Musanze:Babiri barohamye muri Mukungwa umwe ahita apfa

Mu mudugudu wa Ntindo, akagari ka Mburabuturo mu murenge wa Muko ,Akarere ka Musanze,haravugwa urupfu rw’umwana w’umukobwa witwa Ishimwe Josiane w’imyaka 16 mwene Bucyensenge Félicien na Muhawenimana Clémentine wapfuye arohamye mu mugezi wa Mukungwa mu gihe mugenzi we Shushoyimana yarohowe, ubu akaba ari gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Ruhengeri. Aba bana b’abakobwa bombi bakaba barohamye bagiye Kugura ibisheke.

Tuganira na bamwe mu baturage bahageze mbere, basobanuye uko byagenze kugira ngo babashe kurohora Shushoyimana mu gihe Ishimwe Josiane yabananiye akabacika.Nsengiyumva Théogène ni umwe muri bo ati

“ Nari mu bisheke , ngiye kumva numva abantu baratabaje ndirukanka ngera kuri uyu mugezi wa Mukungwa , mpasanga abagarura [ Abaturage bo mu kagari ka Nyarubuye mu murenge wa Rwaza], tugerageza kubakuramo ariko biba iby’ubusa kuko umwe ariwe Ishimwe Josiane yaducitse kuko twasanze yamaze kugenda ariko undi tumukuramo, tunamujyana ku kigo nderabuzima cya Nyakinama nyuma nabo bakamutaransifera( Transférer) ku bitaro bya Ruhengeri.”

Mugenzi we Habumuremyi Valens wo mu kagari ka Nyarubuye mu murenge wa Rwaza ati

“ Hari mu ma saa sita z’amanywa ndi mu bisheke , numva abantu bari gutabaza, nza nirukanka nsanga umwe akigaragara hejuru y’amazi tujyamo tumukuramo tumuryamisha i musozi , dukomeza gushakisha undi turamubura ari nabwo twahise dutwara Shushoyimana ku kigo nderabuzima cya Nyakinama.”

Uretse aba kandi bahaturiye hari n’undi wari wavuye mu murenge wa Kimonyi agiye kugura ibisheke nawe witwa Ntibankundiye Jean Damascène, yagize ati

“Nahageze abantu batangiye kubakura mu mazi ariko umwe yabananiye kuko bakuyemo umwe gusa undi akabacika kugeza na n’ubu akaba yakomeje kubura.”

Umukuru w’umudugudu wa Ntindo Nyiraneza Félicité aho aba bakobwa barohamiye yavuzeko muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Covid-19, abana bose niho birirwa bari koga kuko batari kwiga cyane cyane ab’i Rwaza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko Madame Murekatete Triphose yavuze ko kuva icyorezo cya Covid-19 cyatangira yakomeje kubona abana baturuka mu mirenge ya Kimonyi, Shingiro, Cyuve , Gataraga na Kinigi baza kugura ibisheke ariko agatumizaho ababyeyi babo ngo abihanangirize. Ati

“ Kuva Icyorezo cya Covid-19 cyatangira, abana bo mu mu mirenge ya Kinigi, Gataraga, Kimonyi , Cyuve na Shingiro ntibahwemye kuza kugura ibisheke muri iki kibaya cya Mukungwa. Gusa twarabafataga tukabigisha ndetse tugatumaho n’ababyeyi babo, tukababwira ko abana babo bagomba kuguma mu rugo birinda ikwirakwiza ry’icyorezo cyaCovid-19 ahubwo bagakurikirana amasomo bagenerwa na Minisiteri y’uburezi. Twongeye gusaba ababyeyi gufasha ubuyobozi kwigisha abana gahunda ya Guma mu rugo no kugaruka ku nshingano zabo za kibyeyi badohotseho.”

Kurohama kw’aba bana mu mugezi wa Mukungwa, bije nyuma y’iminsi icumi undi mwana w’imyaka 15 arohamye mu mazi y’icyuzi kizwi nk’icyuzi cya Strabag giherereye mu mudugudu wa Kavumu, akagari ka Kigombe , umurenge wa Muhoza na none mu karere ka Musanze mu gihe hari n’undi mwana wo mu murenge wa Kimonyi watoraguwe mu murenge wa Muko yamanukanye n’umuvu w’amazi y’imvura igihe cy’ibiza mu mezi abiri ashize.

Sam Kabera

About Sam Kabera

UMWANDITSI W'INKURU. Sam Kabera ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru fiesta250.com . Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Mata 2020. Email: kabera@fiesta250.com Ufite inkuru cyangwa ubuvugizi ushaka gukorerwa hamagara cg Ukoreshe whatsaap: (+250) 788235083, murakoze, mufite n'inana mutugira ni ikaze. Turabakunda.

View all posts by Sam Kabera →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *