Bruce Melodie mu byishimo bikomeye nyuma yo gusinya amasezerano ya miliyoni 50 Frw yo kwamamaza inzoga.

Umuhanzi Bruce Melodie yashyize umukono ku masezerano yo kwamamaza ikinyobwa cya Brok mu gihe cy’umwaka umwe aho azahabwa miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda. Gusinya aya masezerano byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2020.

Ndahimana Emmanuel uhagarariye ikinyobwa cya Brok mu Rwanda, yavuze ko bahisemo gukorana na Bruce Melodie bitewe n’uko afite ibikorwa byivugira.

Yavuze ko iki kinyobwa cyari gisanzwe kiri ku isoko ariko ko bifuje kukimenyekanisha birushijeho binyuze mu kwifashisha umuhanzi ukunzwe nka Bruce Melodie.

Miliyoni 50 Frw nizo Bruce Melodie yahawe mu gihe cy’umwaka

Iki kinyobwa gifite ‘Alcohol’ ya 5% gikorerwa muri Pologne. Ku isoko iyi nzoga izaba ihagaze hagati ya 1000 Frw na 1500 Frw bitewe n’aho izaba igurirwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gusinya amasezerano, Bruce Melodie, yavuze ko uretse nawe iki gikorwa kigaragaza intambwe umuziki w’u Rwanda umaze gutera.

Yagize ati:”Abashoramari batangiye kugirira icyizere umuziki nyarwanda n’abawukora muri rusange. Ni intambwe ikomeye kuri njye nk’umuhanzi n’umuziki Nyarwanda muri rusange”.

Usibye Bruce Melodie, yavuze ko bifuza kuzakorana n’abandi bahanzi banyuranye.

Shaddyboo yari mu baherekeje Bruce Melodie muri iki gikorwa

Umunyamideli Shaddyboo yari mu baherekeje Bruce Melodie ubwo yasinyaga aya masezerano.

Ndahimana yavuze ko Shaddyboo bateganya gukorana mu bikorwa bya buri munsi ati:“Urugero mu masezerano twagiranye na Bruce Melodie harimo kudukorera indirimbo kandi we [Shaddyboo] azagaragara mu mashusho yayo”.

Shaddyboo yari mu baherekeje Bruce Melodie muri iki gikorwa

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *