Kaminuza yigenga ya Kibungo (UNIK) imaze guhamagazwa n’umugenzuzi w’Umurimo,bitewe n’urusobe rw’ibibazo biyugarije,

Uruhuri rw’ibibazo bimaze iminsi bivugwa muri Kaminuza ya Kibungo bigeze aho bituma n’izindi nzego zihaguruka n’ubwo ibyagiye bikorwa mu minsi yashize byose byapfuye ubusa kuko abari biteze ibyari kuva mu bugenzuzi bwari gukorwa muri iyi Kaminuza batigeze bamenya ibyabuvuyemo.

Mu minsi ishize nibwo twabagezagaho inkuru yavugagako Kaminuza igeze ku rwego rwo gusaba abanyeshuri kwigaragambya ngo babone amafaranga ndetse hanavugwagayo n’inkuru y’abakozi bahagaritswe mu kazi babwirwako bitewe nagahunda ya Guma mu rugo kandi n’amashuri yarahagaritswe mu rwego rwo kwirinda Covid19.

Kuri ubu rero umugenzuzi w’umurimo amaze guhamagaza iyi kaminuza kuzajya gusobanura ikibazo cy’abakozi bamaze amezi 18 badahembwa ndetse n’imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi itarishyuwe mu gihe cy’amezi 35.

Mu ibaruwa yanditswe n’abakozi ba Kaminuza ya Kibungo yo ku wa 2 Kamena 2020 bagaragaza ibibazo byose bafitanye na Kaminuza, iyi baruwa yaje gusubizwa ku wa 10 Kamena 2020 babwirwako impamvu yateye ibyabaye byose ari amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya Covid19 ni mu ibaruwa ubonako ihabanye cyane n’iyo yasubizaga ,iyi baruwa isubiza yashyizweho umukono na Prof. Karuranga Gahima Egide.

Kuri uyu wa 12  Kamena 2020 nibwo umugenzuzi w;umurimo mu karere ka Ngoma amaze guhamagaza iyi kaminuza kuzajya gusobanura ibijyanye n’abakozi,bakitwaza inyandiko zose zigaragaza ibivugwa n’abakozi bayo, ikaba izitaba ku wa 19 Kamena 2020 ku isaha ya saa 9:00.

Iyi niyo baruwa umugenzuzi w’umurimo amaze kwandikira Kaminuza ya Kibungo
Sam Kabera

About Sam Kabera

UMWANDITSI W'INKURU. Sam Kabera ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru fiesta250.com . Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Mata 2020. Email: kabera@fiesta250.com Ufite inkuru cyangwa ubuvugizi ushaka gukorerwa hamagara cg Ukoreshe whatsaap: (+250) 788235083, murakoze, mufite n'inana mutugira ni ikaze. Turabakunda.

View all posts by Sam Kabera →

2 Comments on “Kaminuza yigenga ya Kibungo (UNIK) imaze guhamagazwa n’umugenzuzi w’Umurimo,bitewe n’urusobe rw’ibibazo biyugarije,”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *