Manchester United, Chelsea na Arsenal mu makipe yatomboye nabi muri kimwe cya kabiri kirangiza cya FA Cup. Uko byagenze…

Kimwe na Premier League, igikombe cya FA Cup cyasubitswe kubera icyorezo cya coronavirus ariko gahunda yo gusoza amarushanwa yashyizweho ndetse ubu iri rushanwa riri kugenda rigana ku musozo waryo.

Umupira w’amaguru mu irushanwa rya FA Cup wagarutse mu mpera z’iki cyumweru muri kimwe cya kane cy’irangiza, aho Manchester United yasezereye Norwich City ikaba ikipe ya mbere ikatishije itike yo kugaragara mu mikino ya  kimwe cya kabiri cy’irangiza.

Kuri iki cyumweru, Arsenal nayo yamanutse mu kibuga ibasha gutsinda Sheffield United ibitego 2-1, naho Chelsea nayo ibasha kwegukana umwanya mu makipe ane asigaye muri iri rushanwa, nyuma gutsinda Leicester City igitego 1-0 ku kibuga cya King Power Stadium.

Umukino w’amajonjora asigaye wa kimwe cya kane cy’irangiza uri guhuza ikipe ya Newcastle United na Manchester City (Ubwo twandikaga iyi nkuru Manchester City yari imaze gutsinda igitego kimwe ku busa bwa Newcastle).

Imikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza, izasubukurwa ikipe ya Manchester United ikina na Chelsea kugirango haboneke ikipe ijya ku mukino wa nyuma, nyuma y’uko aya makipe yombi atomboranye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, muri tombora yabaye mu kiruhuko cy’igice cya mbere cy’umukino wahuje Newcastle United na Manchester City.

Mu yindi mikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza, ikipe ya Arsenal izamanuka mu kibuga ikina n’ikipe iza gukomeza hagati ya Manchester City cyangwa Newcastle United.

Manchester United yaraye yegukanye umwanya wayo muri kimwe cya kabiri cy’irangiza nyuma yo gutsinda ikipe ya Norwich City ibitego bibiri kuri kimwe, mu mukino wasabye ko hongerwaho iminota 30 kuko iminota 90 yawo yose yari yarangiye aya makipe yombi ari kugwa miswi.

Ikipe ya Arsenal nayo yari ikeneye igitego cyabonetse mu minota ya nyuma y’umukino gitsinzwe na Daniel Ceballos, aho ku munota wa 90 w’umukino iyi kipe yabashije kwinjiza iki gitego cyahise gishyira iherezo ku rugendo rw’ikipe ya Sheffield United muri iri rushanwa nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri kuri kimwe.

Ikipe ya Chelsea yatsinze Leicester City igitego kimwe ku busa maze ibasha gukatisha itike yo kugaragara muri kimwe cya kabiri, aho igomba kwisobanuran’ikipe ya Leicester City.

Tubibutse ko imikino ya kimwe cya kabiri izakinwa tariki ya 17 na 18 Nyakanga kuri Stade Wembley, mu gihe umukino wa nyuma nawe ugomba kubera kuri Stade ya Wembley ku ya 1 Kanama nyuma yo gusoza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza izwi nka English Premier League.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *