Kwibohora 26 :Rulindo  hatashywe inzu y’ababyeyi n’amavuriro y’ibanze.

Ubwo mu Rwanda hirya nohino hizihizwaga umunsiwo kwibohora ku nshuro ya 26 ,uyu akaba ari umunsi ngarukamwaka wizihizwa ku italiki ya  4 Nyakanga .

Icyumba cy’ababyeyi cyatashywe i Burega

Uyu munsi ukaba wararanzwe no gutaha ibikorwa remezo hirya no hino mu gihugu birimo amashuri,umudugudu w’ikitegererezo n’amavuriro, ku rwego rw’igihugu ukaba warizihirijwe mu karere ka Nyagatare i Tabagwe.

Aha akaba ariho umukuru w’igihugu yavugiyeko ibi bikorwa birageza serivise ku banyarwanda aho batuye kuzamura imibereho yabo no guha agaciro buri muturarwanda. Perezida Kagame yanavuze  ko nyuma y’imyaka myinshi ya Politiki y’urwango n’ubusambo ,ababohoye igihugu bamaze kubaka igihugu kitari icya bamwe.

Ku rwego rw’Akarere ka Rulindo, Meya Kayiranga Emmanuel akaba yaratashye ibikorwa remezo byo mu murenge wa Burega birimo Ivuriro ry’ibanze (Poste de Sante) ndetse n’icyumba cy’umubyeyi kizwi nka Materinite.

Mayor Kayiranga hamwe na DPC wa Rulindo n’ukuriye Inkeragutabara

Iki cyumba cy’umubyeyi cyatashywe kikaba  gifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda  asaga miliyoni 84, kije kunganira ikigo nderabuzima cya Burega, aho ababyeyi baganaga iri vuriro baje kuhabyarira bagiye kujya bahabwa serivise zinoze kurusha mbere nk’uko umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Buregayabivuze.Mukasafari Emma Chantal, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Burega  yagize ati”

Iyi nzu twatashye ni iyo kwakiriramo ababyeyi bazajya baza batugana baba abaje kwipimisha ndetse n’abagejeje igihe cyo kubyara, iyi nzu ifite ibikoresho bihagije kuburyo abazatugana tuzabaha serivisi nziza”.

Yakomeje avugako ahari hasanzwe hakirirwaga ababyeyi babiri gusa ariko aha hatashywe hazajya hakira ababyeyi bikubye kabiri abari basanzwe bakirwa.

Hari ikibazo cyagiye kivugwa mu gihugu hirya no hino cy’abaforomo n’ababyaza bakeya aho hamwe nahamwe hagiye havugwako wasangaga bamwe bakora ahantu harenze hamwe basaranganywa bitewe n’ubuke bwabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yavuzeko mbere nambere we icyamuzanye ari ugusohoza ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame, kuko ibikorwa barimo bataha ariwe wagiye abyemerera abaturage none bakaba babibonye,akaba yanakomeje avugako uyu ari umwanya mwiza wo gushimira ingabo z’igihugu zabohoye u Rwanda by’umwihariko muri Rulindo zikaba ari nazo zubatse inzu y’ababyeyi yatashywe mu murenge wa Burega.

Ivuriro ry’ibanze ryubatswe ku i Taba

Meya yakomeje avugako mu ntumbero y’akarere ka Rulindo buri kagari kagomba kuba gafite ivuriro ry’ibanze ndetse hakaba hanifuzwako ibigo nderabuzima bigomba kuzaba bifite ibikoresho bihagije bijyanye n’igihe murwego rwo gatanga serivisi z’ubuvuzi zinoze. Mu Karere ka Rulindo hakaba harubatswe poste de sante 9 uyu mwaka.

 

Sam Kabera

About Sam Kabera

UMWANDITSI W'INKURU. Sam Kabera ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru fiesta250.com . Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Mata 2020. Email: kabera@fiesta250.com Ufite inkuru cyangwa ubuvugizi ushaka gukorerwa hamagara cg Ukoreshe whatsaap: (+250) 788235083, murakoze, mufite n'inana mutugira ni ikaze. Turabakunda.

View all posts by Sam Kabera →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *