Amakuru ya Transfers yose agezweho muri Manchester United: Burya imaze igihe ikurikirana cyane umukinnyi wanyuze muri Arsenal na rutahizamu wo muri Ghana

Kuri uyu munsi, tugiye kubagezaho amakuru ya transfer avugwa mu ikipe ya Manchester United mu gihe umutoza wayo Ole Gunnar Solskjaer akomeje gushaka uburyo yasubiza ikipe ye mu makipe ahahatanira igikombe cya Premier League mu mwaka w’imikino utaha.

Kugeza ubu, ikipe ya Manchester United iri mu bihe byiza kuva shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza izwi nka Premier League yasubukurwa.

Iyi kipe y’amashitani atukura itozwa na Ole Gunnar Solskjaer imaze mikino 15 itaratsindwa mu marushanwa yose, kuko intumbero yayo ari ukurangiza uyu mwaka w’imikino ihagaze mu makipe ane ya mbere kugirango izabashe kugaragara mu irushanwa rya UEFA Champions League mu mwaka w’imikino utaha.

Kandi mu gihe iyi kipe izaba yabashije kugaragara muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’u Burayi, ndetse ikazaba ishaka no guhatanira igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino utaha, izakenera kongeramo imbaraga.

Dore amakuru ya transfer agezweho mu ikipe ya Manchester United mu gihe Ole Gunnar Solsjkaer yifuza cyane gukomeza ikipe ye ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ubwo rizaba rifunguye imiryango yaryo:

Ikipe ya Inter Milan irashaka kugura Sanchez burundu

Alexis Sanchez

Amaherezo, rutahizamu wagowe cyane no kwigaragaza ku kibuga cya Old Trafford, Alexis Sanchez, ashobora gusohoka burundu muri iyi kipe y’amashitani atukura.

Ikinyamakuru cyitwa Goal ducyesha iyi nkuru kivuga ko uyu mukinnyi wasinyiye Manchester United avuye muri Arsenal mu myaka ibiri n’igice ishize, yagarutse muri  iyi kipe y’amashitani atukura ku wa kabiri, ariko biteganyijwe ko azaguma mu ikipe yari yaratijwemo ya Inter Milan kugeza mu ntangiriro za Kanama.

Amakuru avuga ko ikipe ya Inter Milan irimo gutekereza kugura burundu uyu mukinnyi mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Chile kuri miliyoni 18 z’amapound.

Uwahoze ari umukinnyi wa Arsenal akomeje kwifuzwa na Manchester United

Ismael Bennacer

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya AC Milan witwa Ismael Bennacer yongeye kugaruka mu bihe byiza kuva yagera mu Butaliyani avuye muri Arsenal yo mu Bwongereza mu mpeshyi ya 2017.

Ubu, Ismael Bennacer arimo gukurura imboni z’amaso y’ikipe ya Manchester United, aho bivugwa ko iyi kipe yiteguye gutanga miliyoni 45 zama pound kuri uyu musore wimyaka 22 y’amavuko, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Algeria cyitwa Competition.

Iki kinyamakuru kiratangaza ko Manchester United yakomeje gushakisha amakuru kuri Bennacer winjiye muri Milan mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino avuye muri Empoli, mu gihe itegereje kureba ko iyi kipe yo mu mujyi wa Milan yamurekura.

Bivugwa ko ikipe ya Paris Saint-German yo mu Bufaransa nayo ikomeje gutanga miliyoni 35 zama pound, ariko, amakipe akomeye mu Burayi nka Manchester City na Real Madrid nayo akomeje kugaragaza cyane ko yifuza uyu mukinnyi.

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Algeria akaba yaravukiye mu Bufaransa yagaragaye mu kibuga inshuro imwe gusa mu ikipe ya mbere ya Arsenal.

Valencia yiteguye kwegukana myugariro wa Manchester United

Eric Bailey

Myugariro wa Manchester United witwa Eric Bailly, birasa n’aho igihe cye ku kibuga cya Old Trafford gishobora kuba kiri hafi kurangira, ndetse ikipe ya Valencia ishaka gutira uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Ivory Coast.

Uyu mukinnyi wo mu mutima w’ubwugarizi yinjiye muri Manchester United avuye mu ikipe ya Villarreal mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2016/2017, ariko yagiye ahura n’ibibazo by’imvune za hato na hato mu gihe amaze muri iyi kipe y’amshitani atukura.

Eric Bailey, Manchester United

Ikinyamakuru The Sun kivuga ko ikipe ya Valencia yo muri shampiyona ya La Liga ifite ikizere cyo kwegukana uyu mukinnyi, ariko bigaragara ko Manchester United yifuza ko bishyura byibuze kimwe cya kabiri cy’umushahara we ungana n’ibihumbi 150 by’ama pound ahembwa buri cyumweru.

Bivugwa ko umutoza Ole Gunnar Solskjaer yiteguye kureka Bailly akerekeza ahandi ahabwa umwanya uhagije wo kubanza mu kibuga, aho uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko kuri ubu aza inyuma ya kapiteni Harry Maguire na Victor Lindelof mu mahitamo y’uyu mutoza ukomoka mu gihugu cya Norway.

Biravugwa kandi ko Manchestetr United yamureka akagenda burundu – gusa ikamurekura mu gihe yaba ibonye ikipe irekura amapound agera kuri miliyoni 30 yamutanzeho mu myaka ine ishize.

Manchester United iravugwaho gushaka rutahizamu ukiri muto wo muri Ghana

Mohammed Kudus

Ikipe ya Manchester United ifite agahigo mu kwitwara neza ku isoko ryo kugura abakinnyi bakiri bato, ndetse biravugwa ko iyi kipe ikomeje kureba uburyo yazana umukinnyi ukiri muto ukomoka mu gihugu cya Denmark.

Ikinyamakuru cyo muri Denmark cyitwa EkstraBladet kivuga ko iyi kipe yohereje abashinzwe gukurikirana abakinnyi bagaragaza impano idasanzwe mu guconga ruhago kureba imikinire y’uyu mukinnyi witwa Mohammed Kudus mu ikipe ya FC Nordsjaelland.

Mohammed Kudus wimyaka 19 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Ghana yatsinze ibitego bibiri mu mikino itatu kuva shampiyona ya Danemark Super League yongeye gutangira, ndetse afite ibitego 11 mumikino 26 kugeza ubu muri uyu mwaka w’imikino.

Yagaragaye inshuro ebyiri mu kibuga akinira ikipe y’igihugu cye cya Ghana. Kudus ashobora no gukina nk’umukinnyi wo hagati usatira.

Bivugwa ko yagura hafi miliyoni 4.5 z’amapound kandi akaba akomeje no kwifuzwa n’ikipe ya Ajax, indi kipe izwiho cyane kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *