Aya mafoto atangaje umuramyi Patient Bizimana yashyize hanze ntiyavuzweho rumwe n’abayabonye

Patient Bizimana, umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zo kuramya Imana yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘Nubw’ijoro’ yanakunzwe cyane mu bihe bishize ariko ntiyakorewe amashusho.

Indirimbo ‘Nubw’ijoro’ yagiye hanze ku wa 16 Werurwe 2020. Uyu muhanzi yari ayisubiyemo kuko ari iyo yakoze mu myaka ishize.

Kuri uyu wa Kabiri yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, Patient Bizimana yasangije abamukurikira amafoto amugaragaza ari gukora ubwubatsi ariko we ameze nk’umuyede [uhereza umufundi].

Patient Bizimana yagaragaye arimo kwatsa muziko bigaragaza umuntu ubayeho mu buzima butari bwiza cyangwa buhenze

Uretse ayo mafoto amugaragaza nk’umuyede kandi Patient yashyize hanze indi foto imugaragaza nk’umuntu ubayeho mu buzima bubi ndetse atetse arimo kwatsa muziko bigaragara ko ubuzima butameze neza.

Aya mafoto yose uyu musore yagiye ayaherekeza amagambo avuga ngo ‘Mukomeze kunkurikira’ bivuze ko hari ibintu bishya arimo kubategurira.

Aha yari ahakorerwa imirimo y’ubwubatsi, bigaragara ko ari guhabwa amabwiriza n’ushinzwe kubakisha

Mu kiganiro gito yagiranye na Ukwezi ,Patient Bizimana yirinze kugira icyo atangaza kuri aya mafoto gusa yavuze ko hari ibikorwa arimo kandi bizashimisha abakunzi b’ibihangano bye muri rusange.

Nubwo uyu muhanzi atatangaje niba koko ayo mafoto yayafashe ubwo yarimo afata amashusho y’indirimbo ye ‘Nubw’ijoro’ gusa hari benshi bahise babihuze bagendeye ku butumwa buyirimo.

Patient Bizimana aha yari afite igitiyo n’ikijerekani batwaramo isima cyangwa umucanga/umusenyi wo kubakisha

Muri Werurwe ubwo yamaraga gushyira hanze iyi ndirimbo, Patient Bizimana yavuze ko ubutumwa buyirimo ari ubwo guhumuriza ababayeho mu buzima bwo kwibaza amaherezo y’umubabaro barimo ikabibutsa ko hari iherezo kandi bakwiye gutekereza bizeye.

Yavuze ko yayikoze agendeye ku bihe Isi irimo by’umubabaro aho abantu bibaza ku ireme ry’ubuzima bwabo aho nta gutabarwa bafite ariko bakwiye kumenya ko Yesu ariwe mucunguzi kandi hari igihe kizagera akabatabara.

Patient Bizimana yagaragaye ateruye igitiyo ayora umucanga

Ati:“Ni indirimbo ijyanye nibi bihe turimo nibyo twitegura kujyamo by’Icyunamo, nubw’ijoro ryatinda gucya amaherezo igitondo kigeraho kikaza”.

Indirimbo ‘Nubw’Ijoro’ ni iya mbere uyu muhanzi ashyize hanze muri uyu mwaka wa 2020, nyuma y’iyitwa ‘Ndagarutse’ yaherukaga gukora mu mpera za 2019.

Akira website uyu munsi ikoze neza uko ubishaka ku mafaranga make angana na 80k.

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

One Comment on “Aya mafoto atangaje umuramyi Patient Bizimana yashyize hanze ntiyavuzweho rumwe n’abayabonye”

  1. Yooo!aya mafoto anteye emotions cyane!gusa Patient hari ibintu byiza mbona ateganya kugaragariza abakunzi be!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *