Manchester United 5-2 Bournemouth: Menya byose umutoza wa Manchester United yabwiye abakunzi bayo nyuma y’uyu mukino

Kuri uyu wa gatandatu, umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer, yishimiye cyane umukino wiganjemo gusatira cyane abasore be bagaragaje imbere y’ikipe ya Bournemouth, ndetse anavuga ko abakunzi b’iyi kipe bahombye cyane ibirori byabereye ku kibuga cyayo cya Old Trafford.

Abakinnyi ba Manchester United bigaragaje cyane imbere y’iyi kipe bakunze kwita The Cherries itozwa na Eddie Howe, kuko uyu mukino waje kurangira bayitsinze ibitego 5-2, ibitego byatsinzwe na Mason Greenwood (2), Anthony Martial, Marcus Rashford na Bruno Fernandes.

Aganira na na MUTV na BT Sport nyuma yumukino, umutoza Ole Gunnar Solskjaer yagaragaje ko yishimiye cyane ba rutahizamu be, ashimishwa n’ubwiza bw’ibitego batsinze kandi anagaragaza ko ari gutekereza ku mukino utaha…

Dore ibyo uyu mutoza ukomoka mu gihugu cya Norway yabwiye itangazamakuru byose nyuma y’umukino:

Akumbuye Abakunzi ba Manchester United

Yagize ati:“Birashimishije. Umupira ukomeye wo gusatira, ibitego bimwe bitangaje. Ni bibi cyane kuba abafana bacu badashobora kuba hano bakadutera imbaraga kuko ushobora kubona imbaraga mu ikipe (Iri imbere y’abakunzi bayo), ushobora kubona umwuka uri mu ikipe, ariko, kuko mu gihe abakunzi bacu bari hano, ibyo biratuzamura cyane“.

“Ni umukino ku bafana, uyu niwo mukino (abafana bicara mu gice cya) Stretford End baba bishimiye. Byashoboraga kuba (ibitego) bitandatu cyangwa birindwi cyangwa umunani, birumvikana rero ko ari imyumvire idasanzwe gukina nta muntu numwe uhari, ariko ndatekereza ko ikipe iri gukora ibintu bidasanzwe. Ndatekereza ko barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo ubwabo bishime”.

Twasubije mu buryo bwiza

Ati:“Nibyo, ntabwo twahise dusubira inyuma, ariko nta bwoba bwari buhari. Tugomba gukina tugakina, kandi twizera mu buryo bitwayemo kandi banakinnyemo. Ndibwira ko bishimishije cyane kureba abakinnyi bo mu busatirizi birumvikana, ariko babona imipira iturutse inyuma mu bwugarizi. Tuzakomeza gukora, ndetse ubutaha tunakomeze kugerageza kunoza imikinire yacu”.

Ba rutahizamu beza

“Nibyo tuzi ko [Rashford, Martial na Greenwood] bashobora gutsinda ibitego, tuzi ko bafite umuvuduko, imbaraga, ni abasore, baziga, bazazamura urwego rwabo rw’imikinire kandi byanze bikunze, hamwe n’abakinnyi dufite bashobora gutanga imipira nka Paul [Pogba] na Bruno [Fernandes], ndetse no guhanga udushya twabonye mu ikipe, ubu byose birashimishije”.

”Barimo gukora bagana kuntego imwe kandi turagerageza kuzamuka bishoboka ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona. Ibyo ni bimwe mu bintu byiza ducyesha aba bakinnyi basatira, ni inshuti nziza hagati yabo kandi bakomeza guhatana hagati yabo ubwabo”.

Ibindi bitangaza kuri Mason Greenwood

“Yego, ni rutahizamu utangaje utsinda ibitego byiza kandi igihe yadutsindiye ibitego byombi (kuri uyu mukino) byari ingenzi cyane kuri twe, cyane cyane ku gitego cya kabiri. Murabizi ko afite ikirenge cy’ibumoso kimufasha gutobora mu bwugarizi ariko ndatekereza ko ba myugariro bagomba gutekereza byinshi kuko ashobora gutsinda igitego n’ukuguru kw’iburyo”.

”Ni umusore w’umuhanga cyane kandi tuzamurera uko dushoboye, kandi tumuhe iminota myinshi yo gukina”.

Ibitego bihebuje

“Mbega igitego gihebuje! ndetse n’umupira w’umuterekano watewe na Bruno birumvikana ko wari uhebuje! Anto (Anthony Martial) yabikoze mbere, ariko uyu munsi cyari igitego kiryoshye kandi ageze ku bitego 20. Marcus (Rashford) yageze ku bitego 20, ku buryo bombi bashobora gutuza gato bakiruhutsa ntibazashake gutsinda ikindi gitego ubutaha, kuko ni intambwe ikomeye kuri buri wese”.

Ku mukino ukurikira

“Yego, ni umukino ukurikira (Turi gutekerezaho) ubu. Ubutaha ni Aston Villa kandi iyi ni iminsi itari mike yo kuruhuka,… Ni ukugeza ku wa kane, ariko, nyuma yaho, bizaba bikomeye. Iki gihe tuzagikoresha neza mu myitozo no gukira (ku bakinnyi nka Victor Lindelof bavunitse) kandi tuzaba twiteguye neza”.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *