kuko nanjye sinjye ni inzoga zabinkoresheje”.
Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha, Dominique Bahorera avuga ko aba bakobwa bakurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina ndetse n’urukozasoni binyuze kuri mudasobwa.
Ati“Abanyarwanda (kazi) bamenye ko twahagurukiye gukurikirana abantu bashyira amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga. Baratwangiriza urubyiruko kandi ibyo bakora bihanwa n’amategeko”.
Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)
Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:
iyu rusengero ndetse na NGO.
Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)
Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.
NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788