Mu mafoto, ibikorwa by’indashyikirwa n’ibihe by’ingenzi byaranze RDF mu myaka 26 ishize ibohoye u Rwanda.

Ni ibyishimo bidasanzwe ku banyarwanda ku bw’iterambere igihugu kigezeho mu myaka 26 ishize ryaturutse ku butwari bw’Ingabo zari iza RPA, zemeye guhara byose maze mu 1990 zikiyemeza guca akarengane kari kamaze igihe karahejeje abanyarwanda bamwe ishyanga.

Mu mafoto, turagaruka ku bikorwa by’indashyikirwa n’ibihe by’ingenzi byaranze RDF mu myaka 26 ishize ibohoye u Rwanda.

Hafi ya bose mu basirikare ba RPA babohoye u Rwanda, bari bakiri urubyiruko ubwo bajyaga ku rugamba. Bemeye guhara amashuri n’ubuzima buzira imihangayiko, maze bafata urugendo rwari rugoye ariko rwaganishije aheza u Rwanda

Mu myaka myinshi, impunzi zari zarahunze ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi bwahereye mu 1959, zashatse gutahuka mu gihugu cyazo kugira ngo zisubirane uburenganzira bwazo nk’abaturage.

RPA yahereye ku busa, nta bikoresho, ntaho gukorera, ariko birangira igeze ku ntsinzi kubera kurwanira ukuri

Uwo muhate wakunze gucibwa intege na Guverinoma ebyiri zakurikiranye, uhereye kuri Repubulika ya Mbere ya Grégoire Kayibanda (1962-1973) n’iya Kabiri ya Juvenal Habyarimana (1973-1994).

Maj Paul Kagame ari kumwe n’abandi banyamuryango ba FPR barimo n’abanyapolitiki nka Tito Rutaremara (iburyo)

Mu gusubiza ubusabe bw’izo mpunzi zasabaga kwemererwa gutaha mu gihugu cyazo, Guverinoma ya Habyarimana yashimangiye ko u Rwanda rwuzuye, ko rutabona aho kuzituza. Ku bw’iyo mpamvu, zagiriwe inama yo gushaka ubwenegihugu mu bihugu byari byarazihaye ubuhunzi. Guverinoma yemeye kuziha ubufasha muri icyo gikorwa.

Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, Ingabo za RPA zakomeje ibikorwa byazo by’ubumuntu, zigashakisha ahari abarokotse bakavanwa aho bari bihishe, bakitabwaho

Izi mpunzi ntizabyemeye, maze zishaka igisubizo zishinga FPR Inkotanyi mu 1987, kugira ngo ziyifashishe kugera ku mugambi wazo, byaba na ngombwa zikifashisha ingufu za gisirikare. Umutwe wa gisirikare wari ushamikiye kuri FPR, ariwo wa RPA, niwo wafashe iya mbere ku ya Mbere Ukwakira maze uharanira ko buri munyarwanda wese agira uburenganzira bungana n’ubwa mugenzi we ku gihugu.

Ingabo za RPA ntizigeze ziheza impunzi zagiye zizigana

Mu minsi ya mbere urugamba ntirwari rworoshye na gato, kuko RPA yatakaje benshi mu bari abasirikare bakuru bazi n’amayeri y’imirwanire, ariko ntiyacika intege. Maj Paul Kagame wari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu masomo, yahise agaruka igitaraganya yiyunga n’abari basigaye batangira urugamba bundi bushya.

Gen Maj Paul Kagame ubwo yarahiriraga inshingano zo kuba Minisitiri w’Ingabo nyuma yo kubohora igihugu

Tariki ya 04 Nyakanga nibwo RPA yabohoye u Rwanda, buri muturage wese agira ukwishyira ukizana ku gihugu cye, hanyuma ikora n’igikorwa ntagereranywa cyo guha ikaze abari ingabo za FAR bumvaga biteguye gutanga umusanzu ku iterambere ry’u Rwanda, igisirikare gihinduka RDF gutyo.

Lt. Gerald Mbanda (usigaye ari Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Itangazamakuru mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB) ari kumwe na bagenzi be bakoraga kuri Radio Muhabura yari ishamikiye kuri RPA

Imyaka yakurikiyeho yari iy’urugamba rw’iterambere rwatangiranye no gusana igihugu mu mfuruka zose, kunga abanyarwanda no kubaremamo icyizere cy’ejo hazaza. RDF yaherekeje abanyarwanda muri urwo rugendo ndetse irugiramo uruhare ntagereranwa.

Ingabo za RPA ubwo zageraga kuri CND ku Kimihurura ku Nteko Ishinga Amategeko maze zikarokora abatutsi hamwe n’abanyapolitiki ba FPR bari bahari

Yifashishije abenjeniyeri bayo, RDF yubatse, inasana imihanda migari n’ibiraro. Kuri ubu imaze gutanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere ibikorwaremezo mu Rwanda hibandwa ku mihanda yo mu mijyi no mu byaro ndetse n’ibiraro byinshi mu gihugu. Imihanda yubatswe n’iyasanwe ireshya n’ibilometero 401.22.

Bemeye guhara ubusore bwabo, biyemeza kujya gutabarira igihugu

Imibare yo kugera muri Kamena 2020 igaragaza ko RDF yubatse, inasana inzu 262 z’abatishoboye n’abarokotse Jenoside, imidugudu 14 y’icyitegererezo yatujwemo imiryango 832, imihanda ireshya n’ibilometero 401.22, ibiraro 20 n’indi mishanga irimo ibigo nderabuzima, amashuri n’ibindi.

Amanwa n’ijoro babaga bari kwiga amayeri bakoresha kugira ngo babashe gutsinda urugamba, barokore abatutsi bicwaga umusubirizo

Yagize uruhare kandi mu gufasha abanyarwanda kubona serivisi z’ubuzima aho ibitaro byayo bya Kanombe byakira abarwayi 155 250, muri bo 408 bahabwa serivisi zo kubagwa.

Yiyubatsemo ubushobozi n’ubunyamwuga maze ishingiye ku mateka yayo ashaririye, yiyemeza gutanga umusanzu ku bindi bihugu bidafite amahoro binyuze mu butumwa bwa Loni bugamije kugarura amahoro.

Ingabo za mbere zagiye muri ibi bikorwa zagiye i Darfur mu 2004 no muri Repubulika ya Centrafrique mu 2014.

Rtd Col Ludovic Dodo Twahirwa wambaye ingofero itukura ni umwe mu bari bazi gushushanya uko urugamba rugomba kugenda

Mu bihugu bitanga ingabo nyinshi mu bikorwa bya Loni byo kugarura amahoro, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu. RDF ifite batayo eshanu z’ingabo zirwanira ku butaka, batayo ishinzwe imodoka z’intambara, batayo irwanisha imodoka z’intambara, ishami ry’iby’indege, abaganga, abakozi n’indorerezi za gisirikare. Hari ingabo za RDF 5342 ziri muri AMISOM, MINUSCA, UNAMID, UNISFA na UNMISS.

Nyuma yo kubohora igihugu hatangiye urugendo rwo kucyubaka, ubu ibintu byarahindutse, ahazwi nko kwa Lando ni uku hasaga ariko ubu huzuye imiturirwa

Imbere mu gihugu, RDF yubatse umubano n’abaturage aho bibona mu basirikare kurusha uko kera babafataga nk’abantu batinyitse, bigatuma ibikorwa byo gucunga umutekano w’igihugu byoroha.

Bamwe mu basirikare ba RPA bari abarinzi ba Major Paul Kagame barimo Mugisha Pepekale, Happy Ruvusha, James Kabarebe, Alex Kagame, Charles Kayonga na John Gasana wicaye

Tubibutse ko Kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda rwizihije ku nshuro ya 26 umunsi wo Kwibohora, washyize iherezo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho inzirakarengane zirenga miliyoni zishwe mu minsi ijana gusa.

Major Paul Kagame byabaye ngombwa ko acikiriza amasomo ye, maze ava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ayobora urugamba rwo kubohora igihugu kandi ingabo ze zirarutsinda

Mu butumwa Macron yageneye mugenzi we w’u Rwanda kuri uyu munsi, yamwifurije umunsi mwiza, nubwo wabaye mu gihe Isi n’igihugu muri rusange biri mu bihe bikomeye byatewe n’icyorezo cya Coronavirus, ariko avuga ko ari igihe kigaragaza ko ibihugu byose bikwiye gufatanya kurusha mbere.

Ati:“Ndashaka kubizeza ubufasha bw’u Bufaransa muri ibi bihe bitoroshye, yaba hagati y’ibihugu byombi cyangwa se buhuriweho n’ibihugu, mu gushyigikira ingamba z’u Rwanda mu kurwanya iki cyorezo”.

Morali ni kimwe mu byabongereraga imbaraga ntibite ku nzitizi ziri mu rugamba cyangwa ku kuba bagenzi babo batakaje ubuzima

Macron yavuze ko mu myaka ibiri ishize, ibiganiro bya politiki hagati y’impande zombi byafashe indi ntambwe nziza hagamijwe kuzahura umubano n’ubufatanye mu iterambere n’imirimo izatuma mu Rwanda hafungurwa Ikigo Ndangamuco cy’Igifaransa, Centre Culturel Francophone.

Aho babaga bari hose barangwaga na morali. Aha ni hamwe mu ho ingabo za RPA zari muri morale mu masaha y’ijoro zimurikiwe n’itara rya peteroli

Ati:“Mpa agaciro gukomeza no kurushaho kunoza ibi biganiro”.

Perezida Macron yijeje mugenzi we w’u Rwanda ko igihugu cye kizakomeza guharanira ko abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera.

Iyi ntama yari ifite batayo ibarizwamo, iyigumamo kugeza yishwe

Yavuze ko nyuma y’icyemezo cyo gukaza uburyo ubutabera bw’u Bufaransa bwita ku manza zerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi, itabwa muri yombi rya Kabuga Félicien muri Gicurasi, ryashimangiye intambwe nshya y’urugendo rwo kurwanya umuco wo kudahana.

Ati:“Nizeye ko [ifatwa rya Kabuga] ryahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Ingabo za RPA ubwo zari zimaze gufata Ikibuga cy’Indege cya Kigali

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze gutanga impapuro 1144 zisaba guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside mu bihugu 33 byo hirya no hino ku Isi, aho umubare munini uri muri Afurika.

Mu bihugu bitari ibya Afurika bifite umubare munini w’abakekwaho ibyaha bya Jenoside harimo u Bufaransa n’u Bubiligi naho muri Afurika harimo RDC na Uganda aho abakekwaho Jenoside bari bafite ubushobozi bwo kuba bahunga n’amaguru.

Gen Maj Paul Kagame ubwo yari ku Rusumo mu minsi ya mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu

U Bubiligi bwaburanishije abantu icyenda mu gihe bufite abagera kuri 40 bashakishwa. U Bufaransa bwo hariyo 47 ariko bumaze kuburanisha batatu.

Kuva Perezida Emmanuel Macron yatorerwa kuyobora u Bufaransa, habaye impinduka zikomeye mu mubano w’u Rwanda n’igihugu cye, bitandukanye n’ubuyobozi bwabanje bwa François Hollande.

Mu mwaka we wa mbere muri Elysée, Macron yagaragaje ubushake bwo guhindura politiki y’u Bufaransa kuri Afurika, yubaka umubano w’abafatanyabikorwa bitandukanye n’iy’abamubanjirije.

RPA yarwanaga urugamba inarokora Abatutsi bahigwaga, abageze mu maboko yayo bakiruhutsa

Perezida Kagame aherutse kubwira Jeune Afrique ko intambwe yatewe kuva Macron yatorwa itandukanye ugereranyije n’uko ibihugu byombi byabanaga mbere, kandi ko bidashingiye ku mubano wabo bombi gusa ahubwo kuri politiki rusange y’ibihugu.

Ati:“Ubushake burahari ku mpande zombi. Kandi ntabwo bitunguranye mu gihe umubano w’u Bufaransa na Afurika wahindutse, kandi uhinduka neza. Ku bijyanye n’u Rwanda, ndabona uyu mubano nk’ikintu gishya cyongeye gusobanurwa. Nizera ko ahahise twahasize inyuma”.

RPA yakajije urugamba kugeza Kigali ifashwe maze itangaza intsinzi

Magingo aya, Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda ikomeje imyiteguro yo gufungura ku mugaragaro Ikigo Ndangamuco cy’Igifaransa, Centre Culturel Francophone, biteganyijwe ko kizafungurwa mbere y’uko uyu mwaka wa 2020 urangira.

Gufungura iki kigo ndangamuco biri mu byaganiriweho hagati ya Chargé d’Affaires w’u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Prof Nshuti Manasseh mu mpera z’ukwezi gushize.

Mu zindi nzego zaganiriweho harimo ubutabera, ishoramari, ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’iterambere ry’imibereho y’abaturage.

Bamwe mu basirikare ba RPA bakoraga kuri Radio Muhabura ubwo bari bicaye hanze bafata akaruhuko

Mu bufatanye bw’impande zombi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, giheruka gusinyana amasezerano na Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, agamije gushyira ikoranabuhanga muri telefoni zigezweho, Smartphones z’abajyanama b’ubuzima bagera kuri 400, rizabafasha mu guhangana na Coronavirus.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwakozwe n’Ikigo Institut Pasteur na AP-HP (Assistance publique – Hôpitaux de Paris) cyo mu Bufaransa, butuma hamenyekana ku buryo bwagutse kandi bwihuse abafite iki cyorezo cyane cyane mu bice by’icyaro.

Bamwe mu basirikare ba RPA barwanye urugamba rwo kubohora igihugu

Amasezerano hagati y’impande zombi agaragaza ko uyu mushinga uzatwara 223 077 789 Frw, igice kimwe kizatangwa n’Urwego rw’u Bufaransa rushinzwe ubushakashatsi kuri Sida na Hepatite, aho ruzatanga 126 783 000 Frw, naho Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda itange 94 010 152 Frw.

Imigano yo mu Birunga yafashije ingabo za RPA kwigaranzura bikomeye ingabo za FAR
Bari bafite za mudasobwa nke bifashishaga mu kwandika cyangwa se mu gutanga amakuru nubwo zari nke
Rtd captain Daphrosa Intaramirwa ni umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, rwaranzwe n’ubutwari n’impuhwe za kibyeyi. Aha yari ateruye umwana wari umaze kurokorwa
Barokoye ubuzima bwa benshi…
Major Rwabinumi David (ugaragara ku kibumbano kiri hejuru y’Inteko afite imbunda) niwe warashishaga iyi mbunda yo mu bwoko bwa Machine Gun 12,7mm, imwe mu nini Ingabo za APR zari zifite. Mugenzi we bari kumwe (upfukamye nkuko ikibumbano kibigaragaza) we yaje kugwa ku rugamba
Iyi foto yo ku wa 4 Nyakanga 1994 aho Umugaba Mukuru w’Ingabo za APR, Maj Paul Kagame (uwo ibara ry’ubururu ryerekeyeho), ari kumwe n’abandi basirikare bari bageze mu Mujyi wa Kigali rwagati nayo iri muri iyi ngoro
Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, byari bigoye kubona n’aho abaganga bavurira inkomere ku buryo bikingaga mu gihuru
Gen James Kabarebe ni umwe mu basirikare barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, bagakomeza n’urw’iterambere ryarwo kugeza ubu
Ingabo za RPA ntizari zifite ibikoresho bizibashisha guhangana n’umwanzi ariko zari zifite ibitekerezo bizibashisha kugera kure
Ingabo z’u Rwanda ubwo zari zivuye muri RDC mu bikorwa bya gisirikare byiswe Umoja Wetu
Mu ntwaro zoherejwe ku mupaka w’u Rwanda na RDC mu 2013 harimo n’ibifaru
Mu 2013 ubwo Ingabo z’u Rwanda (RDF) zohereje ku mupaka w’u Rwanda na Congo Kinshasa imbunda n’ibikoresho biremereye by’intambara, nyuma y’igihe ingabo za Congo zitera ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, bimwe bigahitana ubuzima bw’abantu
Mu 2017, Agnes Mutoni yabaye Umunyarwakazi wa mbere wasoje amasomo mu ishuri rya gisirikare rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ritoza abasirikare barwanira mu kirere (US Air Force Academy)
Abasirikare b’u Rwanda babona amahirwe yo kujya mu mahanga gukarishya ubumenyi. John Mugabe aherutse gusoza amasomo mu ishuri rya gisirikare ryitwa West Point muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Perezida Donald Trump ashimira Olivier Mutabazi wasoje amasomo ye muri U.S. Air Force Academy mu 2019
Ingabo z’u Rwanda zigira uruhare mu bikorwa bihoraho byo gutanga amaraso yo gufasha abarwayi
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, yahaye amagare 589 abakuru b’imidugudu igize imirenge 18 ikikije ishyamba rya Nyungwe
Mu gihe u Rwanda rwibasirwaga n’indwara ya kongwa, ingabo zafashe iya mbere mu kuyirwanya
Ingabo zifatanya n’abaturage mu bikorwa bigamije iterambere ry’igihugu birimo nk’umuganda rusange wa buri kwezi
Kugera muri Gicurasi 2019, RDF yari imaze kubaka no gusana inzu 87 640 zagenewe abarokotse Jenoside n’abatishoboye, imidugudu y’icyitegererezo 34, ubwiherero 36 434, amashuri 1 380 n’ibiraro 427
RDF yakomeje kandi urugamba rw’iterambere binyuze mu bikorwaremezo. Urugero mu 2019/20 yagize uruhare mu kubaka imidugudu y’ikitegererezo 14 ifite agaciro ka 8,082,892,249 Frw
Umusirikare wa RDF ari gusuzuma umugore wari urwaye mu bikorwa bya Army Week
Binyuze mu bikorwa byiswe “Army Week”, Ingabo z’u Rwanda zigira uruhare mu kuvura abaturage ku buntu
Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, RDF yagize uruhare mu bindi bikorwa by’iterambere binyuze mu bigo biyishamikiyeho nka Horizon Construction
Uyu mudugudu ni Umudugudu wa Karama wubatswe n’Ingabo z’u Rwanda aho utujwemo imiryango 240 yari ituye mu manegeka mu Murenge wa Kigali ku musozi wa Mont Kigali
Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe ni bimwe mu byo Ingabo z’u Rwanda zitangiramo umusanzu ukomeye mu buvuzi ku banyarwanda n’abanyamahanga. Biherutse gushyirwamo Ikigo kivura Cancer
Kugera muri Gicurasi 2019, imihanda yubatswe n’iyasanwe n’ingabo za RDF yareshyaga n’ibilometero 283 233
Ubwo Gen James Kabarebe yari mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru ahari indaki ya Maj Paul Kagame mu rugamba rwo kubohora igihugu
Urugamba rwo kubohora igihugu rwasize bamwe mu bari barurimo bamugaye, ariko bishimira uruhare bagize mu gutuma u Rwanda ari igihugu giteye imbere ubu
Kwihugura ni ingenzi…buri gihe abasirikare b’u Rwanda bakora imyitozo ibafasha kugira ngo umubiri wabo ukomeze kugira imbaraga
Imyitozo ni kimwe mu bishyirwa imbere mu gisirikare cy’u Rwanda
Abasirikare b’u Rwanda kandi bazwi ho imikoranire myiza na bagenzi babo bo mu bindi bihugu

Aha hari mu myitozo ya gisirikare yari yahuje u Rwanda n’ibindi bihugu aho bigaga gukoresha ibikoresho bitandukanye

Kugira ngo umuntu yinjire mu gisirikare cy’u Rwanda, bisaba ko akora imyitozo y’ingeri zinyuranye n’iyo mu mazi
Batozwa kudahusha intego yabo igihe cyose bari mu kazi
Batozwa kandi amayeri y’imirwanire mu gihe batari gukoresha ibikoresho bya gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zifite ibikoresho bihambaye bizibashisha gukora akazi kazo neza
Aha hari mu myitozo ya gisirikare yabereye i Gabiro, aho abasirikare barwanira mu kirere berekanye ubuhanga bwabo
Batozwa kuzirikana ibyo babwiwe, ari yo mpamvu mu masomo buri wese aba afite aho yandika amabwiriza yahawe

Ingabo z’u Rwanda zimaze kugira ubushobozi buhambaye utagereranya n’ubwo Ingabo za RPA zari zifite ubwo zatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu
Perezida Kagame ubwo yakurikiraga imyitozo ya gisirikare, aha yari ari gusobanurirwa imikorere y’ibikoresho bya gisirikare byari biri kumurikwa
Umusikare w’u Rwanda ahagaze ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu acungiye umutekano ubwato bwari buri kwambuka
Ubu ni ubwato bugezweho bukoreshwa n’Ingabo z’u Rwanda mu gucunga umutekano mu Kiyaga cya Kivu
Ingabo z’u Rwanda zifite ibikoresho bigezweho bizibashisha gucunga umutekano w’igihugu mu mfuruka zose
Ingabo z’u Rwanda zigaragaza imbaraga z’umubiri zizibashisha kuzuza inshingano zazo neza zo gusigasira umutekano w’igihugu
Abakobwa ntibasigaye inyuma mu bikorwa byo kubungabunga umutekano w’igihugu ndetse bagaragaza ubuhanga buhambaye mu nshingano bahabwa buri gihe
Mu ishuri rya gisirikare rya Nyakinama hakunda kubera amasomo yitabirwa n’ibihugu bitandukanye agamije gukarishya ubumenyi bw’ingabo ku ngingo zitandukanye
Ishuri Rikuru rya Nyakinama ni rimwe mu mashuri atangirwamo amasomo ku basirikare
Abasirikare b’u Rwanda ubwo bari basoje amahugurwa yiswe Accord mu 2019 yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye akabera mu Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama
Imwe mu makipe y’Ingabo z’Igihugu ubwo yashyikirizwaga igikombe mu irushanwa ryahuje amakipe ya gisirikare
Usibye kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu, benshi ni n’ababyeyi kandi inshingano zabo ntizibibagiza iza kibyeyi
Biba ari ibyishimo bisendereye umutima ku barangije amasomo iyo bamaze kuzamurwa mu ntera

Ingabo z’u Rwanda kandi zifatanya n’abanyarwanda mu bikorwa birimo nka Car Free Day

Umwe mu basirikare b’u Rwanda ubwo yari ari kuvuza Vuvuzela kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ashyigikiye ikipe ye
Ubwo abasirikare b’u Rwanda bagakururaga ibikoresho mu ndege aho bari mu butumwa bwo kugarura amahoro i Darfur
Ubutumwa bwa Loni bwatumye Ingabo z’u Rwanda zikurirwa ingofero
Lieutenant Ariane Mwiza, ni umwe mu bategarugori bari mu ngabo z’u Rwanda mu mutwe urwanira mu kirere, aho ari umupilote
Muri Centrafrique, Ingabo z’u Rwanda zahakoze ibikorwa by’ubutwari ubwo zagiraga uruhare mu kugarura amahoro mu gihugu
Uwari Perezida wa Centrafrique, Catherine Samba Panza ari kumwe na Papa Francis, bacungiwe umutekano n’Ingabo z’u Rwanda
Ubwo Papa Francis yasuraga Centrafrique, Ingabo z’u Rwanda nizo zamucungiye umutekano
Benshi mu bari mu ngabo z’u Rwanda muri iki gihugu ni urubyiruko rw’intoranywa
Akanyamuneza abari kose iyo abasirikare b’u Rwanda bagarutse mu gihugu basoje ubutumwa bw’amahoro
Aho Ingabo z’u Rwanda zijya kubungabunga amahoro, zibana neza n’abo zisanze ku buryo bazibonamo bikazorohereza akazi
U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku Isi bigira uruhare mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro
Kuri RPF, umunsi woroshye ni uw’ejo hashize, urugendo ruri imbere nirwo rugoye ni yo mpamvu nta munsi wo kwirara

Ingabo z’u Rwanda ntizihwema gukora amahugurwa agamije kuzongerera ubumenyi, binyuze mu mikoranire RDF ifitanye n’ibindi bihugu birimo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ingabo z’Igihugu zishimirwa ubumuntu zigira kugeza n’aho zita ku bagiriye nabi igihugu. Uyu ni Maj Mudathiru ubwo yari ari gufashwa n’Ingabo z’u Rwanda kugira ngo abone uko atambuka agana mu rukiko kuburana ku byaha akekwa birimo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu
Military Police, ni yo ishinzwe kubika neza no kurinda ibirango by’igihugu
Umwe mu basirikare bari mu mutwe wa gisirikare ushinzwe imyitwarire mu gisirikare (Military Police) aha yari kuri moto mu karasisi kabereye muri Stade Amahoro umwaka ushize mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye
Ingabo z’u Rwanda zishimirwa cyane ubuhanga zigaragaza mu gihe cy’akarasisi aho ziba zigenda zitabusanya

Ifoto igaragaza abasirikare b’u Rwanda ubwo bari mu karasisi ka gisirikare ubwo u Rwanda rwizihizaga isabukuru y’imyaka 25 rwibohoye

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura ari kumwe n’ Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Gen Fred Ibingira; Umugenzuzi Mukuru wa RDF, Lt Gen Jacques Musemakweli n’Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako, Gen Maj Innocent Kabandana
Perezida Kagame yabaye ku isonga ry’urugamba rwo kubohora igihugu n’urw’inzira y’iterambere y’u Rwanda kuva RPA yashingwa kugeza ubu

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *