Gasabo:‘Gusezerana ivangamutungo risesuye’ byateje ikibazo gikomeye cyane cyananiye ubuyobozi

Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera mu kagari ka Rukiri II  mu Mudugudu w’Amahoro hari amakimbirane hagati y’abashakanye ashingiye ku kuba barasezeranye ivanga mutungo risesuye kandi umugabo nta bintu yari atunze bifatika.

Umugabo avuga ko afite uburenganzira ku mutungo w’umugore we kuko basezeranye byemewe n’amategeko.

Mbabazi Jacqueline avuga ko umugabo we witwa Mugabo Nyirindekwe John ashaka kwigarurira ubucuruzi bwe kandi ari we waburuhiye mbere y’uko bashakana.

Ati:“Ninjye waje gushaka iyi nzu ngo nyikoreremo ndetse ninange ufitanye amasezerano na nyirayo yo kuyikoreramo. Ubu ni ubucuruzi bwanjye bwite”.

Mbabazi Jacqueline wambaye agapfukamunwa kubururu arikumwe n’umwunganira mu mategeko bari kumva impanuro za Police

N’ubwo Mbabazi avuga ko umugabo we amusagarira ku mutungo yavunikiye batarashakana, yemera ko basezeranye ko bazavanga umutungo mu buryo busesuye gusa akavuga ko ari ‘ikosa rikomeye’ yakoze. Ngo umugabo we icyo gihe basinya kuvanga umutungo nta kintu yari afite gifatika.

Jacqueline Mbabazi avuga ko umugabo we mbere y’uko babana yari yamwijieje ko ari Umukirisitu, ko bazabana neza ariko umugore we avuga ko yiyoberanyaga.

Ikindi yongera ho ni uko haba we (Mbabazi) haba n’umugabo we (Nyirindekwe Mugabo John) bombi buri wese yashakanye n’undi yari asanzwe yarabyaye ahandi.

Polisi yabasabye kubyitondamo bakazakizwa n’urukiko

Mbabazi ati:“Njye namushatse kuko nishakiraga umugabo kandi murabizi ko aho urukundo ruje ntawe urutangira”.

Avuga kandi ko umugabo we yamuhohoteye kenshi ndetse akajya asesagura umutungo w’urugo k’uburyo ngo yasesaguye agera kuri Miliyoni Frw 60. Ndetse ngo amuhoza ku nkeke avuga ko atabyara kandi yaraje afite umwana.

Ikindi avuga ni uko hari aho yigeze kwaka inguzanyo ya Miliyoni Frw 4 imwe muri banki zo mu Rwanda ikabanza kumusaba kuhafungura Konti kugira ngo ahabwe izo nguzanyo yamara kuyahabwa umugabo we agahita ayakuraho Bank itabimumenyesheje kandi ariwe watse inguzanyo.

Mugabo Nyirindekwe ati: ”Nanjye aha ni iwanjye”.

Avuga ko yajyanye ikirego muri RIB arega Mugabo kuko atazi icyo ayo mafranga yakoze kandi Bank yo iri kumwishyuza. Ni mugihe umugabo wa Mbabazi nawe  avuga ko afite uburenganzira ku mutungo we…

Nyirindekwe John Mugabo yabwiye Umuseke ducyesha iyi nkuru ko ibyo umugore we avuga ari ukwigiza nkana kuko nawe aziko awufiteho uburenganzira nk’umugabo we w’isezerano.

Ati:“Ibindi inkiko zizabifataho umwanzuro menye niba zizatugabanya imitungo mfitanye n’umugore wanjye  cyangwa zizabigena ukundi kandi rwose ibyo  Mbabazi avuga ni ikinyoma”.

Ubuyobozi bw’Umurenge bwakubiseho ingufuri.

We yumva nta rundi rwego ruzabakiranura uretse urukiko nirusuzuma ibikubiye mu isezerano n’ibyo amategeko ateganya. Ubuyobozi bw’Umurenge na Polisi bwabyinjiyemo busanga birakomeye…

Ubuyobozi bw’umurenge wa Remera n’ubwa Police mu karere ka Gasabo bamaze kumva izo mpaka n’ibyo buri ruhande ruvuga,  bwafashe icyemezo cyo kuhafunga kugeza igihe inkiko zizafata umwanzuro w’ugomba kwegukana imitungo.

Abandi nabo bakubitaho iyabo

Bwasanze kiriya kibazo kizakemurwa n’inkiko buhitamo gukubita ingufuri ku muryango. Bukirangiza kubikora, umugore nawe yashyizeho iye, umugabo nawe ati ‘natanzwe’ nawe ashyiraho iye.

Uyu muryango umaze  imyaka icyenda ubana. Bashakanye muri 2011 basereraniye mu murenge wa Kimihurura mu rusengero rwa Bethel. Babannye umwe afite umwana w’imyaka 10, undi afite umwana w’imyaka 10.

Mbabazi amaze igihe runaka atanze ikirego mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro asaba gutandukana nk’uko ikinyamakuru Umuseke gikomeza kibivuga.

Basize bahadadiye

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *