17.4 C
Kigali

Gisagara: 42 bafatiwe mu ishyamba basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Inkuru wasoma

Nitwa Umurerwa Agathe ndashaka umusore wakwemera ko twikundanira tukarya ubuzima

Nitwa Umurerwa Agathe mfite imyaka 39 nkaba mfite umwana umwe umugabo wanjye we aba i Burayi niho akorera, ubusanzwe aza mu rugo nka rimwe...

Bitunguranye FIFA yasubitse imikino y’igikombe cy’isi

Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi 'FIFA' yamaze gusubika ibikombe by'Isi by'abatarengeje imyaka 17 n'abatarengeje imyaka 20 yari kuzaba mu mwaka 2021. Imikino y'igikombe cy'Isi y'abatarengeje...

Muvunyi Paul wayoboye Rayon Sports n’abandi batatu bamaze iminsi 4 batawe muri yombi

Umuherwe wigize kuyobora Rayon Sports akanayihesha igikombe cya shampiyona cya 2019-2019 ari cyo iheruka, Muvunyi Paul amaze iminsi 4 atawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu...

Umuraperi Bushali yatangaje ingamba zikarishye agiye gukurikiza kugirango atazongera gufungwa

Umuraperi Hagengimana Jean Paul wamamaye nka Bushali aratangaza ko nyuma yo kuva muri gereza aho yari amaze amezi abiri ubu yafashe ingamba zo kwiyegereza...
Jean Claude
Jean Claude
Engineer first, Full-stack App Dev, Sys & DB Admin, Screen Writer & Director, Freemsn, Entrepreneur...A journalist by Passion!

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzindi nzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gishubi mu Kagari ka Nyakibungo bafashe abantu 42 barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Aba baturage bafatiwe mu ishyamba rya Leta riri mu Mudugudu wa Banga kuri uyu wa Kane tariki ya 26 ugushyingo 2020 barimo gusenga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kw’aba baturage byaturutse ku makuru yatanzwe n’abandi baturage batuye mu Kagari ka Banga.

Yagize ati “Abaturage baturiye ririya shyamba nibo batubwiye ko hari abantu, guhera mu ntangiriro z’ukwezi kw’ukwakira, buri wa kane bagenda rwihishwa bakajya muri iryo shyamba kurisengeramo baturutse ahantu hatandukanye. Tukimara guhabwa ayo makuru twahise dufatanya n’izindi nzego zifasha abaturage kwicungira umutekano zikorera muri uwo murenge turabafata.”

SP Kanamugire yavuze ko benshi mu bafashwe ari abayoboke bo mu itorero rya ADEPR baturuka mu Karere ka Gisagara mu mirenge ya Gishubi, Mamba na Muganza.

Ati “Muri aba bantu twafashe hari harimo abagore 28, abagabo 9 n’abana 5. Barindwi baturutse mu Murenge wa Gishubi batatu ni abo mu Murenge wa Mamba mu gihe 32 ari abo mu Murenge wa Muganza; muri aba bose bafashwe batatu gusa nibo bo mu idini Gatorika abandi basigaye bakaba ari abo mu itorero rya ADEPR.”

Yakomeje avuga ko aba bantu uko ari 42 bari begeranye cyane babyigana, kandi nta dupfukamunwa benshi muri bo bafite. Bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze barigishwa banacibwa amande hakurikijwe amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abafashwe, n’abandi baturage muri rusange kugendana na gahunda za Leta zashyizweho hagamije kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19 kandi bakirinda gusengera ahantu hatemewe.

Yagize ati “Leta yashyizeho ingamba zo kurwanya COVID-19 inafungura insengero zujuje ibisabwa mu rwego rwo gukomeza kuyirinda. Turabasaba kujya muri izo nsengero zemewe zubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi nabwo mugakurikiza amabwiriza yose yatanzwe.”

SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru y’aba barenze ku mabwiriza anibutsa ko icyorezo ntaho cyagiye, aboneraho gukangurira buri muntu ko agomba kuva mu rugo yambaye agapfukamunwa kandi akanubahiriza n’andi mabwiriza yose ajyanye no kurwanya COVID-19.

Ibiro by’Akarere ka Gisagara

Izindi nkuru wasoma

- Kwamamaza-

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisement -

Inkuru ziheruka

Nitwa Umurerwa Agathe ndashaka umusore wakwemera ko twikundanira tukarya ubuzima

Nitwa Umurerwa Agathe mfite imyaka 39 nkaba mfite umwana umwe umugabo wanjye we aba i Burayi niho akorera, ubusanzwe aza mu rugo nka rimwe...

Bitunguranye FIFA yasubitse imikino y’igikombe cy’isi

Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi 'FIFA' yamaze gusubika ibikombe by'Isi by'abatarengeje imyaka 17 n'abatarengeje imyaka 20 yari kuzaba mu mwaka 2021. Imikino y'igikombe cy'Isi y'abatarengeje...

Muvunyi Paul wayoboye Rayon Sports n’abandi batatu bamaze iminsi 4 batawe muri yombi

Umuherwe wigize kuyobora Rayon Sports akanayihesha igikombe cya shampiyona cya 2019-2019 ari cyo iheruka, Muvunyi Paul amaze iminsi 4 atawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu...

Umuraperi Bushali yatangaje ingamba zikarishye agiye gukurikiza kugirango atazongera gufungwa

Umuraperi Hagengimana Jean Paul wamamaye nka Bushali aratangaza ko nyuma yo kuva muri gereza aho yari amaze amezi abiri ubu yafashe ingamba zo kwiyegereza...

Umugore narereye umwana yantwariye umugabo none ndashaka umuhungu twakundana tukibanira

Nitwa Umunyurwa Tinah mfite imyaka 37 nkaba ntuye Kabeza. Muri 2010 nibwo nakoze ubukwe mbukorana n’umusore twakundanaga cyane. Uwo musore dukundana bwa mbere byari...