Ifoto y’Umunsi: MISS Hirwa Honorine [IGISABO] yongeye gutungurana arikumwe n’umusore wo mucyaro –Amafoto

Amafoto ya Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi ku kabyiniriro k’IGISABO yashyizwe hanze akomeje kuvugisha abatari bake aho bamwe bakomeje kumugirira amarangamutima adasanzwe.

Muri iyi minsi  bitazwi ibyo Miss Hirwa Honorine ahugiyemo , usibye kumubona kumbuga nkoranyambaga zimwe na zimwe abasha gukoresha, ariko ajya anyaruka agasetsa abafana be ari nako anyuzamo akabaha amafoto atangaje y’ubuzima aba yagiye acamo ku munsi runaka.

Fiesta250.com yararanganyije amaso ahantu hatandukanye maze ihabona amafoto atangaje aho Miss Hirwa Honorine yari yagiye mucyaro , maze ahahurira n’umusore bamwe batatinya kuvuga ko ari mwene wabo cyangwa umwe mubaturanyi iyo ku ivuko mu cyaro. Ibi wabivuga uhereye kurugwiro bari bafitanye ubwo bahuraga ndetse uraza no kubona aho uyu musore aha ifoto y’u Rwibutso uyu mukobwa wakunzwe cyane n’Abanyarwanda batari bake rwose.

Twikwibutse ko mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 Honorine ari we mukobwa wamenyekanye cyane bitewe ahanini n’igisubizo yatanze ubwo yari mu majonjora avuga ko umukobwa mwiza agomba kuba ateye nk’igisabo ari naryo zina yaje guhabwa muri iri rushanwa ndetse n’ubu hakaba hari bamwe bakomeza kurimwita aho no kuri instagram bamwe bagendaga bamutera imitoma bavuga ko na we ateye neza nk’igisabo .

Uyu musore yamuhaye ifoto y’urwibutso
Akanyamuneza ni kose hagati y’uyu musore ndetse na Miss Igisabo bigaragara ko amaze no kubyibuha cyaane
Uyu musore ati “Habwa icyubahiro Mana wowe wampaye uyu mukobwa w’ikizungerezi”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *