Ikipe ya Manchester United yamaze gutangaza umubare w’abakinnyi izasinyisha muri iyi mpeshyi?

Ikipe ya Manchester United yasinyishije abakinnyi batatu ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mu mpeshyi ishize n’abandi bakinnyi babiri muri Mutarama, ndetse umutoza wayo, Ole Gunnar Solskjaer, aheruka kuvuga ko yiteze ibikorwa nk’ibi muri iyi mpeshyi.

Ntushobora gushinja abakunzi ba Manchester United kugira inzozi zihanitse muri iki gihe twinjiye ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mu mpeshyi ribura iminsi micye cyane ngo rifungure imiryango yaryo.

Mu mpera z’icyumweru gishize, intsinzi ku mukino Leicester ntabwo yemeje gusa ko irushanwa rya UEFA Champions League rigarutse ku kibuga cya Old Trafford bidasubirwaho mu mwaka w’imikino utaha, ahubwo ni intsinzi ikomeye yashimangiye cyane imyizerere igenda yiyongera kuri Ole Gunnar Solskjaer nk’umutoza.

Myugariro Harry Maguire, yaguzwe mu mpeshyi ishize

Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cya Norway yakunze kuvuga ko agize ibihe byiza kuva yagera muri Manchester United mu rwego rw’imitoreze, kandi yanavuze ko yari azi neza ko gutsindirwa kuri Stade ya King Power byari gutuma haduka inkundura isaba ko yirukanwa muri iyi kipe yo mu nkengero z’umujyi wa Manchester.

Ntitwabura kuvuga ko Inama y’ubutegetsi mu ikipe ya Manchester United yagaragaje ukwihanganira uyu mutoza nubwo mu ntangiriro bitari byoroshye, ndetse ubu iyi kipe y’amashitani atukura yiteguye gusarura imbuto yabibye kuko yinjiye ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo mu mpeshyi mu buryo bwiza kurusha mbere.

Hasigaye iminsi itatu gusa kugirango iri soko rifungure imiryango yaryo, ariko urutonde rw’amazina akomeje kuvugwaho kwerekeza muri Manchester rwamaze gusohoka.

myugariro Aaron Wan-Bissaka nawe yaguzwe mu mpeshyi y’umwaka ushize

Kugaruka kwa Manchester United muri UEFA Champions League byongereye abakunzi bayo inzozi zo gusinyisha abakinnyi b’ibyamamare mu byumweru bike biri imbere, kandi nubwo bishobora kuba aribyo, umutoza Solskjaer yamaze guhishura uburyo iri soko rizaba ryifashe.

Muri mutarama, Solskjaer yagize ati:”Byanze bikunze ntabwo bazaba ari abakinnyi batandatu cyangwa birindwi bazinjira mu ikipe. Bizaba bisa n’uko uyu mwaka w’imikino twitwaye ku isoko. Ariko reka tube tubyirengagije, isoko ryo muri Mutarama ntanubwo rirarangira ariko turi kuvuga ku isoko ryo mu mpeshyi!! Twizere ko tuzashobora gukora ubucuruzi bwacu hakiri kare”.

Icyifuzo cya Manchester United cyo kurangiza ubucuruzi bwayo hakiri kare mu mpeshyi gishobora kuba cyaratewe imbaraga no gusubira muri UEFA Champions League ariko iyi kipe ntiyobewe ko iri soko rizaba ritandukanye n’andi yatambutse kubera ibibazo by’ubukungu byatewe na Coronavirus.

Nubwo amakipe menshi ashobora guhatirwa kugurisha abakinnyi beza kugirango akomeze kwinjiza amafaranga azacyenera mu mezi make ari imbere ndetse no kugirango akomeze guhatana mu mwaka w’imikino utaha, birashoboka ko amakipe akomeye ku rwego nk’urwa Manchester United azakomeza kwishyura amafaranga menshi mu kugura abakinnyi.

Rutahizamu Daniel James yaguzwe amafaranga macye mu mpeshyi y’umwaka ushize

Hatitawe ku isoko ridasanzwe twinjiyemo, Manchester United isanzwe izi neza ko kwegukana abakinnyi b’ibyamamare nka Jadon Sancho bizasaba kurekura amafaranga y’umurengera, kandi iyi kipe ntabwo yigeze isohora amafaranga arenga miliyoni 150 zama pound mugihe cy’isoko rimwe.

Nta gushidikanya ko mu byumweru bibiri bya mbere by’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi, Manchester United izaba iri kugerageza gutanga amafaranga macye ku bakinnyi yifuza, gusa bikazarangira nubundi itanze amafaranga yari yitezweho ko izarekura.

Mu mpeshyi ishize, Manchester United yaguze abakinnyi batatu gusa ndetse amagambo ya Ole Gunnar Solskjaer agaragaza neza ko muri iyi mpeshyi azagura abakinnyi batatu gusa.

Kugura umukinnyi nka Sancho ufite ubushobozi bwo guhindura iyi kipe bizaba ariyo ntego ya mbere, ariko umutoza Solskjaer azi neza ko ari ngombwa kongera imbaraga mu ikipe ye muri rusange, ndetse byitezwe ko azagura abandi bakinnyi bahendutse mu buryo busa n’ubwa Daniel James mu mpeshyi ishize.

Rutahizamu Jadon Sancho, niwe uza ku isonga mu bakinnyi Manchester United yifuza muri iyi mpeshyi

Guca agahigo ko kuba umukinnyi uhenze mu mateka y’ikipe kuri Sancho bishobora kwerekana ko Manchester United yiteguye guhatanira igikombe cya shampiyona y’abongereza, ariko abakunzi bayo bagomba kwemera ko atari impinduka izaba mu ijoro rimwe, kuko uretse no guhatanira iki gikombe, iyi kipe igomba kubanza ikagabanya ikinyuranyo cy’amanota yarushijwe na Liverpool na Manchester City muri uyu mwaka w’imikino.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *