Urayeneza Gérard ufite ibikorwa remezo mu Murenge wa Bweramana (ahazwi nk’i Gitwe) mu Karere ka Ruhango, ubu akaba akurikiranyweho icyaha cya Jenoside no kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso birebana n’amakuru ya Jenoside.
Yasabye Urukiko ko yatanga ingwate kugira ngo arekurwe ndetse ko afite inshingano nyinshi agomba gukurikirana. Ubushinjacyaha buvuga ko nta ngwate ibaho ifite agaciro nk’akabishwe muri Jenoside akurikiranyweho.
Urayeneza Gérard usanzwe ari umuyonozi uhagarariye Ibitaro bya Gitwe, yatawe muri yombi nyuma y’Imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yabonetse muri biriya bitaro.
Urayeneza Gérard n’abandi bantu 5 barashinjwa ibyaha bya Jenoside no kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso birebana n’amakuru ya Jenoside, bajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 bafatiwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango mu cyumweru gishize.
Urayeneza Gérard avuga ko Urukiko rwamukurikirana ari hanze, ahubwo rugafatira ingwate kuko afite uburwayi akaba ari n’Umuyobozi ufite inshingano nyinshi ku buryo atatoroka ngo azisige.
Yagize ati:”Mfite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, ndasaba Urukiko ko narekurwa ngakurikiranwa ndi hanze kuko inshingano nahawe ari nyinshi”.
Ubushinjacyaha bwo buvuga ko Urayeneza akomeza gufungwa iminsi 30 nk’uko Urukiko rw’ibanze rwanzuye, kubera ko aramutse arekuwe yabangamira iperereza n’abatangabuhamya bamushinja.
Abunganira Urayeneza bavuga ko hari abandi batangabuhamya 5 Urukiko rwagombye kubaza, kuko bafite inyandiko zishinjura umukiliya wabo.
Bavuga ko ibyaha ashinjwa byo kuba yaratanze imodoka yo kujya kwica aba Pasiteri 83 bari bahungiye i Gitwe, byabaye adahari kuko yari yahunze.
Bakavuga ko hari za raporo bafite za bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banditse bashinjura Urayeneza ko nta ruhare afite muri Jenoside kuko yahageze asanga abo bayobozi 83 b’amatorero bishwe mbere yuko Gérard ahagera.
Basabye ko ibyo Gérard avuga Urukiko rwabiha agaciro, agakomeza kuburana adafunze ahubwo agatanga ingwate.
Ubushinjacyaha buvuga ko nta ngwate yatangwa ifite agaciro nk’ako abishwe bari bafite ko ingwate y’amafaranga itangwa ku byaha bisanzwe birimo ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta.
Umushinjacyaha mu bushinjacyaha bwisumbuye mu Karere ka Muhanga, Umumararungu Rose ati:”Ubu se ingwate watanga twayiha agaciro kahe ku bantu bishwe muri Jenoside?”
Urayeneza Gérard n’abunganizi be bavuga banenga ubuhamya bwatanzwe n’ababajijwe bakagaragaza inenge zabwo ndetse bakanabuvuguruza bagendeye kuri raporo yakozwe mu ikusanyamakuru.
Bakavuga ko izo mpamvu zikomeye zituma atarekurwa nta shingiro zifite kuko abamushinja batanze ubuhamya bw’ibinyoma.
Gusa muri Ubu bujurire, Ubushinjacyaha bwavuze ko bugiye kujuririra irekurwa ry’abagabo 2 Urukiko rw’ibanze rwarekuye by’agateganyo, kuko baregwa ibyaha bikomeye.
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rugiye gusuzuma ibyavuzwe n’ababuranyi, rukazasoma umwanzuro tariki ya 15 Nyakanga 2020.
Inkuru ya Umuseke
Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)
Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:
iyu rusengero ndetse na NGO.
Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)
Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.
NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788