Nyanza: yagerageje kwiyahura nyuma yuko ‘umugore yamuteye indwara ifata imyanya y’ibanga’.

Mu Mudugudu wa Kidaturwa, mu Kagali ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza hari umugabo wagerageje kwiyahura ku bw’amahirwe Nyina yamusanze mu mugozi agihumeka.

Bivugwa ko kwiyahura kwe yabitewe n’uwo bashakanye byemewe n’amategeko ngo aheruka kumwanduza imwe mu ndwara zifata imyanya y’ibanga ziterwa n’imibonano mpuzabitsina idakingiye nk’uko inkuru ducyesha ikinyamakuru Umuseke ibitangaza.

Kumenya ko uriya mugabo yagerageje kwiyahura byaturutse ku kuba mu gitondo atigeze akingura inzu yari aryamyemo, nyina ajya kumureba asanga yimanitse mu mugozi ari gucira urukonda atarapfa.

Ngo yahise ajya gutabaza abaturage basanga atarapfa ariko ameze nabi, bamujyana kwa Muganga yitabwaho.

Uyu mugabo ari mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko yashakanye byemewe n’amategeko n’umugore na we w’imyaka 35 y’amavuko bafitanye abana babiri, bivugwa ko ‘ari we ntandaro yo kwiyahura kwe’.

Amakuru avuga ko mbere y’uko bombi bashakana umugore yari yarabyaye abandi bana 3 ku bagabo batandukanye batarimo uriya mugabo bashakanye baje kubana byemewe n’amategeko nk’uko umwe mu baturage batuye muri kariya gace yabitangaje.

Aganira na Umuseke, uyu muturage yagize ati:“Mbere y’uko babana umugore yari afite abana batatu gusa  abo bana yari yarabasize iwabo”.

Uyu muturage akomeza avuga mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2020 umugabo yarwaye imwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, agashinja umugore we kuyimwanduza kuko n’ubundi yamushinjaga ko amuca inyuma.

Amakuru kandi yemejwe n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasama, Egide Bizimana avuga ko atazi icyatumye uyu mugabo afata icyemezo cyo kwiyahura.

Ati:“Ayo makuru twayamenye gusa ntitwamenye neza icyamuteye kwiyahura icyo ari cyo”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bakimara kubimenya abaturage bihutiye kumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Cyaratsi giherereye mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, Abaganga bakaba bari kumwitaho.

Amakuru aturuka i Nyanza avuga ko kuva uriya mugabo amenye ko arwaye imwe mu ndwara zo mu myanya y’ibanga atongeye kurarana n’umugore we, ngo aba mu nzu yo hanze wenyine naho umugore akabana n’abana mu yindi nzu.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *