NKORE IKI? Umukobwa twahuriye kuri Facebook yangize imbata y’igitsina ansambanya umunsi ku wundi

Umwe mu bakunzi b’iki kinyamakuru yandikiye abasomyi bacyo agisha inama ku kibazo gishobora gushyira iherezo ku buzima bwe.

Dore ubutumwa bwe uko buteye:

Muraho neza mwebwe basomyi namwe bayobozi b’ikiki nyamakuru? Njya nkunda gusoma inkuru zanyu kenshi ndetse n’inama mugira abantu nkumva zuje inyigisho ari nayo mpamvu mfashe iyambere nkabagana ngo mumfashe kwigobotora mu gatego natezwe n’uwo twakundanye kamaze kungira umunyantege nke imbere y’igitsina gore.

Ndi Umusore w’imyaka 21 warangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2017. Nakundanye n’umukobwa mu mwaka ushize duhujwe n’imbuga nkoranyambaga arankunda bikabije gusa njyewe kuko nari umusore ukunda abakobwa benshi kumbwira ko ankunda numvaga ari nko kumbwira mwaramutse kuko nabibwirwaga na benshi batandukanye.

Yaje kwigarurira umutima wanjye uko angaragariza ko ankunda kenshi nanjye amarangamutima akazamuka nkumva mugiriye impuwe bikabije nuko nanjye ntangira kumukunda buhoro buhoro biza gufata indi ntera nisanga nta wundi mukobwa naha umutima wanjye uretse uwo mwari utagira uko asa.

Mu by’ukuri mbabwiye ko nigeze mbonana n’uwo mukobwa amaso ku maso naba mbabeshye kuko isura ye nyizi ku mafoto yashyiraga kuri Facebook n’ayo yanyohererezaga kuri WhatsApp nyamusabye.

Yewe nawe ntaransha iryera usibye amafoto yanjye abona gusa ku mbuga nkoranyambaga twahuriyeho.

Bijya gutangira twari turimo kuganira kuri Telefone maze ambwirako iryo joro ampaye uburenganzira bwo gukoresha umubiri we icyo aricyo cyose nifuza.

Nanjye mu kwihagararaho ndabimwemerera aza kunsaba ku musoma kuri Telefone mubwira ko ntajya mbikora kuko ari ibikorwa byuje ubujiji gusoma umuntu mutari kumwe maze we arambwira ngo reka mbyikorere.

Yaratangiye arivugisha nk’umuntu uri mu gikora cy’imibonano mpuzabistina nanjye bitangira ku nkurura ku rwego rwo hejuru nyuma aza kunsaba ko nakuramo imyenda yanjye, kuko ubushake bwari bumaze kumbana bwinshi narabikoze maze ansaba kwikinisha nkoresheje ikiganza cyanjye ambwira aho arimo kunkoza ku bice by’umubiri we maze nanjye ndabikora.

Kuva icyo gihe nabaye imbata yo kwikinisha kubera uwo mukobwa ku buryo niyo ndaye ntamuvugishije ngo abinkorere numva ndaye nabi kuko nta munezero ndarana.

Gusa nyuma y’aho ntangiriye gukora ayo mahano nsigaye ndibwa cyane mu mpyiko ndetse n’umugongo urandya bikabije, Ese nkore iki ngo mbashe kwikura muri ibyo bikorwa by’urukozasoni binyugarije? Dore ko niyo musabye ko tubihagarika ambwirako anshaka cyane kandi adashobora gusinzira tutabonye?

Ese Mureke nubwo mukunda cyangwa?? Ni ukuri mungire inama kuko bitabaye ibyo ubuzima bwanjye burarangirira aho sinzi niba yarandoze peee kuko mba numva icyo ansabye cyose nagikora.

Murakoze ndabashimiye ku nama zanyu mugiye kungira Imana izabampere ingororano.

Src: Umuryango

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *