Imbamutima za Danny Vumbi wakomoje kugushimira abari kumufasha gutegura Igitaramo cya Albumu ye ya 3 yise Inkuru Nziza

Umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi  uri mu myiteguro yo kumurika Alubumu ye ya Gatatu yise Inkuru nziza  azamurika ku tariki ya 17 Nyakaga  2020 arashimira muri muntu wese  witanze kugira icyo gikorwa cye kizagende neza .

Mu kiganiro na  uhujimfura  Jean Claude umwe mu bayobozi ba KIKAC  Music  isanzwe  ifasha umuhanzi Danny Vumbi na Mico The  Best yadutangarije ko nubwo igitaramo kizaba mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse kinanyura kuri Televiziyo zitandukanye hano mu Rwanda Umuhanzi Danny Vumbi ashimira buri muntu wese wagize uruhare mu mitegutire y’icyo gitaramo cye harimo abantu ku giti cyane ndetse n’ibigo by’abikorera ku giti cyabo batandukanyebagiye babateye inkunga mu buryo butandukanye.

Yagize ati “urashimira  Musanze Caves Hotel  yo mu mjyaruguru mu mugi wa Musanze,Genesis Tv ,Isibo Tv .MK1 TV ,Neptunez Band  ikomeje kubafasha mu myiteguro yo kuzakora igitaramo kinogeye ijisho mu buryo bwa Live batibagiwe ibinyamakuru bitandukanye bikomeje kubafasha mu kwamamaza icyo gikorwa.”

Mu gusoza Uhujimfura yongeye gusaba bakunzi b’Umuziki wa Danny Vumbi ko bakomeza kuyigura ku 100.000Frw bakaba bayibona  hakoreshejwe ikoranabuhanga kuri Flash Disk,Email na CD.

Tubibutse ko igitaramo cyo kumurika Alubumu nshya ya Danny Vumbi azakimuruka ku tariki ya 17 Nyakanga 2020 kikazanyura kuri Channel ya youtube ya  MK1 TV,GENESIS TV inyura kuri   Canal + shene ya 387 ndetse ni ISIBO TV kuri startimes

Mico the best azafasha uyu muhanzi mugitaramo
Umuhanzikazi Marina nawe ari mubatumiwe
Bruce Melody nawe azaba ahari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *