Nkimara kumva ko ikipe ya APR inyifuza iryo joro sinasinziriye: Inkuru irambuye>>>

Myugariro ukina ku ruhande uherutse gusinyira APR FC, Ndayishimiye Dieudonne (Fils), yavuze ko ubwo yumvaga ko iriya kipe imwifuza, atigeze asinzira kubera ibinezaneza byo kuba yifuzwa n’iyi kipe ikomeye mu Rwanda.

Tariki ya 19 Nyakanga 2020, APR FC yerekanye abakinnyi 4 bashya yaguze izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021, harimo na Ndayishimiye Dieudonne wakiniraga AS Muhanga.

Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa APR FC, uyu mukinnyi yavuze ku buzima bwe n’imikinire bituma agira umwihariko ugereranyije n’abandi bahuriye ku mwanya akinaho.

Ati:“Ntabwo ndi wa mukinnyi ukina ngo ngume inyuma, umukinnyi dukina ku ruhande rumwe nkunda kumubwira nti ‘uramfasha kugarira nanjye ngufashe gusatira’ ugasanga akenshi ndi mu rubuga rw’amahina, ni yo mpamvu ntanga imipira myinshi ibyara ibitego”.

Avuga ko yakuze akunda kureba umukinnyi Dani Alvez ndetse ko yakunze gukurikirana imikinire ye yifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga.

Ndayishimiye avuga ko acyumva ko yifuzwa na APR FC, atigeze abyemera kuko yumvaga  byaba  ari nko gusimbuka urwego runaka kugeza ubwo ushinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri APR FC, Mupenzi Eto yamwihamagariye abimubwira.

Ati:“Nkibyumva bwa mbere nabyumvanye abafana ba APR FC b’i Muhanga bambwira ko ikipe izanjyana ariko nabifataga nko gutebya simbihe agaciro, yewe no mu myitozo abakinnyi bagenzi banjye bahoraga bambwira kenshi ko ndi hejuru ndetse ko yaba Rayon Sports cyangwa APR FC nzajya muri imwe muri ayo makipe ari cyo cyanteraga imbaraga zo gukora cyane”.

Ndayishimiye Dieudonne ufite imyaka 21 y’amavuko, yazamukiye muri Academy ya The Winners mu  mwaka wa 2009, aza kwerekeza muri AS Muhanga muri 2015. Muri 2016 yerekeje mu Amagaju,  amaramo umwaka umwe, muri 2017 agaruka muri AS Muhanga nyuma yo kugirirwa icyizere na Abdou Mbarushimana ari na ho yaje kwigaragariza bituma APR FC imubengukwa.

Ati: “Ku munsi wa mbere Mupenzi Eto ambwira ko APR FC inyifuza iryo joro bwankereyeho nabuze ibitotsi, nabwiye Papa nti ‘APR FC ishobora kuba igiye kunjyana kandi ntibizagutungure Fils utakimubona hano i Muhanga muri Gicurasi’, Papa yambwiye ko bitashoboka ntabwo wava muri AS Muhanga ngo uhite usimbukira muri APR FC”.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *