Impunzi ebyiri zo mu nkambi ya Mahama zarashwe zinyuze mu ruzi rw’Akagera

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko inzego z’umutekano zarashe ku itsinda ry’abantu bageragezaga kwambutsa ibiyobyabwenge banyuze mu ruzi rw’Akagera, birangira 2 muri bo bahasize ubuzima. Iri tangazo rivuga ko babiri mu barashwe ari impunzi zo mu nkambi ya Mahama.

Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yashyize kuri Twitter yagize iti:”Kuri uyu wa Gatandatu mu rukerera ahagana saa cyenda n’igice ubwo abashinzwe umutekano bari ku irondo mu Murenge wa Mahama, mu Karere ka Kirehe, barashe ku itsinda ry’abinjizaga ibiyobyabwenge mu gihugu bambukiranya umugezi w’Akagera”.

Inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’Abarundi kuva mu 2015

“Babiri muri bo bahasize ubuzima, nyuma biza no kumenyekana ko ari impunzi zo mu nkambi ya Mahama”.

Inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’abarundi, zageze mu gihugu kuva mu 2015 zihunze imvururu zakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu, yegukanwe na Pierre Nkurunziza uheruka kwitaba Imana. Mu Rwanda habarurwa impunzi z’Abarundi zisaga 72.007.

Ibi bibayeho mu gihe imipaka y’u Rwanda yafunzwe mu gukumira icyorezo cya Coronavirus, aho abambuka gusa ari abanyarwanda batashye nabo bahita bashyirwa mu kato, n’imodoka zitwara imizigo zo zitigeze zihagarara.

Aganira na Igihe, Umuvugizi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, mu Rwanda, Elise Laura Villechalane, yavuze ko ntacyo yavuga muri aka kanya ku byabaye, kuko bagitegereje ko ubuyobozi bwemeza imyirondoro y’abarashwe.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *