18.7 C
Kigali

#KwitaIzina: Ibyishimo by’abana 17 b’ingagi bazitwa amazina kuri uyu wa kane -Amafoto

Inkuru wasoma

Mu mafoto atandukanye irebere uko abakinnyi ba Gasogi batunguye Perezida wabo KNC nyuma yo gutsinda ibitego 3 kuri 1

Ku munsi w’ejo nibwo Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yatangiye, mu mikino yose yari bube hari n’uwari buhuze ikipe ya Gasogi ndetse na Sunrise...

Byagenze gute ngo umwana ukiri muto yice se umubyara amuteye icyuma kubera gufuha?

Ni umwana w’umukobwa ukiri muto kuko afite imyaka 13 y’amavuko. Uwo mwana rero wo mu gihugu cya Brazil yakoze amahano akomeye ubwo yicaga se...

Nyuma y’ifungurwa ry’amashuri, abarimu bamwe na bamwe bo mu Rwanda bakomeje gutabwa muri yombi kubera ruswa

Ku munsi w’ejo nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abandi bantu babiri bakurikiranyweho gutanga ruswa ku bakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) kugira ngo...

Abakobwa bazitabira Miss Rwanda 2021 bashyizwe igorora, dore zimwe mu mpinduka ziri muri iri rushanwa

Abashinzwe gutegura irushanwa rya Miss Rwanda 2021 bavugako rigiye gutangira muri uku kwezi k’Ukuboza 2020 ngo ariko ryajemo impinduka zitandukanye zirimo kuba indeshyo n’ibiro...
Serge Leandre
Serge Leandrehttps://fiesta250.com/
Serge Leandre n'umunyamakuru w'ikinyamakuru fiesta250.com, akaba yandika mugisata cy'amakuru y'imikino. mwandikire kuri serge@fiesta250.com

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruherutse gutangaza ko umuhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi kuri iyi nshuro uzakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ni mu gihe uyu muhango wari usanzwe uhuriza abantu benshi mu Kinigi mu Majyaruguru y’u Rwanda ahaherereye izo ngagi zo mu Birunga.

Uyu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 16 ukaba uteganyijwe kuba ku wa Kane tariki 24 Nzeri 2020 ku munsi Isi yose yahariye kuzirikana ingagi.

—–Kwamamaza—-

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80,000 Rwf (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:
  • Iyu rusengero ndetse na NGO.
  • Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)
  • Ikinyamakuru ndeste nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.
  • Website y’ishuri.
  • Website ya Hotel.
  • Online Voting System. N’izindi zitandukanye
NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga.Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission.Mpamagara Kuri 0780067853/0784608679/0788274198 cyangwa ukatwandikira kuri email yacu ariyo sales@ityazo.com

 

Kuri iyi nshuro abana 24 b’ingagi ni bo bazitwa amazina bakazayahabwa n’ababungabunga Pariki n’ibinyabuzima biyibamo barimo abaveterineri, abarinda Pariki, abayobora ba mukerarugendo, abashyitsi bihariye, n’abandi.

Bamwe mu bana b’ingagi bazahabwa amazina barimo:

Umuhungu wa Aheza

Umuhungu wa Aheza

Ni ingagi y’ingabo yavutse tariki 30 Nzeri 2019, nyina akaba yitwa Aheza mu muryango wa Muhoza.

Umukobwa wa Inyungu

Umukobwa wa InyunguNi ingagi y’ingore yavutse tariki 27 Mutarama 2020 ibyarwa n’ingagi yitwa Inyungu yo mu muryango wa Agashya.

Umuhungu wa Icyeza

Umuhungu wa Icyeza

Iyi ni ingagi y’ingabo yavutse tariki 17 Ukuboza 2019 ibyarwa n’iyitwa Icyeza yo mu muryango wa Igisha.

Umuhungu wa Iriba

Ni ingagi y’ingabo yavutse tariki 03 Mata 2020, ibyarwa na Iriba yo mu muryango wa Muhoza.

Umuhungu wa Iriba

Umukobwa wa Inyenyeri

Iyi ngagi y’ingore yavutse tariki 27 Ukwakira 2019, ibyarwa na Inyenyeri yo mu muryango wa Agashya.

Umukobwa wa Inyenyeri

Umukobwa wa Urukerereza

Iyi ngagi y’ingore yavutse tariki 04 Kanama 2019 ibyawe na Urukerereza yo mu muryango wa Igisha.

Umukobwa wa Urukerereza

Umukobwa wa Urwunguko

Yavutse ku itariki ya 27 Gashyantare 2020. Nyina yitwa Urwunguko ikaba ari iyo mu muryango wa Kwitonda.

Umukobwa wa Urwunguko

Iyi ngagi y’ingore yavutse tariki 11 Ukwakira 2019 ibyawe na Igihembo na yo yo mu muryango wa Kwitonda.

Umwana wa Ishyaka

Iyi ngagi yavutse tariki 21 Kamena 2020 ibyawe na Ishyaka yo mu muryango wa Mutobo.

Umwana wa Ishyaka

Umuhungu wa Akaramata

Umuhungu wa Akaramata

Yavutse ku itariki ya 12 Nzeri 2019 ibyawe n’iyitwa Akaramata na yo yo mu muryango wa Mutobo.

Umwana wa Isangano

Umwana wa Isangano

Yavutse ku itariki 27 Gicurasi 2020 abyawe na Karamata yo mu muryango wa Pablo.

Umuhungu wa Mudakama

Umuhungu wa MudakamaIyi ngagi y’ingabo yabyawe na Mudakama tariki 11 Gicurasi 2020 ivukira mu muryango wa Urugwiro.

Umuhungu wa Pasika

Umuhungu wa Pasika

Yavutse tariki 05 Nyakanga 2019 ibyarwa n’iyitwa Pasika yo mu muryango wa Mafunzo.

Umwana wa Kanama

Iyi ngagi yavutse tariki 21 Ukwakira 2019 ibyawe na Kanama yo mu muryango wa Kuryama.

Umwana wa Kanama

Umwana wa Ubufatanye

Iyi ngagi yavutse tariki 11Gicurasi 2020 ibyawe n’iyitwa Ubufatanye yo mu muryango wa Musilikale.

Umwana wa Ubufatanye

Umukobwa wa Isaro

Umukobwa wa Isaro

Yavutse tariki 08 Kanama 2019 ibyawe na Isaro yo mu muryango w’iyitwa Musilikale.

Umwana wa Faida

Yavutse tariki 21 Kanama 2019 ibyawe n’iyitwa Faida yo mu muryango wa Kuryama.

Umwana wa Faida

Umwana wa Mahirwe

Umwana wa Mahirwe

Iyi ngagi iri mu zihabwa izina kuri uyu wa Kane yavutse tariki 21 Nzeri 2019 ibyawe n’iyitwa Mahirwe yo mu muryango wa Kuryama.

Muri rusange abana bahabwa amazina ku wa Kane tariki 24 Nzeri 2020 bose hamwe ni 24. Hari izo amafoto yazo atabashije gufatwa kuko kuzifotora bitari byoroshye, cyangwa se zikaba zitabonetse hafi mu gihe cyo kuzifotora, nk’uko umwe mu bakozi muri RDB yabisobanuriye Kigali Today dukesha iyi nkuru.

Izindi nkuru wasoma

- Kwamamaza-

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisement -

Inkuru ziheruka

Mu mafoto atandukanye irebere uko abakinnyi ba Gasogi batunguye Perezida wabo KNC nyuma yo gutsinda ibitego 3 kuri 1

Ku munsi w’ejo nibwo Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yatangiye, mu mikino yose yari bube hari n’uwari buhuze ikipe ya Gasogi ndetse na Sunrise...

Byagenze gute ngo umwana ukiri muto yice se umubyara amuteye icyuma kubera gufuha?

Ni umwana w’umukobwa ukiri muto kuko afite imyaka 13 y’amavuko. Uwo mwana rero wo mu gihugu cya Brazil yakoze amahano akomeye ubwo yicaga se...

Nyuma y’ifungurwa ry’amashuri, abarimu bamwe na bamwe bo mu Rwanda bakomeje gutabwa muri yombi kubera ruswa

Ku munsi w’ejo nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abandi bantu babiri bakurikiranyweho gutanga ruswa ku bakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) kugira ngo...

Abakobwa bazitabira Miss Rwanda 2021 bashyizwe igorora, dore zimwe mu mpinduka ziri muri iri rushanwa

Abashinzwe gutegura irushanwa rya Miss Rwanda 2021 bavugako rigiye gutangira muri uku kwezi k’Ukuboza 2020 ngo ariko ryajemo impinduka zitandukanye zirimo kuba indeshyo n’ibiro...

Nyuma y’uko Umusirikare Kabera Robert ahakanye ko atafashe umwana ku ngufu, umukobwa we nawe yavuze ko yigeze kumufata ku ngufu

Umukobwa utarashatse gutangaza izina, ariko akaba yaravuze ko ari umukobwa wa Kabera Robert wamenyekanye ku izina rya Sgt Robert mu mkuziki, nawe ubwe yitangarije...