Mu Rwanda Insengero zakomorewe nyuma y’amezi asaga ane zifunze ariko zizakora mu buryo butari busanzwe

Nyuma y’amezi ane zifunze kubera coronavirus, leta y’u Rwanda yemeje ko insengero zongera gukora, gusa ivuga ko zizajya zifungura hamaze kugenzurwa ko “hubahirijwe amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima”.

Hashize amasaha macye leta itangaje umuntu wa mbere basanzemo coronavirus mu Rwanda, ku itariki 14 z’ukwezi kwa gatatu yahise itangaza ko insengero n’amashuri mu gihugu bifunzwe. Ibi byari mu ngamba zo gufunga ahantu hahurira abantu benshi birinda ikwirakwira ry’iyi virus.

Icyemezo cyo gufungura insengero ni kimwe mu byafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu iyobowe na Perezida Kagame. Mu myanzuro yafatiwemo ukomeye kandi wari utegerejwe cyane ni ujyanye n’ifungurwa ry’insengero.

Leta y’u Rwanda ariko yategetse ko ibikorwa birimo utubari, inzu z’imyitozo ngororangingo, n’amashuri (kugeza mu kwa cyenda) bikomeza gufungwa.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu bagaragaje ibitekerezo bitandukanye kuri iyi myanzuro yatangajwe.

Mu minsi ishize, Musenyeri Filipo Rukamba, umuvugizi w’inama y’Abasenyeri gatolika mu Rwanda, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko bamaze igihe bategereje ko leta “ibemerera kongera gufungura”.

Mgr Rukamba yemeje ko nibanafungura hari impinduka zizaba “mu migirire mu gitambo cya misa” ariko “nta kizahinduka ku mihango ya misa”.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya minisitiri w’intebe mu ijoro ryacyeye, rivuga ko amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo yo gufungura insengero “azatangwa na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu”.

Gusa tariki 02 z’uku kwezi, minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yasohoye amabwiriza agenga ifungurwa ry’insengero mu Rwanda, nubwo zari zitaremererwa gufungura.

Aya mabwiriza avuga ko insengero zizajya zibanza kugenzurwa n’ababihuguriwe no gusukurwa neza mbere yo kwakira abaje gusenga.

Amwe muri aya mabwiriza ni aya

  • Mu rusengero abantu bazicara harimo intera ya 1.5m hagati y’umuntu n’undi
  • Abasenga bose bambara udupfukamunwa mu gihe cy’amateraniro
  • Abaje gusenga babanaza kubandika; aho batuye, nomero za telefone zabo…
  • Iteraniro ntirigomba kurenza amasaha abiri
  • Amaturo azajya atangwa gusa hakoreshejwe ikoranabuhanga
  • Abana bari munsi y’imyaka 12 ntibemerewe kuza mu materaniro
  • Gukoranaho birabujijwe, gutanga ifunguro ryera uko bisanzwe birabujijwe

Ntibiramenyekana neza niba iyi minisiteri y’ubutegetsi ishobora kuvugurura aya mabwiriza yatangajwe mu byumweru bibiri bishize, gusa yavuze ko “urusengero rutazayubahiriza ruzafungwa”.

 

Serivisi zemerewe gukora:

  1. Insengero zemerewe gukora ariko uburenganzira bwo gufungura buzajya butangwa n’Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze zimaze kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
  2. Ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo.
  3. Ubukerarugendo bwo mu gihugu n’ubukerarugendo mpuzamahanga buzakomeza.
  4. Hoteli zizakomeza gukora, ndetse zemerewe no kwakira inama, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Hoteli zirashishikarizwa kandi kugira uruhare mu bukerarugendo bw’imbere mu gihugu.
  5. Ibikorwa bya siporo zikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) irabujijwe.
  6. Moto zizakomeza gutwara abagenzi, uretse mu duce twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo (lockdown). Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa buri gihe.
  7. Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi rizakomeza ariko ryitabirwe n’abantu batarenze 15.
  8. Imihango y’idini yo guherekeza/gusezera uwapfuye mu nsengero izakomeza, ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Imihango yo gushyingura nayo ntigomba kurenza abantu 30.

Serivisi zizakomeza gufunga:

  1. Imipaka izakomeza gufungwa, uretse ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato nk’uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa.
  2. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.
  3. Amateraniro rusange cyangwa mu rugo arabujijwe.
  4. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.
  5. Utubari tuzakomeza gufunga.

Mu Rwanda umubare w’abamaze kwandura COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus ni 1435, muri bo 752 barakize, 679 baracyitabwaho kwa muganga mu gihe bane bitabye Imana.

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *