France: Iki gihugu kigiye gusubiza muri Algeria uduhanga 24 tw’abaharaniye ubwigenge bwayo

U Bufaransa bwasubije mu gihugu cya Algerie uduhanga 24 tw’indwanyi zapfuye ziharanira ubwigenge bw’iki gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika mu kinyejana cya 19.

Perezida wa Alagerie, Abdelmadjid Tebboune, kuri uyu wa Kane yatangaje ko utwo duhanga tugera mu murwa mukuru Alger ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu.

U Bufaransa bwakolonije Algerie kuva mu 1830 kugeza mu 1962 ubwo yabonaga ubwigenge nyuma y’intambara y’imyaka irindwi impande zombi zirwana.

Uduhanga dusubizwa muri Algerie turimo utw’abayobozi benshi baharaniye ko iki gihugu cyigenga. Barimo abafatanyaga na Emir Abdelkader, wari umwigisha mu idini ya Islam, uyu akaba yararwanyije cyane Abafansa mu kinyejana cya 19.

Perezida Tebboune yagize ati:“Algerie ishishikajwe no kuzana ibisigazwa by’abahowe gukunda igihugu, bikaruhukira iwabo”.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron mu 2017 yijeje ko yiteguye gusubiza muri Algerie uduhanga tw’abarwanyi batakozwaga ko u Bufaransa bwigarurira iki gihugu.

Mu yandi makuru ari kuvugwa muri iki gihugu, Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa Edouard Philippe, hamwe na Guverinoma ye yose beguye kuri uyu wa Gatanu, nk’uko ibiro by’umukuru w’igihugu byabitangaje.

Byemejwe ko Philippe akomeza kuzuza inshingano nk’umukuru wa Guverinoma, kugeza hashyizweho indi nshya.

Hari hashize iminsi byitezwe ko hagiye kuba amavugurura akomeye muri Guverinoma y’u Bufaransa, aho Perezida Emmanuel Macron ashaka gushimangira ibikorwa bye mu myaka ibiri isigaye mbere y’amatora ataha.

Minisitiri w’Intebe Edouard Philippe yeguye

Philippe yari amaze kuba umuyobozi ugaragara cyane, nubwo Guverinoma ye yakomeje kunengwa uburyo yahanganye n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Mu miyoborere y’u Bufaransa, iyo hagiye gukorwa amavugurura muri Guverinoma Minisitiri w’intebe abanza kwegura, nubwo bitabuza ko Perezida aba ashobora kongera kumusubiza muri uwo mwanya.

Gusa byatangaje ko ishyirwaho ry’umusimbura ryemezwa mu masaha ari imbere, ndetse ntabwo birasobanuka niba uyu mugabo uheruka gutorerwa kuba Meya w’Umujyi wa Le Havre yongera gusubira muri guverinoma.

Hari no gutekerezwa ko isimbuzwa rya Philippe rishobora gutuma yiyamamaza mu matora yo kuyobora u Bufaransa ahanganye na Macron mu 2022.

Mu matora y’inzego z’ibanze yabaye ku Cyumweru, ishyaka rya Macron ryatsinzwe mu mijyi minini y’u Bufaransa.

Nyuma y’ibiganiro bagiranye kuri uyu wa Kane, Philippe na Perezida Macron bemeranyije ko:“hakenewe itsinda rishya ryo gukomeza icyiciro gitaha muri manda y’imyaka itanu ya guverinoma”.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *