Gakenke: Abantu bane bakurikiranweho kwica umusirikare wa RDF bakamuhisha mu musarani utagikoreshwa

Abantu bane batuye mu mufdugudu wa Marembo, akagari ka Kanyanza mu Murenge wa Karambo mu karere ka Gakenke, bakekwaho kwica umusirikare, Sergeant Nzeyimana Juvenal, barangiza bakamuhisha mu musarani wuzuye utagikoreshwa.

Aba barimo umugore we, Kambibi Francine abaturanyi bavuga ko bahoraga mu makimbirane atewe n’ubusinzi no gukekana gucana inyuma, mubyara w’uyu mugore, Turimukaga Anastase n’abandi barenze babiri barimo uwatorotse ukomoka mu Karere ka Rutsiro, ahahoze ari Gikongoro nk’uko byemejwe n’ubuyobozi.

Uyu Turimukaga ni mubyara wa Kambibi, akaba ari na we nyir’umusarane wasanzwemo umutambo wa Nizeyimana. Uyu kandi yashatse gutoroka ubwo yari agiye gutabwa muri yombi, araraswa, arapfa.

Abaturanyi ndetse n’abayobozi bari hafi y’urugo rwa Sergeant Nizeyimana Juvenal bavuze ko uyu musirikare yaburiwe irengero kuva tariki ya 19 Nyakanga 2020, uwo munsi ukaba ari wo yagombaga gusubira mu kazi mu Karere ka Rubavu nyuma yo kurangira k’uruhushya yari yarahawe.

Gusa ngo kuva icyo gihe, uyu mugore Kambibi yagize imyitwarire idasanzwe irimo gushaka kwimuka aho ngaho, batangira gukeka ko yaba yaragize uruhare mu izimira ry’umugabo we.

Abaturage batangiye gushakisha Nizeyimana Juvenal, bamubona hashize iminsi 11 ku wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2020, umurambo warangiritse, bigaragara ko waba waratewe icyuma.

Umuturanyi w’umuryango wa nyakwigendera yasobanuye uburyo uyu musirikare yaje mu rugo avuye ku kazi, ati: “Yaraje ageze mu giturage iwacu baratongana, inzego z’ubuyobozi mu mudugudu zirabaganiriza basa n’abahura. Hashize nk’iminsi ibiri ntitwamubona tugira ngo yagiye mu kazi, duhugira muri ibyo ngo yagiye mu kazi… ubwo nyuma yaho twumva ngo mu kazi ntabwo yigeze agerayo.”

Uyu ngo ubwo yagendaga, yumvishe ngo:

“Habonetse umurambo ku muturanyi we hafi aho ngaho. Hari WC yari yaruzuye, ubwo ni yo basibuye bamushyiramo.”

Umwe mu bayobozi bari hafi y’uyu muryango yagize ati:

“Yishwe nabi ariko byagaragaye nyuma tutazi uko byagenze, agaragara bamushyize mu musarani wari waruzuye, ntabwo wari ugikoreshwa. Haruguru yaho twasanze barubatseho indi.”

Yasobanuye uko umurambo w’uyu musirikare washyizwe muri uyu musarani.

Ati: “Hari ibiti byari bitinze, bimwe byari byaraboze byaraguyemo, ibyari bizima bacomekamo amaguru noneho bagerekaho ibishogoshogo by’ibishyimbo bari barahuye, bashyiraho itaka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambo, Hakizimana Jean Bosco yatangaje ko ubwa mbere habanje gukurikiranwa abantu babiri bakekwaho uruhare mu rupfu rw’uyu musirikare, ubu hakaba hakurikiranwe abandi babiri.

Ati:“Buri munsi ku wundi hari igihe bakenera abantu, ubu nkubwiye ngo ni umubare ungana utya naba nkubeshye. Uwo munsi hari babiri bahise bafatwa, ariko hari n’abandi bakurikiranwe.”

Gusa ngo amakuru arambuye ari mu Bugenzacyaha.

Ikinyamakuru Bwiza.com ducyesha iyi nkuru gikomeza kivuga ko cyahamagaye umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo kimenye aho dosiye igeze mu kugenza icyaha abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Sergeant Nizeyimana, ntiyaboneka ku murongo wa telefone.

Ku murongo wa telefone kandi, iki kinyamakuru kivuga ko cyavuganye n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Innocent Munyengango, atangaza ko nta makuru abifiteho, impamvu ikaba ari uko urupfu rwa Sergeant Nizeyimana rwaba rwaratewe n’amakimbirane yo mu rugo.

Amakuru akomeza avuga ko umurambo wa Nizeyimana ukimara kuboneka, wajyanwe mu bitaro bya Nemba biherereye muri aka karere kugira ngo ukorerwe isuzuma (autopsy). Biteganyijwe ko ujyanwa gushyingurwa uyu munsi mu irimbi rya gisikare riherereye i Kanombe.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *