Mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Mata 2020, ihuriro ry’abanyamakuru b’ imyidagaduro mu Rwanda (RSJF) ryaremeye imiryango ibarizwa mu mujyi wa Kigali n’abandi bantu gahunda ya Gumamurogo yasanze muri Kigali muri ino minsi u Rwanda ndetse n’isi muri rusange bihanganye n’icyorezo cya Corona virus.
Hatanzwe ifu y’igikoma izwi ku izina rya Nootri Family mu karere ka Gasabo, Kicukiro ndetse na Nyarugenge. Impamvu nyamukuru yatumye aba bantu batekereza kuba batanga iyi fu badutangarijeko babonagako ariyo yonyine ishobora gufasha abayihawe guhangana n’iyi minsi kuko iba ikungahaye mu buryo bushoboka.
Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye n’ihuriro ry’abahanzi (Rwanda Music Federation) n’uruganda rukora ifu ruzwi nka Africa Improved Food (AIF), uru ruganda ninaho iyi fu yavuye.
Iki gikorwa kugirango gishoboke hakaba harajemo ku ganira ku mpande zombi birangira Africa Improved Food (AIF),yemeye gutera inkunga iki gikorwa nyuma yo kumvako igitekerezo bagejejweho ari inyamibwa,ifu yatanzwe muri utu turere uko ari dutatu tugize umujyi wa Kigali: Gasabo,Kicukiro,na Nyarugenge ingano y’ayo ni miliyoni zisaga 12 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iki gikorwa kikaba cyakozwe mu rwego rwo gukomeza gufasha imwe mu miryango itorohewe muri ibi hihe u Rwanda n’isi yose birimo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19. Aho abafite uko bafasha bagenzi babo barimo kugerageza kubikora kugirango gahunda ya Gumamurugo yubahirizwe hahashywa icyorezo cya COVID-19, kandi bikaba bitanga ikizere ko kizahashywa vuba kuko uko imibare y’abarwayi ihagaze mu Rwanda kuri ubu abanduye ni 147 abakize ni 80 kwa muganga hakaba hasigayeyo 67 nk’uko tubikesha Minisiteri y’ubuzima.