Byinshi wamenya kuri Charles D.B king wabaye perezida wa Liberia atowe k’umajwi akubye inshuro zirenga 15 kubari biyandikishije kuri lisiti y’itora

Umugabo utangaje mu mateka y’isi watowe kuba perezida kumajwi akubye inshuro zisaga 15 ugereranyije n’abari biyandikishije kuri list y’itora.

Umugabo Charles Dunbar burgess king yabaye yabaye perezida wa 17 w’igihugu cya Liberia mu mwaka wa 1927.

Kuri Manda ye ya 3 yaragiye kuyobora muri uyu mwaka wa 1927 Bwana Charles D.B king yatsinze amatora ku majwi agera kuri 243,000 mu gihe uwo Bari bahanganye Thomas faulker yagize amajwi 9 000.
Nyamara umubare w’abari kuri lisite y’itora muri uyu mwaka Bari ibihumbi 15.

Bivuzeko perezida Charles Dunbar burgess king yatsindiye kumajwi menshi arenze abari gutora.

Charles D.B king wayoboye Liberia kuva mu 1920 kugera 1930 muri Manda ze 3  yarayoboye  akaba yaruwo mu ishyaka rya true whig party yavutse tariki 12 werurwe 1875 mugace ka Monrovia mu gihugu cya Liberia yaje kwitaba Imana tariki ya 4 nzeri 1961.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *