FERWAFA yaburiye Rayon Sports ko mu minsi 60 iri imbere ishobora gukurwaho amanota cyangwa ikabuzwa kugura abakinnyi.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje ikipe ya Rayon Sports ko ifite iminsi 60 gusa ikaba yamaze kwishyura uwahoze ari umutoza wayo, Ivan Minnaert, bitaba ibyo ikazafatirwa ibyemezo bikomeye birimo gukurwaho amanota cyangwa kubuzwa kwandikisha abakinnyi yaguze.

Ku wa Kane nibwo FERWAFA yandikiye iyi kipe bakunze kwita Gikundiro iyibutsa ko igomba kubahiriza imyanzuro yafashwe na Komisiyo y’Imyitwarire, isaba iyi kipe kwishyura uwahoze ari umutoza wayo, Ivan Minnaert, miliyoni 13.73 Frw nk’uko byemejwe na Komisiyo y’Ubujujirire mu Ukuboza 2019 kuko yamwirukanye mu buryo budakurikije amategeko.

Umwanzuro washyizwe hanze ku wa 2 Nyakanga ugira uti:“Komisiyo y’Imyitwarire ihaye ikipe ya Rayon Sports FC igihe cyo kwishyura cy’inyongera amafaranga asigaye, kitarengeje iminsi 60, kuva imenyeshejwe iki cyemezo kugira ngo yishyure Jacky Ivan Minnaert amafaranga yategetswe na Komisiyo y’Ubujurire”.

Ukomeza ugira uti:

“Komisiyo y’Imyitwarire kandi yihanangirije ikipe ya Rayon Sports FC ko iramutse itishyuye mu gihe cy’inyongera ihawe, izakurwaho amanota cyangwa izabuzwa kugura, kwandikisha cyangwa kugurisha abakinnyi”.

Umubiligi Ivan Minnaert yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 27 Mata 2018, ariko aza gusezererwa nta nteguza tariki ya 20 Nyakanga 2018, ashinjwa gusagarira Hakizimana Corneille wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Uyu mutoza yareze Rayon Sports ndetse umwanzuro w’ Akanama ka FERWAFA gashinzwe gukemura amakirambirane wemeza ko ubusabe bwa Ivan Minnaert bufite ishingiro, gategeka Rayon Sports kumwishyura ibihumbi $35,535.

Tariki ya 9 Kanama 2019, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bujuririra icyemezo, aho bwemezaga ko Akanama gashinzwe gukemura impaka gashobora kuba karabogamye.

Imyanzuro ya Komosiyo y’Ubujurire yongeye kuburanisha uru rubanza mu mizi tariki ya 7 Ukuboza 2019, yavugaga ko Rayon Sports hari ibyo itubahirije byari byumvikanyweho n’impande zombi.

Iyi Komisiyo yemeje ko Rayon Sports igomba kwishyura Ivan Minnaert ibihumbi $7500 yari yasigaye ku masezerano bumvikanyeho ndetse ikanatanga n’indishyi z’akababaro zingana n’ibihumbi $2000 kubera ubwumvikane butubahirijwe, amafaranga ikayamarana umwaka n’igice.

Komisiyo y’Ubujurire yemeje ko kandi Rayon Sports igomba kwishyura Ivan Minnaert ibihumbi $4000 y’indishyi angana n’umushahara w’ukwezi kumwe yari kujya ahembwa Ivan Minnaert iyo aza guhabwa amasezerano mashya y’Umuyobozi wa Tekiniki.

Yategetse kandi Rayon Sports kwishyura uyu mutoza w’Umubiligi $820 y’itike y’indege Kigali- Bruxelles bari bemeranyijwe ndetse n’ibihumbi 500 Frw y’igihembo cya Avoka aho kuba $1000 nk’uko uruhande rwa Minnaert rwabyifuzaga.

Muri rusange, Rayon Sports izishyura Ivan Minnaert ibihumbi $14,320 bingana na miliyoni 13.73 Frw, aho kuba miliyoni 32.5 Frw nk’uko byari byemejewe n’Akanama nkemurampaka muri Nyakanga 2019. Aya yiyongeraho kandi ibihumbi 500 Frw y’igihembo cya Avoka.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *