Hirwa yashatse kwirukana umukobwa bari bamaze amezi atanu babana nk’umugore n’umugabo, amubera ibamba.

Mu Karere ka Musanze, umusore witwa Hirwa Venant yagerageje kwirukana umukobwa bari bamaze amezi atanu babana mu nzu nk’umugore n’umugabo, ariko akaza kumwihakana mu gihe yaburaga iminsi mike ngo abyare inda avuga ko ari uy’uwo musore babanaga.

Uyu mukobwa witwa Nyiramasengesho Joselyne w’imyaka 25 y’amavuko, akomoka mu Karere ka Musanze, avuga ko umugabo we bari bamaze igihe bakundana, ndetse amezi atanu ashize babanaga mu nzu nk’umugore n’umugabo.

Gusa ngo urukundo rwabo rwaje kuzamo agatotsi avuga ko katurutse iwabo w’umuhungu nk’uko yabibwiwe n’inshuti z’umugabo we.

Aba bombi ngo bari barateganyije kuzasezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana mu kwezi kwa Gicurasi 2020, biza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19, aribwo bombi bumvikanye kubana kuko uyu mukobwa yari atwite, iby’ubukwe bakazabukora nyuma.

Nyiramasengesho akomeza avuga ko Hirwa yita umugabo we yaje gusubira mu kazi akora i Kigali.

Nyuma yatangiye kumusaba kumusohokera mu nzu agasubira iwabo, cyane ko yarimo yihakana inda y’umwana atwite, umukobwa agira ngo ntibizakomeza ariko ubu byahinduye isura.

Umukobwa avuga ko aho yangiye kuva mu nzu umusore yahise yirukana umuzamu w’umusaza wahakoraga, azana uw’umusore, umugore agira impungenge z’izo mpinduka yanze uwo muzamu iryo joro ataharaye ngo nibwo abajura bateye urwo rugo baramwiba, ibintu akeka ko umugabo we yabigizemo uruhare.

Ubwo yaganiraga na Igihe ducyesha iyi nkuru, Masengesho yavuze ati:“Nari maze amezi atanu mbana n’uyu mugabo. Nta kibazo twigeze tugirana, n’aho yari yarasubiriye mu kazi i Kigali yanyohererezaga amafaranga yo kwifashisha, mu minsi ishize nibwo yayahagaritse nkomeza kwirwanaho. Nyuma yansabye kumusohokera mu nzu, anihakana inda ntwite, inshuti ze za hafi nizo zambwiye ko mama we ariwe ubyihishe inyuma kuko ngo twabanye tudasezeranye kandi natwite’’.

Amakuru aturuka kuri Igihe akomeza avuga ko bagerageje kuvugana na Hirwa ufite inzu iherereye mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Ruhengeri, ariko amaze kumva ko ari umunyamakuru umuhamagaye ngo amubaze iby’iki kibazo ahita akupa telefoni.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, avuga ko iki kibazo bakimenyeshejwe, gusa ba nyiracyo ntibasobanura neza imiterere yacyo.

Yagize ati:‘‘Umusore ni we waje ambwira ko umukobwa yamusuye akaba yanze gutaha, kandi atwite inda atemera, ahubwo ngo ashaka kumwizirikaho. Mu by’ukuri twagezeyo bose bari bafite kamere ntibigeze bashaka kudusobanurira ko bamaze igihe babana, gusa umusore akemera ko baryamanye ariko inda atari iye’’.

Akomeza ati:

“Kuko twabonaga umukobwa akuriwe cyane, ndetse atabasha gusubira iwabo i Rubavu kuko hari mu kato twasabye umusore kumurekera mu rugo akabanza akabyara hakazakorwa ADN, umusore ntiyakunda. Umukobwa nawe kuko yagaragaje ko afite impungenge ku mutekano we twamusabye ko na we yashakirwa aho aba ari agakurikirana ikibazo cye mu mategeko atubwira ko atayivamo azahabyarira, twiyemeza kubakorera raporo bazifashisha bakurikirana ikibazo cyabo”.

Kugeza ubu Nyiramasengesho, asaba ko ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano zamuba hafi kubera ko atizeye neza umutekano we kuko umugabo yamuteye ubwoba. Yanasabye ko imiryango yombi yahuzwa ikiga ku kibazo cye kugeza abyaye hakamenyekana ukuri akabona ubutabera.

Akira website uyu munsi ikoze neza uko ubishaka ku mafaranga make angana na 128k.

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na Unlimited Hosting. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *