18.7 C
Kigali

Ese wowe wari uzi uko abapolisi barya ruswa mu kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga? Ibyatangajwe na IGP Dan Munyuza

Inkuru wasoma

Mu mafoto atandukanye irebere uko abakinnyi ba Gasogi batunguye Perezida wabo KNC nyuma yo gutsinda ibitego 3 kuri 1

Ku munsi w’ejo nibwo Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yatangiye, mu mikino yose yari bube hari n’uwari buhuze ikipe ya Gasogi ndetse na Sunrise...

Byagenze gute ngo umwana ukiri muto yice se umubyara amuteye icyuma kubera gufuha?

Ni umwana w’umukobwa ukiri muto kuko afite imyaka 13 y’amavuko. Uwo mwana rero wo mu gihugu cya Brazil yakoze amahano akomeye ubwo yicaga se...

Nyuma y’ifungurwa ry’amashuri, abarimu bamwe na bamwe bo mu Rwanda bakomeje gutabwa muri yombi kubera ruswa

Ku munsi w’ejo nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abandi bantu babiri bakurikiranyweho gutanga ruswa ku bakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) kugira ngo...

Abakobwa bazitabira Miss Rwanda 2021 bashyizwe igorora, dore zimwe mu mpinduka ziri muri iri rushanwa

Abashinzwe gutegura irushanwa rya Miss Rwanda 2021 bavugako rigiye gutangira muri uku kwezi k’Ukuboza 2020 ngo ariko ryajemo impinduka zitandukanye zirimo kuba indeshyo n’ibiro...
Nazareth Virginie
Nazareth Virginiehttp://www.fiesta250.com
Nazareth Virginie ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru fiesta250.com . Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeri 2020. Email: nazareth@fiesta250.com Ufite inkuru cyangwa ubuvugizi ushaka gukorerwa hamagara cg Ukoreshe whatsaap: (+250) 784608679, murakoze, mufite n'inana mutugira ni ikaze. Turabakunda.

Ibi btatangajwe, ubwo hatahwaga ku mugaragaro ikigo gisuzumirwamo ubuziranenge bw’imodoka kiri mu Ntara y’Amajyepfo, gifite ubushobozi bwo gusuzumirwamo izigera kuri 200 ku munsi, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yagaragaje ko n’ubwo Polisi y’u Rwanda iri mu nzego zirwanya ruswa, hari bamwe mu bapolisi bafite imyitwarire itari myiza yo kuyaka no ku baje gusuzumisha ubuziranenge ibinyabiziga.

IGP Dan yavuze ko ngo bamwe mu bapolisi bafite amayeri yo gukorana n’abandi bantu ku ruhande, yagererenayije n’abakomisiyoneri. Icyo aba bakomisiyoneri bakora, ngo ni ugushakisha abayobozi b’ibinyabiziga bumva ko ni babijyana mu igenzura bizasaganwa amakosa, hanyuma bakumvikana nabo. Hanyuma iyo ruswa ihawe aba bakomisiyoneri, ikohererezwa umupolisi uri busuzume ikinyabiziga hakoreshejwe ikoranabunga.

Gusa ariko uyu muyobozi yavuze ko, iyo bafashwe birukanwa kandi kimwe n’abo bafatanya batazigera bihanganirwa na gato.

—–Kwamamaza—-

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80,000 Rwf (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:
  • Iyu rusengero ndetse na NGO.
  • Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)
  • Ikinyamakuru ndeste nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.
  • Website y’ishuri.
  • Website ya Hotel.
  • Online Voting System. N’izindi zitandukanye
NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga.Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission.Mpamagara Kuri 0780067853/0784608679/0788274198 cyangwa ukatwandikira kuri email yacu ariyo sales@ityazo.com

 

Yabitangaje agira ati: “Umuntu akaza gusuzumisha imodoka ye itameze neza, kubera ko amafaraga acibwa ari menshi, agasaba umupolisi akerekana ko imeze neza kandi ititameze neza. Ibyo na byo, twarabimenye.”

IGP Dan yakomeje agira ati: “Umuntu ugasanga aje gusuzumisha imodoka ye itameze neza, kubera ko amafaraga acibwa ari menshi, agasaba umupolisi akerekana ko imeze neza kandi ititameze neza. Ibyo na byo, twarabimenye.”

Uyu muyobozi kandi yanavuze ko kuva uyu mwaka wa 2020 watangira, hagenzuwe ibinyabiziga bisaga ibihumbi 70. Muri ibyo binyabiziga, ngo ibigera ku bihumbi 30 byasanzwe bitujuje ubuziranenge.

Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston wari witabiriye iki gikorwa, yaboneyeho gusaba abafite ibinyabiziga gusuzumisha ubuziranenge bwabyo, ntibabikore kubera gutinya ibihano, ahubwo bajye babikora kugira ngo barengere ubuzima.

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston nawe yari ahari

Imibare yatanzwe na Polisi y’u Rwanda, igaragaza ko mu mezi 10 ya mbere y’uyu mwaka wa 2020, hamaze kuba impanuka zo mu muhanda zisaga ibihumbi 3,000 mu gihugu hose. Abaziburiyemo ubuzima bo ngo, bararenga 500, mugihe abazikomerekeyemo barenga 2,000, ibi koko bikaba bigaragaza ko impanuka zabaye nyinshi.

Abatwara ibinyabiziga kandi ngo mu gihe baramuka bashyize mu bikorwa amabwiriza bahora bahabwa na Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda ajyanye no kwirinda impanuka, ngo zacika burundu, u Rwanda rugahora ari igihugu cyizira impanuka.

Izindi nkuru wasoma

- Kwamamaza-

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisement -

Inkuru ziheruka

Mu mafoto atandukanye irebere uko abakinnyi ba Gasogi batunguye Perezida wabo KNC nyuma yo gutsinda ibitego 3 kuri 1

Ku munsi w’ejo nibwo Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yatangiye, mu mikino yose yari bube hari n’uwari buhuze ikipe ya Gasogi ndetse na Sunrise...

Byagenze gute ngo umwana ukiri muto yice se umubyara amuteye icyuma kubera gufuha?

Ni umwana w’umukobwa ukiri muto kuko afite imyaka 13 y’amavuko. Uwo mwana rero wo mu gihugu cya Brazil yakoze amahano akomeye ubwo yicaga se...

Nyuma y’ifungurwa ry’amashuri, abarimu bamwe na bamwe bo mu Rwanda bakomeje gutabwa muri yombi kubera ruswa

Ku munsi w’ejo nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abandi bantu babiri bakurikiranyweho gutanga ruswa ku bakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) kugira ngo...

Abakobwa bazitabira Miss Rwanda 2021 bashyizwe igorora, dore zimwe mu mpinduka ziri muri iri rushanwa

Abashinzwe gutegura irushanwa rya Miss Rwanda 2021 bavugako rigiye gutangira muri uku kwezi k’Ukuboza 2020 ngo ariko ryajemo impinduka zitandukanye zirimo kuba indeshyo n’ibiro...

Nyuma y’uko Umusirikare Kabera Robert ahakanye ko atafashe umwana ku ngufu, umukobwa we nawe yavuze ko yigeze kumufata ku ngufu

Umukobwa utarashatse gutangaza izina, ariko akaba yaravuze ko ari umukobwa wa Kabera Robert wamenyekanye ku izina rya Sgt Robert mu mkuziki, nawe ubwe yitangarije...