Impamvu Manchester United iri mu kuri kuba itari kwigana Man City na Chelsea ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri iyi mpeshyi:

Amakipe nka Manchester City na Chelsea akomeje kwitwara neza ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri iyi mpeshyi ariko ntibigomba gutera impungenge abakunzi b’akadasohoka b’ikipe ya Manchester United bahatanye n’aya makipe kuri iri soko.

Kureba amakipe bahanganye muri Premier League agura abakinnyi vuba na bwangu ku isoko ryo mu mpeshyi ntabwo byigeze byakirwa neza n’igice kinini cy’abafana ba Manchester United babona ko ikipe yabo idafite aho ihuriye n’ibibazo byumupira wamaguru ahubwo ishyize imbere ubucuruzi.

Ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ridasanzwe ryo muri iyi mpeshyi, Manchester City iri hafi kwegukana myugriro wa Bournemouth, Nathan Ake na Ferran Torres ukinira ikipe ya Valencia, mu gihe ikipe ya Chelsea yamaze gusinyisha Hakim Ziyech na Timo Werner kandi ikaba ikomeje gukurikiranira hafi umukinnyi witwa Kai Havertz.

Kuba abakinnyi babiri bamaze kugurwa barimo Ake na Werner baravuzweho kwifuzwa na Manchester United, nta na rimwe aya makuru yigeze aba impamo.

Gusa, ni amakuru ashimangira igitekerezo cyuko mu gihe iyi kipe ivuzweho kuba yifuza umukinnyi runaka, amakipe 6 ya mbere mu bwongereza aba acungiye hafi kugirango abashe kumwegukana vuba na bwangu.

Ntagushidikanya ko ikipe ya Manchester United yanenzwe cyane kubijyanye no kugura abakinnyi kwayo mu myaka ishize.

Gusa igitekerezo cyayo cyo kugerageza kugabanya amafaranga yagiye yakwa kuri aba bakinnyi cyatumye itegereza igihe kirekire kugirango ibashe kwegukana abakinnyi nka Harry Maguire mu mpeshyi na Bruno Fernandes muri Mutarama, aho byafashe igihe kirekire ugereranyije n’uko byari byitezwe.

Gusa ntawashidikanya ko izi transfer ebyiri zatanze umusaruro ugaragara nubwo zatwaye igihe kinini kugirango zibashe gukorwa.  Manchester United ishobora kuba yaragombaga kwerekana ukwihangana igategereza aba bakinnyi bombi, ndetse nta na rimwe yatandukiriye ku gukurikirana abakinnyi baza ku isonga mubo yifuzaga kugura.

Ibi nibyo bikomeje gushyirwa imbere muri iyi mpeshyi, mbere yo kwihutira kujya mu bucuruzi no gukora amakosa kubera kugendera ku yandi makipe.

Manchester United ihora yirinda kwishyurwa amafaranga y’umurengera ku bakinnyi, kandi izi neza ko inyungu zabo nazo zitwara uburemere bw’inyongera kandi ikaba izi ko byanatuma amakipe agurisha abakinnyi azajya ahora yifuza amafaranga y’umurengera mu gihe agiye gukorana ubucuruzi n’iyi kipe y’amashitani atukura.

Niyo mpamvu burigihe muri iyi kipe hazabaho gutegereza igihe kirekire mu gihe hariho ibiganiro ku bakinnyi yifuza kugura.

Muri iki gihe Manchester United irashobora kwiruka igihe kirekire ku bakinnyi nka Jadon Sancho ariko ntishaka kwishyura amafaranga y’umurengera ikipe ya Borussia Dortmund akinira ishaka.

Manchester United izatsinda igitego cy’umutwe mu gihe izaba isinyiye Jadon Sancho umwanya uwariwo wose muri iyi mpeshyi, utitaye ku kuba bizaba ku munsi wa kane cyangwa ku munsi wa 40 w’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi.

Amakipe nka Chelsea na Manchester City akomeje gushimwa kubwera umuvuduko afite kuri iri soko, ariko igurwa rya Werner ryagezweho binyuze ku masezerano yari asigaje mu ikipe yakiniraga, Torres ni umukinnyi wahendukiye Man City mu gihe igiciro cya Ake cyagabanutse ubwo ikipe ya Bournemouth yamanukaga ikava muri Premier League yerekeza muri Championship.

Gusinyisha Sancho ntibishobora kuba byoroshye, cyane cyane mugihe Manchester United itazabasha kurekura hejuru ya miliyoni 100 z’ama pound mu gihe amafaranga yinjije yagabanutse cyane mu mezi ane n’igice ashize kubera icyorezo cya Coronavirus.

Iyi kipe kandi ikomeje kugorwa cyane no kurekura abakinnyi basa n’aho batakiri ku rwego rwayo ndetse bakaba batakiri muri gahunda y’umutoza Ole Gunnar Solskjaer wifuza kuyisubiza icyubahiro yahoranye ku ngoma ya Sir Alex Ferguson.

Nubwo biba ari byiza ko buri mutoza abasha kurangiza ubucuruzi bwe hakiri kare kugirango abashe gutegura umwaka w’imikino agiye kwinjiramo, ku rundi ruhande biba byoroshye kubivuga mu magambo ariko ntabwo biba byoroshye kubigeraho.

Ni byiza ko ikipe ya Manchester United yitonda ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri iyi mpeshyi, ntiyihutire gukora amakosa yo kugura abakinnyi batazayigirira umumaro nk’uko byagiye bigenda ku ngoma y’abatoza basimbuye Sir alex Ferguson.

Iyi kipe igomba kwirinda kugendera kubyo bacyeba bayo nka Manchester City na Chelsea bari gukora, kuko igihe cyo gusuzuma  uko ikipe yitwaye ku isoko ari cya gihe riba ryamaze gufunga imiryango yaryo, aho kuba mu cyumweru cyaryo cya mbere.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *