Ni umwana w’umukobwa ukiri muto kuko afite imyaka 13 y’amavuko. Uwo mwana rero wo mu gihugu cya Brazil yakoze amahano akomeye ubwo yicaga se umubyara amuteye icyuma.
Uyu mwana w’umukobwa ngo usanzwe ari umutinganyi, ngo impamvu yishe se n’ukubera kumufuhira kuri mukase ngo kuko nawe yamukundaga cyane, ngo ndetse uyu mwana yanifuzaga ko mukase yareka se ubundi bakibanira.
Uyu mukobwa rero ngo yateye icyuma mu nda se witwa Alex Ferreira, w’imyaka 33 y’amavuko aho yari amusanze aryamye mu cyumba cye, nuko akamusogota icyuma mu nda.
Uyu mukobwa utatangarijwe amazina, ayo mahano yo kwica se umubyara, yayakoze mu ijoro ryo ku cyumweru gishize aturutse kwa nyirakuru aho yarererwaga.
Ubuyobozi bwo muri aka gace bwavuze ko uyu mwana na se bari baraye batonganye bapfuye ibaruwa uyu mwana w’umukobwa yandikiye mukase w’imyaka 20 amubwira ko amukunda cyane, ndetse ko yifuza ko bazanibanira.
Mu ibaruwa uwo mwana yandikiye mukase, ngo yamusabaga gutandukana na se akaza bakibanira ngo kuko amukunda urudasubirwaho.
Se w’uyu mwana witwa Alex yabwiye umwana we ko ibyo yifuza bitashoboka ndetse ko nakomeza kwitwara gutyo,azamufatira ibihano bikomeye byo kutazongera kumwemerera ko aza kubasura.
Abaturanyi babo bavuze ko uyu mwana yagize umujinya mubi cyane arangije ajya gushaka icyo kunywa kugira ngo aze kumuhitana bimworoheye.
Ibyatangajwe n’umuvugizi wa Polisi witwa Antonisio Nunes nuko yabwiye Televiziyo yitwa Balanço Geral ko uyu mwana akimara kunywa inzoga nyinshi yagiye gukomanga mu rugo rwa se ngo bakingure mukase aba ariwe ufungura.
Uyu muvugizi yaragize ati:” Mukase yatubwiye ko uyu mukobwa yamubwiye ko aje gusaba se imbabazi kubera ko bari baraye bashwanye.Mukase amubwira ko umugabo we yaryamye gusa yakwishimira kubyuka akaza bakiyunga.”
Uyu mwana w’umukobwa akimara gufungurirwa igipangu ngo yahise agenda yinjira mu cyumba cya se afite icyuma ariko yagihishe, arangije akimutera mu gituza undi ari kugerageza kubyuka.
Icyo cyuma uyu mwana w’umukobwa yakoresheje yica se, bakibonye mu nzu yabo cyuzuye amaraso. Se w’uyu mukobwa Alex yahise ajyanwa igitaraganya mu bitaro bya Dr. Serafim de Carvalho ariko kubw’wmahirwe make bamugejejeyo yashizemo umwuka.
Uyu mukobwa yahise ahungira ku irembo ryo kwa nyirakuru polisi ihita ihamusanga iramufata.
Uyu mukobwa akigezwa ku biro bya polisi, yemeye icyaha ndetse anagisabira imbabzi avuga yabitewe nuko yakunze mukase cyane bigatuma amufuhira kugeza ku rwego rwo hejuru.