Avuga ko Perezida Kagame yategetse ko bamusubiza imitungo ye, Akarere kavuga ko hari ibyo atujuje. Uko bimeze kose ariko….

Umukecuru w’imyaka 71 witwa Helene Mukangoragore avuga ko nyuma yo kubona ko imitungo ye yigabijwe n’abantu akabigeza ku nzego z’ibanze bikananirana, yigiriye ku Biro by’Umukuru w’igihugu kubimugezaho.

Akomeza avuga ko  Perezida yategetse ko bamuhesha imitungo ye ariko n’ubu ntibirakemuka. Uwo mutungo ni amasambu.

Uyu mubyeyi asanzwe atuye mu murenge wa Busogo, ariko imitungo ye iba mu murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, akaba ari umwe mu bahungutse bavuye muri Tanzania, bagatuzwa mu mudugudu wa Nengo.

Nyirangoragore Helene  agira ati:“Nagiye kwa Perezida wa Repuburika mbagezaho ikibazo cyanjye, Perezida ategeka ko bampesha imitungo yanjye, yahamagaye mu karere uwitwa Kanyarukato nawe mwazamubaza. Ariko ikibazo ni uko kimeze none kugeza uyu munsi ndacyasiragira”.

Avuga ko yagiye mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta, ajya mu nkiko, ajya muri RIB ndetse no mu kigo kirwanya ruswa n’akarenganye ariko kugeza ubu abari mu mitungo ye bakaba batarayivamo nk’uko inkuru ducyesha Umuseke ikomeza ibitangaza.

Avuga ko ubwo Musanze yayoborwaga na Meya Mpebyemungu, yamugejejeho ikibazo cye, ku Karere bamutuma impapuro z’uko yahungutse, arazibaha basanga ni zo.

Atuye muri Busogo ariko imitungo avuga ko ari iye iri muri Gataraga

Ndetse avuga ko yaburanye mu bunzi agatsinda, ajya  mu rukiko rwa Musanze aratsinda nyuma ajya i Busogo bamutereraho kasha mpuruza.

Nyuma yo kugeza kuri Transparency International barakimenya, akomereza muri RIB, abonye hose binaniranye yigira ku Umukuru w’Igihugu ngo amurenganure.

Nyirangoragore avuga ko ubwo Perezida Kagame yasuraga abaturage muri Musanze, bagahurira ku ishuri ry’ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo (CAVEM), yashatse kujya gutanga ikibazo cye ariko baramukumira.

Yagize ati:“Ubwo Kagame yazaga kudusura  nashatse kwongera kumugezaho ikibazo cyanjye ariko barantangira. Abanyamakuru mwari muhari murabyibuka ubwo Perezida yabazaga ngo inyuma habaye iki! Abandi bakamusubiza ko ari inzoka ihanyuze! Icyo gihe ni njye bakumiraga ngo ntajya kugeza akababaro kanjye ku mubyeyi!”

Avuga ko bitumvikana ukuntu Umukuru w’igihugu atanga umurongo ku kintu runaka hanyuma ababishinzwe ntibabikemure.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gataraga, Kabera Canisius avuga ko iki kibazo kirenze ubushobozi bw’urwego rw’umurenge.

Ati:”Iki kibazo turakizi ariko kirenze ubushobozi bwacu. Uyo mukecuru naramusuye ndetse n’isambu ye ndayisura, gusa habayeho kuburana mu bunzi uyu Herena atsindirira iriya sambu; ababuranaga nawe bajuririra mu rukiko rw’ibanze rwa Busogo baburanye baramutsinda. Icyaje kubaho ni uko Helene yateje kashe mpuruza ku myanzuro y’abunzi. Ikibazo kiturenze ni ukuntu urukiko rwaburanishije ubujurire ari narwo rwateye Kashe mpuruza ku myanzuro y’abunzi kandi rwari rwarayitesheje agaciro”.

Avuga ko, aho ari ho hakwiriye kwitandwaho kuko harimo ibidasobanutse. Yemeza  ko iyo ikintu cyageze mu rukiko kiba kitakiri ku rwego rw’Umurenge, ahubwo kirekerwa inkiko.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine avuga ko iki kibazo bamaze igihe gito bakimenye kuko cyabanjirije ku rwego rw’Umurenge, ariko bakimenye bagiye kugikurikirana.

Nyirangoragore Helena aganira n’abanyamakuru

Jeanine Nuwumuremyi ati:“Twasabye ubuyobozi bw’Umurenge kujyayo ndetse no gusesengura ikibazo, byarakozwe kandi natwe twagezeyo. Twarasesenguye  dusanga hari impapuro uriya mukecuru adafite kandi zadufasha mu mikemukire yacyo. Ubu twamaze kwandikira urukiko amabaruwa abiri turusaba izo nyandiko”.

Avuga ko ubwo  isesengura ryatangiye gukorwa, nyandiko z’urukiko niziboneka hari ikizere ko ikibazo kizakemuka.

Uko bimeze kose ariko, Nyirangoragore Helene avuga ko nta muntu yigeze agurisha ho ubutaka bwe akemeza ko n’abaturage bagiye kubihamya muri RIB.

Uretse kuba aburana aya masambu, avuga ko afite ubumuga bw’akaboko ku gice cy’urutugu, bwemejwe na muganga kandi akaba ari we ufite inshingano zo kwita ku muryango kuko umugabo we afite ubumuga bw’amaguru yombi. Ikindi kiyongereye kuri ibyo bibazo ni uko bafite n’umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *