Imbamutima za Bruce Melodie n’abakunzi be nyuma yo kubona Guverineri wo muri Kenya aririmba indirimbo ye

Guverineri w’Umujyi wa Mombasa witwa Hassan Joho yagaragaye mu mashusho akomeje kuvugisha benshi mu Banyarwanda, aho yari ari kuririmba ‘Katerina’ ya Bruce Melodie bizamura amarangamutima y’uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda.

Uyu Guverineri yafashwe amashusho ari kuririmba indirimbo ya Bruce Melodie arangije ayashyira kuri Tik Tok iri mu mbuga zigezweho cyane ku Isi yose.

Bruce Melodie yananiwe guhisha amarangamutima ye maze yandika kuri Twitter agaragaza ko ari ibintu bishimishije kandi umuziki w’u Rwanda uri kugenda utera imbere.

Yifashishije amashusho y’uyu Guverineri ari kuririmba indirimbo ye yanditse ati:“Iyo igihe kigeze birakunda. Katerina niyo ndirimbo igezweho muri Kenya na Tanzania ubu ngubu. Tegereza gato urebe! Hano (mu mashusho) ni guverineri wa Mombasa Hassan Joho, ni Guverineri wa Nairobi Mike Sonko, wanyoherereje aya mashusho”.

Abantu benshi batanze ibitekerezo ku byo Bruce Melodie yanditse bagaragaje ko bashimishijwe n’uburyo umuziki wo mu Rwanda ugenda ukura umunsi ku wundi.

Mike Kayihura washyize amagambo agize iyi ndirimbo mu rurimi rw’Icyongereza yabwiye Bruce Melodie ko iyi ndirimbo yujuje ibisabwa byose ngo ibe yakundwa na buri wese.

Jean de Dieu Kwizera yabwiye Bruce Melodie ko iyi atari yo ndirimbo ya Bruce Melodie ikunzwe hanze y’u Rwanda kuko yigeze no kumva ‘Ikinya’ icurangwa muri Nigeria.

Ati:“Wari uhari kuva kera. Ndibuka ko indirimbo yawe ‘Ikinya’ nayumvise icurangwa kuri Radiyo yitwa Lagos Fm yo muri Nigeria muri Kanama 2018. Komeza utere imbere inama nakugira ni ugukomeza gukora ibihangano byinshi biri mu ndimi z’amahanga (Igifaransa n’Icyongereza) kugira ngo ukurure abafana benshi”.

Uwitwa Maurice Bruno yabwiye Bruce Melodie ko iyi ndirimbo izagera ku Isi yose.

Ati:“Ukurikije uko iyi ndirimbo wayikoze, izogoga amahanga mpaka. Ku wa Gatandatu nibwo nari ndimo kuyikorera isesengura nsanga izagera ku isi hose”.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *