18.7 C
Kigali

Kigali: Habonetse imibiri myinshi mu rugo rw’uwakatiwe kubera Jenoside akaza kugwa muri gereza. Uko amakuru yabonetse…

Inkuru wasoma

Mu mafoto atandukanye irebere uko abakinnyi ba Gasogi batunguye Perezida wabo KNC nyuma yo gutsinda ibitego 3 kuri 1

Ku munsi w’ejo nibwo Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yatangiye, mu mikino yose yari bube hari n’uwari buhuze ikipe ya Gasogi ndetse na Sunrise...

Byagenze gute ngo umwana ukiri muto yice se umubyara amuteye icyuma kubera gufuha?

Ni umwana w’umukobwa ukiri muto kuko afite imyaka 13 y’amavuko. Uwo mwana rero wo mu gihugu cya Brazil yakoze amahano akomeye ubwo yicaga se...

Nyuma y’ifungurwa ry’amashuri, abarimu bamwe na bamwe bo mu Rwanda bakomeje gutabwa muri yombi kubera ruswa

Ku munsi w’ejo nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abandi bantu babiri bakurikiranyweho gutanga ruswa ku bakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) kugira ngo...

Abakobwa bazitabira Miss Rwanda 2021 bashyizwe igorora, dore zimwe mu mpinduka ziri muri iri rushanwa

Abashinzwe gutegura irushanwa rya Miss Rwanda 2021 bavugako rigiye gutangira muri uku kwezi k’Ukuboza 2020 ngo ariko ryajemo impinduka zitandukanye zirimo kuba indeshyo n’ibiro...
Kwizera Yamini
Kwizera Yaminihttps://fiesta250.com
Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

Guhera ku wa Gatandatu taliki 15, Kanama, 2020 kugeza  n’ubu abaturage bari gucukura bashakisha imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994 yabonywe mu byobo biri mu kagari ka Kivugiza muri Nyamirambo ya Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Yabonetse mu rugo rw’uwitwa Simbizi Franҫois waguye muri Gereza nyuma yo guhamwa n’icyaha bya Jenoside.

Amakuru ducyesha ikinyamakuru Umuseke, akomeza avuga ko habonetse imibiri myinshi y’Abatutsi biciwe kuri Bariyeri yari Kivugiza

—–Kwamamaza—-

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80,000 Rwf (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:
  • Iyu rusengero ndetse na NGO.
  • Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)
  • Ikinyamakuru ndeste nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.
  • Website y’ishuri.
  • Website ya Hotel.
  • Online Voting System. N’izindi zitandukanye
NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga.Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission.Mpamagara Kuri 0780067853/0784608679/0788274198 cyangwa ukatwandikira kuri email yacu ariyo sales@ityazo.com

 

Abaturage bo mu mudugudu wa Mpamo, Akagari ka Kivugiza, umurenge wa Nyamirambo muri Nyarugenge, bavuga ko Simbizi yari Interahamwe ikomeye kuko yari afite bariyeri haruguru y’iwe, ku muhanda ujya kuri ‘Mont Kigali’.

Iyi bariyeri ngo niyo yatangiraga Abatutsi bahungaga baturuka mu byahoze ari Segiteri za Nyarugenge ariko cyane cyane mu Kivugiza.

Bivugwa ko Abatutsi benshi bo muri kariya gace bahitagamo guca za Kivugiza kubera ko ari ho batekerezaga ko hari agahenge ugereranyije na Nyabugogo kuko ho hari bariyeri nyinshi kandi zicunzwe n’Interahamwe zikomeye.

Kubera ko Simbizi Franҫois ari we wari ukuriye iriya bariyeri yari haruguru y’iwe, imirambo y’Abatutsi bayiciweho yajugunywaga mu byobo byari iwe.

Ubusanzwe muri ruriya rugo hari ibyobo bitatu, ariko bibiri ntibigaragara kuko byubatsweho inzu, ariko kimwe kiri ahagaragara.

Amakuru y’uko uko ari ko ibintu bimeze yatangiye kujya ku mugaragaro taliki 13, Kanama, 2020, ubwo hari ku wa Kane w’Icyumweru gishize.

Uwitwa Eric wari usanzwe azi aho ibyo byobo biri, yabiganirije uwitwa Franҫoise Nzamwitakuze, uyu akaba afite imwe mu nzu akodesha muri icyo gipangu.

Nzamwitakuze amaze kurita mu gutwi, nawe yaje kubiganiriza inshuti ye yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri kariya gace yitwa Juliette Muhoza, nawe abimenyesha inzego z’ibanze n’iza IBUKA.

Imirimo yo gucukura no gushakisha indi mibiri irakomeza kuri uyu wa Mbere, igikorwa kikaba kiri kubera hafi y’ahitwa kurya nyuma ‘aho bus zikatira’ nk’uko inkuru ya Umuseke ikomeza ibivuga.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Izindi nkuru wasoma

- Kwamamaza-

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisement -

Inkuru ziheruka

Mu mafoto atandukanye irebere uko abakinnyi ba Gasogi batunguye Perezida wabo KNC nyuma yo gutsinda ibitego 3 kuri 1

Ku munsi w’ejo nibwo Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yatangiye, mu mikino yose yari bube hari n’uwari buhuze ikipe ya Gasogi ndetse na Sunrise...

Byagenze gute ngo umwana ukiri muto yice se umubyara amuteye icyuma kubera gufuha?

Ni umwana w’umukobwa ukiri muto kuko afite imyaka 13 y’amavuko. Uwo mwana rero wo mu gihugu cya Brazil yakoze amahano akomeye ubwo yicaga se...

Nyuma y’ifungurwa ry’amashuri, abarimu bamwe na bamwe bo mu Rwanda bakomeje gutabwa muri yombi kubera ruswa

Ku munsi w’ejo nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abandi bantu babiri bakurikiranyweho gutanga ruswa ku bakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) kugira ngo...

Abakobwa bazitabira Miss Rwanda 2021 bashyizwe igorora, dore zimwe mu mpinduka ziri muri iri rushanwa

Abashinzwe gutegura irushanwa rya Miss Rwanda 2021 bavugako rigiye gutangira muri uku kwezi k’Ukuboza 2020 ngo ariko ryajemo impinduka zitandukanye zirimo kuba indeshyo n’ibiro...

Nyuma y’uko Umusirikare Kabera Robert ahakanye ko atafashe umwana ku ngufu, umukobwa we nawe yavuze ko yigeze kumufata ku ngufu

Umukobwa utarashatse gutangaza izina, ariko akaba yaravuze ko ari umukobwa wa Kabera Robert wamenyekanye ku izina rya Sgt Robert mu mkuziki, nawe ubwe yitangarije...