NEW YORK: Ibyamamare birimo Shakira,Dwayne Johnson (The Rock) bateguye igitaramo cyo kurwanya Covid-19

Shakira,Dwayne Johnson (The Rock)  n’abandi benshi bateguye  igitaramo kizaba  kuri uyu wa 27 kamena 2020,Iki gitaramo kizayoborwa na Dwayne Johnson, iki gitaramo kizaba kandi kirimo abahanzi nka Shakira na Miley Syrus ndetse na Jennefer Hudson  bazataramira kuri globally broadcast konseri (concert) ihamagarira  abayobozi b’isi gupima icyorezo cya Corona Virus ndetse n’ubuvuzi bushoboka ku bantu bose.

Ibi bikaba byatangajwe na  The advocacy organization Global citizen hamwe na The European Commussion kuri uyu wa mbere  ko intego y’isi ari :

Ubumwe bw’ahazaza (unite for the future) igitaramo kikaba kuri uyu wa gatandatu taliki ya  27 kamena 2020

Muri iki gitaramo kandi hazaba harimo abandi bahanzi nka Usher,Justin Bieber,Coldplay ndetse na Chloe afatanyije na Halle. Hazagararamo kandi Billy Porter,Charlzie Theoron,Chris Rock,Kerry Washington,Salma Hayek and David Beckham

Iki gitaramo kikaba kizaca kuri televiziyo ya NBC yo muri Amerika ndetse n’izindi televiziyo hamwe na radiyo zitandukanye tutibagiwe n’imbuga nkoranyambaga  zo ku isi .

Dwayne,yavuze ko bafite intego yo kuzamura umuryango mugari wo ku isi uri guhura n’imbogamizi z’ubushobozi mu bijyanye n’ubuzima kubera ikibazo cya corona virus ndetse n’akarengane isi iri  guhura nako.

Umuyobozi w’iki gitaramo yavuze ko kitari ugukusanya inkunga ahubwo ko ari ukumenyekanisha ingaruka mbi isi iri guhura nazo muri iki gihe yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19

Global citizens irahamagarira isi impinduka zizana ubutabera kuri buri wese ahari ho hose batitaye aho avuka ,cyangwa ibara ry’uruhu, umuyobozi watangije iyi Global citizens Hugh Evans yagize ati :

Niba tugomba kurangiza iyi covid-19 dukeneye abakuru b’ibihugu kw’isi mu gukusanya ama miriyaridi y’amadorari tugashakira hamwe imiti n’ibipimo ndetse n’inkingo.

Igitaramo kikazakurikirw kandi n’ibiganiro ndetse n’ibibazo by’abanyamakuru aho abayobozi bazatangaza ingamba nshya zo gutanga ubuvuzi n’inkingo ndetse no kubaka umuryango mugari muri rusange

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *