18.7 C
Kigali

Dore amafoto y’amwe mu ma couple y’ibyamamare bya hano mu Rwanda bakundanye bigacika ariko bikarangira bashwanye, nabwo bigasakuza

Inkuru wasoma

Ku kigo cy’amashuri umwarimu yimwe agahushya ko kujya kubyara birangira abyariye imbere y’umusarani

Uyu mugore w’umwarimukazi w’imyaka 25 utaratangajwe amazina, yabyariye imbere y’umusarani wo ku kigo cy’amashuri yigishaho, nyuma y’uko umuyobozi w’ishuri amwimye uruhushya rwo kujya kubyarira...

Mu mafoto atandukanye irebere uko abakinnyi ba Gasogi batunguye Perezida wabo KNC nyuma yo gutsinda ibitego 3 kuri 1

Ku munsi w’ejo nibwo Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yatangiye, mu mikino yose yari bube hari n’uwari buhuze ikipe ya Gasogi ndetse na Sunrise...

Byagenze gute ngo umwana ukiri muto yice se umubyara amuteye icyuma kubera gufuha?

Ni umwana w’umukobwa ukiri muto kuko afite imyaka 13 y’amavuko. Uwo mwana rero wo mu gihugu cya Brazil yakoze amahano akomeye ubwo yicaga se...

Nyuma y’ifungurwa ry’amashuri, abarimu bamwe na bamwe bo mu Rwanda bakomeje gutabwa muri yombi kubera ruswa

Ku munsi w’ejo nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abandi bantu babiri bakurikiranyweho gutanga ruswa ku bakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) kugira ngo...
Nazareth Virginie
Nazareth Virginiehttp://www.fiesta250.com
Nazareth Virginie ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru fiesta250.com . Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeri 2020. Email: nazareth@fiesta250.com Ufite inkuru cyangwa ubuvugizi ushaka gukorerwa hamagara cg Ukoreshe whatsaap: (+250) 784608679, murakoze, mufite n'inana mutugira ni ikaze. Turabakunda.

Mu Rwanda hari ibyamamare byagiye bigaragara mu Rukundo ndetse bigatuma abantu bacika ururondogoro kubera bo. Ikinyamakuru Fiesta250.com rero cyabakoreye urutondo rwa couple z’ibyamamare bya hano mu Rwanda zagiye zivugisha abantu benshi,ariko bikarangira bashwanye.

Uru rutonde twarukoze dukurikije ukuntu izo couple zavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’abantu muri rusange bagakomeza kuzigarukaho.

Ayo ma couple kugeza ubu bashobora kuba bakivugana, cyangwa se badacana uwaka na gato, gusa mbere y’uko batandukana bakaba baravugishije abantu amagambo atari make, bitewe nuko bigaragazaga ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se bitewe nuko urukundo rwabo rwashishikaje benshi.

—–Kwamamaza—-

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80,000 Rwf (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:
  • Iyu rusengero ndetse na NGO.
  • Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)
  • Ikinyamakuru ndeste nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.
  • Website y’ishuri.
  • Website ya Hotel.
  • Online Voting System. N’izindi zitandukanye
NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga.Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission.Mpamagara Kuri 0780067853/0784608679/0788274198 cyangwa ukatwandikira kuri email yacu ariyo sales@ityazo.com

 

1.Safi na Knowless

Iyi ni couple yavugishije abantu mu myaka yatambutse. Aba bombi kugeza ubu ntibyashobotse ko bakomezanya, gusa bakanyujijeho biratinda. Aba bombi babanje guhakana ko bakundana ariko nyuma y’iminsi biyemeza kubishyira hanze kuko n’ubundi babonaga ko byanga bikamenyekana. Kugeza ubu Knowles yashyingiranwe n’undi utari Safi, ndetse na Safi nawe nyuma yaje gushyingiranwa n’undi utari Knowles n’ubwo we batagize amahirwe yo gukomezanya.

2.Riderman na Asinah

Aba bombi kugeza ubu nabo ntago bakiri kumwe, gusa ubwo bakundanaga bavugishije abatari bake, nkuko twagendaga tubibona ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Uyu muhanzi Riderman yakundanye na Asinah ku rwego rwo hejuru ndetse aza no kumuririmba mu ndirimbo ye yise nkwite nde aho hamwe mu gace k’iyi ndirimbo yaririmbye agira ati: nkwite Asinah? Aha uyu muhanzi yashakaga kugaragaza ko yabuze izina ryiza rikwiye yakabaye yita umukunzi we.

3.Platini na Diane

Uyu musore wabarizwaga mu itsinda rya Dream Boys ariwe Nemeye Platini, nawe yagize urukundo n’umukobwa witwa Diane, ruvugisha abantu benshi ariko n’ubundi nabo ibyabo birangira badakomezanyije. Platini yagiye agaragara mu bitaramo byinshi ari kumwe n’umukunzi we Diane, rwose ukabona ko aba bombi bafite gahunda nzima. Diane nawe wakundaga uyu musore cyane, yaje no gutungura abantu benshi ubwo yiyandikishagaho ku mubiri we izina ry’uyu musore Platini nyamara nabo bikarangira ibyabo bidakomeje.

4.Nizzo Kabosi na Sacha

Uyu muhanzi wamenyekanye mu itsinda rya Urban boys nawe yagiye mu rukundo n’umukobwa mwiza cyane Sacha, urukundo rwbo ruravugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ariko birangira batandukanye. Uyu musore utarakundaga kwigaragaza cyane mu rukundo rwe, yavugishije abantu benshi ubwo yatangiraga gukundana n’umukobwa witwa Sandrine wamenyekanye ku izina rya Sacha. Aba bombi bitewe n’ukuntu bakundanaga, nta muntu n’umwe wumvaga ko ibyabo bizazamo agatotsi nk’uko byarangiye ku munota wa nyuma.

5.Auddy Kelly na Jody

Aba bombi nta numwe wigeze yemera ko akundana n’undi, gusa ukurikije amafoto yabo hamwe na hamwe mu bitaramo ubwo kamera zabaga zabaguyeho batabizi nta kabuza byahitaga bikwemeza koko ko aba bahanzi bari mu rukundo. Aba ibyabo ntibyavuzwe cyane ugereranyije n’abo bandi twavuze haruguru, ariko nabo ibyabo ntago byatinze rwose bahise barekera kuvugwa mu bijyanye n’urukundo rwabo.

Olvis na Miss Vanessa

Uyu muhanzi wamenyekanye mu itsinda rya Active, yakundanye n’umukobwa wigeze kuba igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2015, ariwe Vanessa Uwase Raissa. Aba bombi nabo urukundo rwabo rwaravuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Mu by’ukuri bitewe n’uburyo twabibonaga nta muntu n’umwe wumvaga ko ibyabo byarangira. Aba bombi rero ibyabo nabyo byaje kuzamo agatotsi birasakuza cyane ndetse binarangira nabi.

Izindi nkuru wasoma

- Kwamamaza-

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisement -

Inkuru ziheruka

Ku kigo cy’amashuri umwarimu yimwe agahushya ko kujya kubyara birangira abyariye imbere y’umusarani

Uyu mugore w’umwarimukazi w’imyaka 25 utaratangajwe amazina, yabyariye imbere y’umusarani wo ku kigo cy’amashuri yigishaho, nyuma y’uko umuyobozi w’ishuri amwimye uruhushya rwo kujya kubyarira...

Mu mafoto atandukanye irebere uko abakinnyi ba Gasogi batunguye Perezida wabo KNC nyuma yo gutsinda ibitego 3 kuri 1

Ku munsi w’ejo nibwo Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yatangiye, mu mikino yose yari bube hari n’uwari buhuze ikipe ya Gasogi ndetse na Sunrise...

Byagenze gute ngo umwana ukiri muto yice se umubyara amuteye icyuma kubera gufuha?

Ni umwana w’umukobwa ukiri muto kuko afite imyaka 13 y’amavuko. Uwo mwana rero wo mu gihugu cya Brazil yakoze amahano akomeye ubwo yicaga se...

Nyuma y’ifungurwa ry’amashuri, abarimu bamwe na bamwe bo mu Rwanda bakomeje gutabwa muri yombi kubera ruswa

Ku munsi w’ejo nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abandi bantu babiri bakurikiranyweho gutanga ruswa ku bakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) kugira ngo...

Abakobwa bazitabira Miss Rwanda 2021 bashyizwe igorora, dore zimwe mu mpinduka ziri muri iri rushanwa

Abashinzwe gutegura irushanwa rya Miss Rwanda 2021 bavugako rigiye gutangira muri uku kwezi k’Ukuboza 2020 ngo ariko ryajemo impinduka zitandukanye zirimo kuba indeshyo n’ibiro...