Iserukiramuco rya Iwacu Muzika rigiye kuba mu buryo budasanzwe

Iserukiramuco rya Iwacu Muzika rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, ryateguwe mu buryo bwihariye kuko rizabera kuri internet bitewe n’ingamba zafashwe mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Iserukiramuco rya Iwacu Muzika ryateguwe mu gufasha abahanzi bo mu Rwanda kwegerana n’abakunzi babo. Ryatangijwe mu mwaka ushize aho ryanyuze mu ntara zitandukanye z’igihugu risorezwa mu Mujyi wa Kigali.

Ku nshuro ya kabiri Iwacu Muzika Festival igiye kongera kuba, ariko izaba mu buryo butandukanye n’ubwa mbere. Kuri ubu izajya ica kuri Televiziyo Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga z’iri serukiramuco mu rwego rwo gususurutsa abantu batakibona uko bitabira ibitaramo by’abahanzi kubera COVID-19.

Mu rwego rwo kwirinda ko Abanyarwanda bakwicwa n’irungu muri ibi bihe ibitaramo bitemewe ndetse no gufasha abahanzi gukora ibitaramo biteguye neza bagasabana n’abakunzi babo, ubuyobozi bwa East African Promoters (EAP) bwongeye gutegura Iwacu Muzika Festival igiye kuba ku nshuro ya kabiri.

Amakuru ava imbere muri EAP ahamya ko iyi kompanyi isanzwe itegura iri serukiramuco yanze kuryama kuko ibitaramo byahagaritswe ihitamo gushaka inzira zo gukora ibitaramo byiza kandi bigezweho bizajya bica kuri internet no kuri televiziyo abantu bakabikurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga.

IGIHE ari  nayo dukesha iyi nkuru ifite amakuru yizewe yuko ibi bitaramo bigiye gutangira kuba mu minsi ya vuba ndetse bikazajya biba biteguwe neza mu rwego rwo gukomeza gutuma umuziki w’u Rwanda uguma ku rwego rushimishije.

Nubwo nta muntu uwo ariwe wese wo muri EAP wifuje kuduha amakuru kuri ibi bitaramo, ahari ni uko ari ibitaramo bizajya bica kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV) ndetse no ku mbuga nkoranyambaga za Iwacu muzika Festival mu rwego rwo gufasha abantu bazaba batari hafi ya televiziyo.

Ni ibitaramo byatumiwemo abahanzi batandukanye kandi bagezweho nubwo amazina yabo ataratangazwa.

Ibi bitaramo bizamara amezi arenga atatu biba buri wa Gatandatu w’icyumweru. Buri muhanzi azajya ahabwa umunsi we ataramire abakunzi be n’ab’umuziki Nyarwanda muri rusange.

Iwacu Muzika Festival ni ubwa kabiri igiye kuba, cyane ko mu mwaka wa 2019 yazengurutse mu ntara zose z’igihugu abahanzi batandukanye bashimisha abakunzi babo.

Iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival ryatangirijwe i Musanze ku wa 22 Kamena 2019 kuri Stade Ubworoherane risorezwa i Kigali mu gitaramo cy’imbaturamugabo cyatumiwemo umuhanzi ufite izina ryamamaye mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba, Naseeb Abdul Juma [Diamond Platnumz] wataramiye ibihumbi by’abari muri Parking ya Stade Amahoro i Remera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *