Inyana y’ishashi! Album ya Danny Vumbi yakuruye impaka nyinshi mubafana b’umuziki we >>Inkuru irambuye

Danny Vumbi ku mazina ye nyakuri yitwa Semivumbi Daniel  uyu muhanzi uri mumyiteguro yo kumurikira abakunzi be album ye nshya yise ‘Inkuru Nziza’, yatangaje ko yatangiye kuyigurisha ku bakunzi bayo n’ubwo bwose itarasohoka.

Iyi album izamurikwa ku wa 17 Nyakanga 2020 binyuze kuri MK1 TV, shene ya youtube imaze igihe iri gutambukaho ibitaramo binyuranye ndetse no kuri Genesis TV na RBA.

Muri iki gitaramo Danny Vumbi azafatanya n’abahanzi barimo; Bruce Melodie, Fireman, Mico The Best, Uncle Austin ndetse na Marina bose bazaba biyemeje kumutera ingabo mu bitugu bacurangirwa n’itsinda rya Neptunez Band.

Kuri ubu uyu muhanzi yatangaje ko mbere y’iki gitaramo, album ye yatangiye kugurishwa ku 100,000 Frw.Uhujimfura Claude, umwe mu bayobozi ba KIKAC Music ibarizwamo uyu muhanzi yagize ati”:

Ntabwo album turayishyira ku isoko ariko abayifuza barabasha kuyibona mu buryo butatu, twayiguha kuri email, Flash cyangwa CDS. Iragura 100 000frw ntabwo ari menshi ugereranyije n’agaciro kayo rwose umuntu ukunda Danny Vumbi nayigura azaba anamuteye inkunga.”

Iyi album iriho indirimbo zitandukanye zakunzwe nka ‘Abana babi’, ‘Yibare’ ndetse na ‘Umugozi’ aherutse gukorana na Bruce Melodie. Hariho izindi zitarajya hanze nka ‘Kabiri’, ‘Babahe’, ‘Inenge’, ‘Sezera’ n’izindi.

Uhujimfura yakomeje agira ati “Kugeza ubu uretse indirimbo zagiye hanze, izindi zose ntabwo zizigera zijya kuri Youtube, n’uzashaka kuzishyiraho nta burenganzira ntabwo bizamuhira. Tugiye kuzishyira ku zindi mbuga zigurishirizwaho umuziki nka Spotify, iTunes n’izindi.”

Yavuze ko abibaza niba iyi album ihenze bibeshya kuko nibura mu ndirimbo ziriho zose ugiye uzibarira amafaranga nta nimwe yakozwe n’amafaranga bagurisha album yose. Ati

“Tugomba kurwanira ishyaka umuziki wacu.”

Album nshya ya Danny Vumbi iriho indirimbo 12. Umunani zakozwe na MadeBeats, Bob Pro akora eshatu mu gihe Element ugezweho muri iki gihe yakozemo imwe.

Iyi album Danny Vumbi yitegura kumurika “Inkuru nziza” izaba ibaye iya gatatu nyuma ya “Umudendezo” yakoze mu 2012 na” Kuri twese” yasohoye mu 2015.

Inkuru nziza Album

Ibyo wamenya ku mavu n’amavuko ya Danny Vumbi

Danny Vumbi ku mazina ye nyakuri yitwa Semivumbi Daniel yavutse tariki 28 Ukwakira 1978. Niwe wavutse ari imfura mu muryango w’abana 9, yavutse kuri Eline Kangeyo, na Se Jean Baptiste Serushago, Danny Vumbi akaba atuye muri Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, arubatse afite abana babiri, Henry Jayz Ineza na David Ihirwe.

Mu bijyanye n’amashuri yize, afite Impamyabumenyi ya Kaminuza yaherewe KIE mu bijyanye no kwigisha, iyi mpamyabumenyi yaje kuyibyaza umusaruro dore ko yahise anatangira kwigisha imibare, nyuma aza kuba Ushinzwe Imibereho myiza ahitwa Kintobo, nyuma yaho yanakoze nk’umunyamakuru kuri Radio Authentique.

Yatangiye muzika muri 2002 ari mu itsinda rya KIE Music Band, mu mwaka wa 2014 aza gushinga itsinda afatanyije na Gatsinzi Victor Fidele baryita The Brothers baza kwinjizamo na Fikiri Nshimiyimana uzwi nka Ziggy 55, Nyuma y’igihe kitari gito abarizwa mu itsinda rya The Brothers yabanagamo na bagenzi be; Ziggy 55 na Victory Fidele Gatsinzi uzwi ku izina rya Vicky, baje gutandukana bitewe no kubura akanya gahagije ko kwibanda kuri muzika yabo.

Danny Vumbi yatangiye kujya akora indirimbo ari wenyine zitangira gukundwa, biba akarusho ubwo yasohoraga indirimbo yise “Ni Danger” yaje kumugeza ku yindi ntera mu bijyanye n’abafana dore ko yakunzwe n’ab’ingeri zose, Kugeza ubu Danny Vumbi akaba ari umuhanzi umaze kumenyekana ndetse akaba ari umwanditsi mwiza w’indirimbo z’abahanzi bandi batandukanye zagiye zinakundwa ku rwego rwo hejuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *