18.7 C
Kigali

Dore ibikorwa bibabaza cyane mu rukundo kurusha no kuguca inyuma

Inkuru wasoma

Ku kigo cy’amashuri umwarimu yimwe agahushya ko kujya kubyara birangira abyariye imbere y’umusarani

Uyu mugore w’umwarimukazi w’imyaka 25 utaratangajwe amazina, yabyariye imbere y’umusarani wo ku kigo cy’amashuri yigishaho, nyuma y’uko umuyobozi w’ishuri amwimye uruhushya rwo kujya kubyarira...

Mu mafoto atandukanye irebere uko abakinnyi ba Gasogi batunguye Perezida wabo KNC nyuma yo gutsinda ibitego 3 kuri 1

Ku munsi w’ejo nibwo Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yatangiye, mu mikino yose yari bube hari n’uwari buhuze ikipe ya Gasogi ndetse na Sunrise...

Byagenze gute ngo umwana ukiri muto yice se umubyara amuteye icyuma kubera gufuha?

Ni umwana w’umukobwa ukiri muto kuko afite imyaka 13 y’amavuko. Uwo mwana rero wo mu gihugu cya Brazil yakoze amahano akomeye ubwo yicaga se...

Nyuma y’ifungurwa ry’amashuri, abarimu bamwe na bamwe bo mu Rwanda bakomeje gutabwa muri yombi kubera ruswa

Ku munsi w’ejo nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abandi bantu babiri bakurikiranyweho gutanga ruswa ku bakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) kugira ngo...
Nazareth Virginie
Nazareth Virginiehttp://www.fiesta250.com
Nazareth Virginie ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru fiesta250.com . Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeri 2020. Email: nazareth@fiesta250.com Ufite inkuru cyangwa ubuvugizi ushaka gukorerwa hamagara cg Ukoreshe whatsaap: (+250) 784608679, murakoze, mufite n'inana mutugira ni ikaze. Turabakunda.

Akenshi iyo abantu bakundana baba baryohewe cyane gusa ariko ikosa rimwe ndetse rito cyane rishobora gutuma wa munezero uhinduka amarira. Hari kandi ibikorwa byinshi ushobora gukora bikangiza wa munyenga w’urukundo wari urimo wowe n’umukunzi wawe.

Abantu benshi batekereza ko gucibwa inyuma biza ku isonga mu bishobora kubabaza umukunzi wawe  cyane ndetse bikanamushengura umutima. Ariko se hari andi makosa ashobora kutagwa neza abari mu munyenyenga w’urukundo?

Ibyo tugiye kubabwira hano ni ibintu abantu hafi ya bose bafata nk’ibyoroheje ariko iyo bikozwe kenshi mu rukundo bibabaza uwo bakundana ndetse na cyane.

—–Kwamamaza—-

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80,000 Rwf (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:
  • Iyu rusengero ndetse na NGO.
  • Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)
  • Ikinyamakuru ndeste nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.
  • Website y’ishuri.
  • Website ya Hotel.
  • Online Voting System. N’izindi zitandukanye
NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga.Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission.Mpamagara Kuri 0780067853/0784608679/0788274198 cyangwa ukatwandikira kuri email yacu ariyo sales@ityazo.com

 

1.Kudashimira umukunzi wawe

Ibi birasanzwe cyane muri kamere muntu kwibagirwa gushimira mu bikorwa byoroheje ariko iyo bihindutse ingeso bibabaza umukunzi wawe ku buryo bishobora no kubatandukanya mu gihe umukunzi wawe afite umutima woroshye.

Aha ngo ni byiza ko niyo yaba ari igikorwa gito ukorewe n’umukunzi wawe uba ugomba kukimushimira bityo nawe akaba abona ko ibyo akora ubiha agaciro kandi ko aba atavunikira ubusa.

2.Kugaragariza umukunzi wawe ko utamwizera

Ikizere burya ni cyo kintu kindi cy’ingenzi mu mubano w’abakundana. Niba utizera umukunzi wawe urukundo rwanyu ruba ruri mu marembera rwose sinkubeshya. Umuntu wese akunda kuba umwizerwa.

Kwereka umukunzi wawe ko utamwizera rero, ntibimushimisha na gato ndetse bituma atekereza ko ibyo akora byose aba ari kuruhira ubusa bikaba byamukurira kujya muri za ngeso umukekera cyane ko aba abona byose ari kimwe.

3.Guhora kuri telefoni mu gihe uri kumwe n’umukunzi wawe

Mu gihe uri kumwe n’umukunzi wawe, si byiza na gato guhora uhamagara cyangwa wandika kuri telefoni ,kuko rwose we abibona mu yindi shusho.

Ngo akenshi rero iyo uhora kuri telefoni mu gihe uri kumwe n’umukunzi wawe, bituma umukunzi wawe atekereza ko atari ingenzi kuri wowe kandi nta muntu wishimira kuba ahantu adahabwa agaciro.

4.Kutita ku mukunzi wawe ngo abibone

relationship difficulties, conflict and people concept – unhappy african american couple having argument at home

Buri kiremwa muntu cyose kiremwe mu buryo kiba gishaka kwitabwaho mu buryo butandukanye, iyo utereka umukunzi wawe ko umwitayeho rero ngo umubonere umwanya biramubabaza cyane, ndetse akumva gukundana nawe ntacyo bimaze .

Iyo rero wita ku mukunzi wawe mu butyo bugaragara,  bituma nawe yumva akunzwe kandi akishimira kubana na we.

5.Kutagira umwanya wo kuganira nk’abantu bakundana

Umubano utagira umwanya wo kuganira ntushobora kuramba nt gato. Aha rero birakenewe kuganiriza umukunzi wawe ukamubwira byose kandi by’ukuri.

Iyo ngo utaganiriza umukunzi wawe, ni hahandi muzajya mutinyana yakubonaho n’amakosa agatinya kuyakubwira bikabatandukanya bitari ngombwa, cyangwa se yagira ikibazo akakiganiriza abandi uhari.

6.Kubeshya mu tuntu duto cyane

Akenshi ngo kubeshya mu tuntu duto, bikurura kubeshya no mu bikomeye. Iyo ubeshya umukunzi wawe mu tuntu duto tworoheje nko kumubwira aho uri atariho uri, bituma agenda agutakariza icyizere gahoro gahoro, bikazagera n’aho umubwira ukuri ntakwemere kandi biramubabaza kuko aba yakwizeye ukamubeshya.

Ibyo byose tumaze kukubwira hejuru ni bimwe mu bizagufasha gukomeza gusigasira urukundo rwawe hamwe n’uwo warugeneye nimuba mwabikurikije.

Izindi nkuru wasoma

- Kwamamaza-

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisement -

Inkuru ziheruka

Ku kigo cy’amashuri umwarimu yimwe agahushya ko kujya kubyara birangira abyariye imbere y’umusarani

Uyu mugore w’umwarimukazi w’imyaka 25 utaratangajwe amazina, yabyariye imbere y’umusarani wo ku kigo cy’amashuri yigishaho, nyuma y’uko umuyobozi w’ishuri amwimye uruhushya rwo kujya kubyarira...

Mu mafoto atandukanye irebere uko abakinnyi ba Gasogi batunguye Perezida wabo KNC nyuma yo gutsinda ibitego 3 kuri 1

Ku munsi w’ejo nibwo Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yatangiye, mu mikino yose yari bube hari n’uwari buhuze ikipe ya Gasogi ndetse na Sunrise...

Byagenze gute ngo umwana ukiri muto yice se umubyara amuteye icyuma kubera gufuha?

Ni umwana w’umukobwa ukiri muto kuko afite imyaka 13 y’amavuko. Uwo mwana rero wo mu gihugu cya Brazil yakoze amahano akomeye ubwo yicaga se...

Nyuma y’ifungurwa ry’amashuri, abarimu bamwe na bamwe bo mu Rwanda bakomeje gutabwa muri yombi kubera ruswa

Ku munsi w’ejo nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abandi bantu babiri bakurikiranyweho gutanga ruswa ku bakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) kugira ngo...

Abakobwa bazitabira Miss Rwanda 2021 bashyizwe igorora, dore zimwe mu mpinduka ziri muri iri rushanwa

Abashinzwe gutegura irushanwa rya Miss Rwanda 2021 bavugako rigiye gutangira muri uku kwezi k’Ukuboza 2020 ngo ariko ryajemo impinduka zitandukanye zirimo kuba indeshyo n’ibiro...