Barcelona ‘iteganya kwirukana umutoza Quique Setien’ mugihe uwabaye icyamamare i Nou Camp yiteguye kumusimbura

Ikipe ya Barcelona imaze gutakaza amanota ane muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne izwi nka La Liga kuva yasubukurwa, ndetse bivugwa ko iyi kipe yiteguye kwirukana umutoza wayo witwa Quique Setien mu gihe ibintu bikomeje kutagenda neza mu mikino isigaye.

Bivugwa ko Barcelona yiteguye kwirukana umutoza wayo, Quique Setien, mu mpera z’uyu mwaka w’imikino, mu gihe ku rundi ruhande umutoza wakiniye iyi kipe, Xavi, ategereje kumusimbura ku kibuga cya Camp Nou.

Ku wa gatandatu, iyi kipe y’ibihangange bya Catalone byatakaje andi manota abiri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino, nyuma yo kunganya ibitego 2-2 na Celta Vigo, ikipe ikomeje kurwana no kuba yamanuka mu cyiciro cya kabiri, bituma Real Madrid izamuka ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ya La Liga.

Bivugwa ko nyuma yo kunganya uyu mukino, bamwe mu bakinnyi ba FC Barcelona bateranye amagambo na Setien kubera amayeri ye adahwitse mu gukinisha iyi kipe atoza, harimo icyemezo cyo gusimbuza Luis Suarez na Antoine Griezmann.

Kandi, nk’uko Goal ibivuga, ngo ubuyobozi bwa Barca buteganya kwirukana umutoza Quique Setien mu mpera z’uyu mwaka w’imikino mu gihe ibintu bitazaba byifashe neza.

Muri Mutarama, Quique Setien yasimbuye umutoza Ernesto Valverde watozaga iyi kipe iheruka kwegukana igikombe cya La Liga, ariko uyu mutoza nawe asa naho azagenda mu mezi make nubwo mu masezerano ye agisigaje igihe kingana n’imyaka ibiri n’igice atoza iyi kipe.

Mu gihe tuvuga kubyo kwirukana uyu mutoza ku ruhande rwa Barca, iyi kipe iracyafite amahirwe yo kurangiza uyu mwaka w’imikino yegukanye igikombe cya La Liga ndetse na UEFA Champions League, mu gihe Quique Setien azaba yahinduye ibintu.

Xavi usanzwe atoza ikipe ya Al-Sadd yo muri Qatar, yemeye ko asanzwe yitegura kuba umutoza wa Barca.

Yatangarije ikinyamakuru Sport cyo muri Espagne ati:”Icyizere gikomeye mfite ubu ni ukuba umutoza wa Barca no gusubiza Barca mu nzira zo gutsinda. Ntabwo ari njye ahubwo aba bakinnyi na Barca. Kandi kubera iyo mpamvu, abakozi bacu ba tekinike, babitegura cyane kandi biradushimisha rwose”.

“Ndi umuntu w’ikipe. Ndashaka kugaruka mu gihe gikwiye kugira ngo ntangire umushinga ntangiriye kuri zeru. Nabivuze inshuro nyinshi ariko ndashaka gufata ibyemezo mu mupira w’amaguru muri Barcelona”.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *